Kigali

Rwanda Premier League: Rayon Sports yahaye ubunani abakunzi bayo itsinda Police FC -AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/01/2025 17:29
1


Rayon Sports yatsinze Police Fc ibitego 2-0 mu mukino usoza imikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda ikomeza guca amarenga ko ariyo izatwara igikombe cya shampiyona.



Kuri uyu wa Gatandatu itariki 4 Mutarama 2025 Ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Police FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League. Ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze Police Fc ibitego 2-0 maze iguma kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 36 mu gihe ikipe ya Police FC yo gutsindwa uyu mukino byayigumishije ku manota 23 n’umwanya wa kane.

Uko umukino uri kugenda umunota ku munota

90+2' Mugisha Didier ahawe ikarita y'u muhondo nyuma yo kugwa mu rubuga rw'amahina maze umusifuzi avuga ko yigwishije'

90+1' Kufura itewe na Rukundo Abulahaman maze Issah awukuramo

88' Ikarita y'umutuku ihawe Shami Carnot nyuma y'ukosa akoreye Aziz Bassane Koulagna'

82' Richald Ndayishimiye ahaye umwanya Rukundo Abudlahaman'

80' Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye atayaye ikipe cyane nyuma yo kugarura imitwe ibiri yari atewe na Musanga Henry'

78' Ishimwe Chrstian wari uri kureba izamu rya Rayon Sports umupira ahawe na Mugisha Didier awuteye ku ruhande'

77' Kufura itewe ya Youssou Diagne maze umupira unyura hejuru y'izamu'

74' Kufura ya Rayon Sports n'ikarita y'u muhondo ihawe Ishimwe Christian nyuma y'ikosa akoreye Aziz Bassane'

72' Adama Bagayogo ahaye umwanya Aziz Bassane Koulagna'

70' Mugisha Didier yari ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports ariko umupiura ugarurwa na Youssou Diagne'

68' Umunya Nigeria Chukwuma Odili yari ahaye umupira Ani Elijah maze ateye ishoti umupira unyura ku ruhande'

62' Umunya Mali Adama Bagayogo atsinze igitego cya kabiri cya Rayon Rports nyuma yo gucenga agakumbagaza ba myugariro bose ba Police Fc agakurikizaho umuzamu wa police Niyongira poatience'

62' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Adama Bagayogo

61' Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gukina ishaka igitego cya kabiri, abakinnyi ba Police

58' Fall Ngagne yari ateye ishoti mu izamu rya Police maze umunya Nigeria David Chimezie atabara Police FC'

56' Ishimwe Fiston ananiwe gukora igikorwa cya nyuma imbere y'izamu rya Police FC nyuma y'umupira mwiza yari ahawe na Fall Ngagne'

53' Umuzamu wa Police Fc Niyongira Patience arahagurutse umukino urakomeza'

52' Koruneli ya Rayon Sports itewe na Ishimwe Fistom umuzamu Patience akuyemo umupira maze ahita aryama hasi abagamba bari kumwitaho'

48' Adama Bagayogo yari azamuye umupira mu izamu rya Police Fc umupira ugonga umutambiko w'izamu'

45' Police imanutse mu gice cya kabiri yakoze impinduka maze Muhadjir Hakizimana aha umwanya Mugisha Didier

Igice cya kabiri kiratangiye

Igice cya mbere kirarangiye

45' Umunya Senegal Youssou Diagne atsinze igitego cya Rayon Sports nyuma y'umupira ahawe na mwenewabo Fall ngagne'

45' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Youssou CDiagne

43' Nsabimana Eric Zidane atabaye Pilice Fc akuramo umupira wari uri kujya mu izamu rya Police awuvaniramo ku murongo

43' Serumogo Ali Omar yari azamuye umupira mu izamu rya Polrce Fc maze Yakubu awushira muri koruneli'

42' Bugingo Hakim yari yinjiranye umupira imbere y'izamu rya Police FC nuko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira'

40' Adama Bagayogo yari ateye ishoti rikomeye cyane umupira unyura hejuru y'izamu'

39' Umuzamu wa Police FC Niyingira Patience atabaye ikipe nyuma ya kufura yari izamuwe na Adama Bagayogo'

39' Umuzamu wa Police arahagurutse umukino urakomeza'

36' Umuzamu wa Police FC Niyongira Patience aryamye hasi umukino ubaye uhagaze'

30' Koruneli ya Police FC itewe na Muhadjir birangiye umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye akuyemo umupira'

28' Ikarita y'umuhondo ihawe Fall Ngange nyuma yo kugwa mu rubuga rw'amahina umusifuzi akanzura ko yigwishije'

25' Adama Bagayogo yari ateye ishoti rikomeye imbere y'izamu rya Police Fc maze Yakubu aratabara'

21' Rayon Sports ikoze inpinduka hakiri kare maze Muhire Kevin wagaragaje imvune aha umwanya Iraguha Hadji'

15' Anni Elijah yari agiye gutungura umuzamu wa Rayon Sports umupira ujya muri Koruneli. Koruneli ya Police FC Serumogo Ali aratabara'

13' Richald Ndayishimiye aryamye hasi ariko abaganga baragoboka akomeza gukina'

9' Umuzamu wa Police Niyongira Patience akoze akazi gakomeye cyane nyuma yo gukuramo amashoti abiri ya Fall Ngagne birangira atabaye Polic FC'

7' Adama Bagayogo yari akinanye neza na Ishimwe Fiston umupira Issah Yakubu awushira muri Koruneli ariko iyo koruneli byarangiye nayo nta kintu imarira rayon Sports'

6' Serumogo Ali yari ahaye umupira mwiza Fall Ngagne umupira ujya muri koruneli itagize icyo imarira abasore ba Rayon Sports'

3' Shami Carnot yari akinanye neza na Chukwuma Odili birangira umupira unyuze hanze y'izamu rya Rayon Sports ririnzwe na Khadime Ndiaye'

1' Richald Ndayishimiye yari acomekeye umupira Ishimwe Fiston birangira umupira umusize ujya ku ruhande'

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC ni

Niyongira Patient

Issah Yakubu

Ishimwe Christian

Shami Carnot

Chukwuma Odili

Hakizimana Muhadjir

Nsabimana Eric

David Chimeze

Bigirimana Abedi

Anni Elijah

Abakinnyi abbanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni

Khadim Ndiaye

Serumogo Ali

Bugingo Hakim

Yousou Diagne

Omar Gning

Kanamugire Roger

Richald Ndayishimiye

Muhire Kevin

Fall Ngagne

Ishimwe Fiston

Adama Bagayogo

Umutoza Robertinho wa Rayon Sporst wari umaze iminsi arwariye muri Brazil ubu ari gutoza uyu mukino


Abakinnyi ba Rayon Sports bari kwishyushya mbere y'ujko umukino utangira

abakinnyi ba Police Fc bari kwishyushya mbere y'uko umukino utangira

Ni umukino wari utegerejwe na benshi cyane ko ari umwe mu mikino benshi baba bakeneye kumenya uko uza kurangira kubera uburemere bw’amakipe yombi yaba Rayon Sports na Police FC muri shampiyona y’u Rwanda.

Mbere y’uko amakipe yombi atangira gukina, Rayon Sports niyo ifite agahigo keza kuko mu mikino 14 imaze gukina, yatsinzemo imikino 11, inganya imikino itatu, nta mukino n’umwe yigeze itsindwa. Ibyo bituma Rayon Sports ikomeje kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 33, mu gihe Police FC bigiye gukina ari ku mwanya wa gatatu n’amanota 23.

Ikipe ya Rayon Sports mu minsi ya vuba niyo ifite agahigo ko kwitwara neza mu mikino yayihuje na Police FC. Inshuro ensheshatu aya makipe aheruka guhura Police Fc yatsinze umukino umwe, amakipe yombi anganya umukino umwe, imikino ine yo yatsinzwe na Rayon Sports.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, amakipe yombi yabanje kwivuga imyato agaragaza uko aza gutsinda uyu mukino. Abakinnyi bo kwitega muri uyu mukino Police iyobowe na Anni Alijah, Peter Agbrevor, Bigirimana Abedi ndetse n’abandi. Ku ruhande rwa Rayon Sports abakinnyi bo kwitega ni Adama Bagayogo, Fall Ngagne, Muhire Kevin, Aziz Bassane ndetse n’abandi.


Uko abakinnyi ba Rayon Sports basesekaye kuri Kigali Pele Stadium

Uko abakinnyi b'ikipe ya Police basesekaye kuri Kigali Pele Stadium

AMATOTO: Ngabo Serge- Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hatumimana evode1 day ago
    Reyon izicamakipe kabisa.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND