Umuririmbyi Phil Emon yatangaje ko agiye gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Journey” izumvikanisha urugendo rwe rw’ubuzima, n’ibiranga urugendo rw’urukundo ashingiye ku nkuru zinyuranye yahimbyeho n’izo yagiye yumva.
Uyu musore ni umwe mu bahanzi bashya baririmbye mu gitaramo cya The Ben, cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025 muri BK Arena. Ubwo yaririmbaga anicurangira gitari, yavuze ko kuririmba muri kiriya gitaramo ari amahirwe adasanzwe yabonye buzima bwe.
Kandi atangaza ko kibaye umwanya mwiza wo gutangaza ko ari gukora kuri EP ye nshya izaba iriho indirimbo nka ‘Banza’, ‘No Worries’, ‘Loser’, ‘Stay’ ndetse na ‘Before’.
Muri iki gitaramo, yafashe umwanya wo kuririmba indirimbo ‘Loser’ mu rwego rwo gutanga umusogongero w’indirimbo zose zizaba zigize iyi EP.
Uyu musore yabwiye InyaRwanda, ko buri ndirimbo yose iri kuri EP ye yumvikanaho cyane urugendo rwe rw’ubuzima n’urugendo rw’urukundo.
Ati “Ni urugendo rwanjye haba mu muziki no mu buzima busanzwe bwanjye. Ariko by’umwihariko hakurikijwe ibyo naririmbye kuri buri ndirimbo ziri kuri EP nanone. Ikindi iyi EP yumvikanaho urugendo rw’urukundo, mbese ibiba iyo umuntu ari mu rukundo.”
Yavuze ko mu gukora iyi EP yifashishije aba Producer barimo Xyrich na Carter wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse na Producer Ponda.
Uyu musore aherutse kwinjira mu muziki abifashijwemo na Uncle Austin. Phil Emon aherutse kubwira InyaRwanda ko mu 2021 yifashishije konti ye ya Instagram yandikiye Uncle Austin amusaba kumva indirimbo ze yari amaze iminsi micye ashyize hanze, ariko ntiyasubijwe bituma akomeza kugerageza kwirwanaho mu muziki.
Yavuze ko kuva ubwo yakomeje gukora indirimbo nk’ibisanzwe, ariko yisunze konti ye ya Tik Tok yafashe amajwi y’agace k’indirimbo ye yise ‘Amasomo’ agasangiza abantu, ubundi karakundwa cyane bituma yiyemeza no kubishyira kuri Youtube ye.
Uyu muhanzi avuga ko mu bakunze iriya ndirimbo barimo na Uncle Austin, wahise amwandikira amusaba ko bayikorana bayisubiyemo, inzozi ziba impamo kuri we kuko yari amaze igihe kinini yifuza gushyigikirwa n’uyu muhanzi usanzwe ari n’umunyamakuru wa Kiss Fm.
Ati “Indirimbo ‘Amasomo’ yavuye ku mashusho mato nifashe nkashyira kuri ‘Tiktok’ abantu baragakunda ari benshi mpitamo kuyikorera ‘Record’ ariko nkayigira ngufi ni cyo cyari igitekerezo cyayo.
Akomeza ati “Austin rero yaje kubona ubutumwa nari naramwandikiye muri 2021 musaba kumva umuziki wanjye aba ari bwo aboneraho no kumva indirimbo nshya, yaje kunyaka numero yanjye kuri instagram arampamagara ampa igitekerezo cy’uko twayisubiranamo.”
Phil Emon avuga ko kuba Uncle Austin yaramusabye ko basubiranamo iyi ndirimbo, byamuhaye icyizere cy’uko urugendo rwe rw’umuziki rushoboka.
Yavuze ko imyaka itatu yari ishize ari mu muziki, ariko ibihangano bye bitamenyekana, ku buryo gukorana na Uncle Austin byabaye amata abyaye amavuta.
Ati “Impamvu nayisubiranyemo na Austin, ni umuhanzi w'umuhanga kandi iyo wumvise iriya ndirimbo neza wumva ko koko ijwi rye ari amahitamo meza ku gihangano. Austin ni umuhanzi mfata nk'umunyabigwi mu muziki nyarwanda. Namwigiyeho gushyira ubumuntu imbere mu byo ukora byose.”
Uyu musore yavukiye mu karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda ari naho yigiye amashuri ye yisumbuye, mbere y’uko we n’umuryango we bimukira i Kigali.
Avuga ko yakuze yiyumvamo umuziki, ku buryo yakunze kuririmbira abantu batandukanye no kwandika indirimbo bigatuma abantu bamubwira ko afite impano. Ati “Nahisemo gukora umuziki kuko nakuze ari byo bintu nkunda kandi mbonamo icyerecyezo cyanjye.”
Yasobanuye ko imyaka itatu yari ishize atarafatisha mu kibuga cy’umuziki, ahanini bitewe n’uko yabanje gushyira imbaraga mu bijyanye n’amajwi (Audio) ‘bigatuma indirimbo zitagera ku bantu benshi kubera ko ntazihaga amashusho, uzumvise wese akazikunda ariko ntizijye ahabona cyane.’
Mu ntego afite, harimo gukora umuziki uzatuma ahagararira u Rwanda ndetse n’Afurika muri rusange. Kandi yumvikanisha ko afite benshi afatiraho urugero.
Mu
myaka itatu ishize ni bwo uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise
'Ring' akomereza ku ndirimbo 'Woow', 'Oooh', 'Love', 'Listen', 'You' ndetse na
'I'm Good'.
Phil Emon yatangaje ko agiye gushyira ku isoko Extended Play (EP) ye ya mbere
Phil
Emon yavuze ko EP ye izaba iriho indirimbo zitsa ku rukundo n’ubuzima busanzwe
Phil
Emon avuga ko gukorana na Uncle Austin byamuciriye inzira mu rugendo rwe rw’ubuzima
Phil Emon yavuze ko kuririmba mu gitaramo cya The Ben byamuhaye ishusho y’aho ashaka kwerekeza umuziki we
TANGA IGITECYEREZO