Filime ikomeye y’abanya-Koreya y’Epfo, "Squid Game", yaciye agahigo ko kurebwa n’abarenga miliyoni 68 mu gihe cy’iminsi itatu gusa kuri urubuga rwa Netflix.
Nyuma yo gusohoka kwa sezoni ya mbere mu mwaka wa 2021, iyi filime yahise ikundwa cyane ndetse ikaba ikiri imwe mu zikunzwe kurusha izindi kuri Netflix. Muri uyu mwaka, sezoni ya kabiri nayo yakoze amateka, ikaba imaze kwinjiza akayabo.
Iyi filime ikomeje kugaragaza impinduka mu mikino itandukanye, ariko ikaba inerekana ubuzima bukomeye n’ibibazo bidasanzwe abantu bahura nabyo mu rugamba rwo gushaka gukomeza kubaho.
Abasesenguzi bavuga ko iyi filime ku rubuga rwa Netflix ituma abantu benshi baganira ku bibazo by’ubukungu, imibanire n’umubano w’abantu. Ibi byose bigaragaza ko atari filime y’imyidagaduro gusa, ahubwo ifite ibitekerezo bihambaye ku buzima bwa buri munsi.
Umwanditsi wa filime, Hwang Dong-hyuk, yatangaje ko sezoni ya kabiri izaba irimo amakimbirane menshi ndetse n’imikino ikomeye, ibintu bizatuma abakunzi b'iyi filime batabona uburyo iyi sezoni izarangira.
Ibi byatumye abarebye iyi filime batungurwa n’uburyo iteguye n’amarushanwa akubiyemo, bigatuma benshi bahura n’ibitekerezo bihambaye ku buzima bwabo.
Kugeza ubu, "Squid Game" ikomeje gukundwa cyane mu bihugu bitandukanye nka Amerika, Ubuyapani na Koreya y’Epfo, aho abantu benshi batangije ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga, bemeza ko ari filime ya mbere iri ku isonga kuri Netflix.
Ibi byatumye ibitangazamakuru bitandukanye na televiziyo bitangaza ko iyi filime izakomeza kugira uruhare mu guhindura amateka mu mwaka wa 2025.
Muri rusange, "Squid Game" yaramamaye cyane, ikaba itegerejwe cyane mu gihe kiri imbere, aho sezoni ya 3 iteganyijwe kuzasohoka muri uyu mwaka.
Abakunzi ba 'Squid Game' bakomeje kuryoherwa n'iyi filime ikomeje kwandika amatekaUmwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO