Kigali

APR FC yavuye i Musanze yemye mu mukino w'ibihaha naho AS Kigali itsikamira Gasogi United

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/01/2025 17:45
0


Ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC mu mukino w'ikirarane cyo ku munsi wa 7 wari uw'imbaraga naho AS Kigali itsinda Gasogi United mu mukino wo ku munsi wa 14 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.



Ni mu mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2024 Saa cyenda. Kuri Stade Ubworoherane ikipe ya Musanze FC yari yakiriye APR FC. 

Uyu mukino watangiye ikipe ya APR FC iri hejuru aho yahererekanyaga neza ndetse ikaba yashoboraga gufungura amazamu nkaho ku munota wa 14 uwitwa Tuyisenge Arsene yacenze ba myugariro ba Musanze FC gusa arekuye ishoti umupira unyura hejuru y'izamu gato cyane.

Mu minota 20 ikipe ya Musanze FC nayo yasatiriye binyuze ku mukinnyi wayo Lethabo Mathaba warekuraga amashoti aremereye gusa ba myugariro ba APR FC n'umunyezamu wayo nabo bakaba maso.

Uko iminota yagendaga yicuma niko yagendaga igabanya umuvuduko wo gusatira bituma noneho umukino utangira gukinirwa mu kibuga hagati.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Niyibizi Ramadan na Ndayishimiye Dieudonné 'Nzotanga' hajyamo Taddeo Lwanga na Nshimiyimana Yunussu.

Nyuma yo gusimbuza ikipe y'Ingabo z'igihugu yasatariye cyane abarimo Tuyisenge Arsene na Kwitonda Alain Bacca bagerageza uburyo gusa gushyira mu nshundura bikanga.

Ku munota wa 65 Nyamukanagira yabonye kufura nziza ku ishoti ryari rirekuwe na Ruboneka Jean Bosco maze myugariro wa Musanze FC akozaho intoki. Yatewe na Niyigena Clement gusa ayitera mu rukuta.

Ku munota wa 73 ikipe ya APR FC yaje kubona penariti ku mupira wari uvuye muri koroneri yatewe na Ruboneka Jean Bosco maze myugariro wa Musanze FC awukozaho intoki. 

Abakinnyi ba Musanze FC babanje kwanga ko iyi penariti iterwa bijyanye nuko bavugaga ko atari byo, gusa biza kurangira itewe neza na Mugisha Gilbert ayitereka mu nshundura igitego cya mbere kiba kirabonetse.

Mbere yuko umukino urangira Musanze FC yasatiriye cyane ishaka igitego cyo kwishyura ari na ko abakinnyi bayo bashaka kurwana n'Aba-APR FC, gusa biza kurangira kitabonetse APR FC itahana amanota 3.

Undi mukino wabaye ni uwo Gasogi United yatsinzwemo na AS Kigali ibitego 2-1. APR FC yahise ijya ku mwanya wa 2 n'amanota 28 mu gihe AS Kigali yo yagiye ku mwanya wa 3 n'amanota 26.

Gasogi United yatsinzwe na AS Kigali 

APR FC yatsinze Musanze FC 1-0

KNC ntabwo yanyuzwe n'imisifurire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND