Kate Beckinsale umukinnyi wa filime anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ihohoterwa abagore bahura naryo mu rugendo rwabo rwa Sinema, atanga urugero rw'uko yahohotewe afite imyaka 18 gusa.
Kate Beckinsale yatanze ubuhamya bw’ihungabana n’ihohoterwa yahuye na byo muri Sinema. Mu mashusho yashyize kuri Instagram ku Cyumweru, yavuze ko kubivuga byabaye ngombwa cyane kandi ari ingenzi nyuma y’uko Blake Lively ashinje mugenzi we, Justin Baldoni, kuba yaritwaye nabi mu gihe cyo gukina muri filime yitwa "It Ends With Us".
Beckinsale yagize ati: “Sinigeze mbona umwe muri bo kandi sinari ku iseti, bityo sinshobora kuvuga ku byabaye. Ariko icyo nshobora kuvuga ni uko ibyo byose byerekana imashini ikora iyo umugore atangaje ikibazo cyose cyaba cyerekeye ivangura, guhohoterwa, cyangwa ibindi bibabaje muri ur'urwego.”
Mu mashusho ari ku mpera z’amasegonda 5, umukinnyi wamenyekanye muri filime Canary Black, yavuze uburyo yagiye yibasirwa ku maseti atandukanye y’imikino, harimo kubwirwa amagambo akomeye nko kwitwa "Cunt" ku iseti imwe nyuma yo kuganira na mugenzi we wakoze ibidakwiye, aho yavuze ko uwo mukinnyi yanywaga inzoga buri munsi.
Beckinsale yagize ati: “Yari afite ikibazo, kandi ndamushyigikiye, ariko njyewe n’abakozi twari tumaze amasaha atandatu twitegereje ko aziga imirongo ye". "Bivuze ko ntashoboye kubona umukobwa wanjye n'ijoro, ndetse no mu gihe cyose cya filime, igisubizo cya sosiyete cyari kumpa igare ku bw'igihe nari maze ntegereje. Nyuma, naratutswe, nitwa 'cunt' na 'bitch".
Beckinsale yanditse kandi ku buryo yigeze gushyirwa ku mirimo ikomeye itandukanye, harimo kuba yarasuwe kuri gahunda y’imirire no gukora imyitozo k'uburyo yabuze igihe cyo kwita k'ubuzima bwe. Yavuze kandi ko yigeze kwinjira mu bihe bibi aho yari mu bikorwa by’ubugome, aho umwe mu bakinnyi b’abagabo yamukoreye ihohoterwa mu gihe bari gukina.
Yavuze ko ubwo yavuze ko yahuye n’ikibazo, yakiriwe nabi ndetse agasuzugurwa n’abakinnyi bagenzi be. Yagize ati:“Hari igihe abakinnyi runaka bakunda kubona ibyishimo mu kubangamira umugore mu gihe cyo gukina".
Muri iyo video kuri Instagram,Kate Beckinsale yasobanuye uko yari yarabwiwe ko "yateganyijwe gukora amafoto k'umunsi wakurikiyeho nyuma yo guhomba umwana".
Yavuze ati: "Narababwiye nti: 'Ntabwo nshobora. Ndimo kuva amaraso, sinshaka kujya guhindura imyenda imbere y'abantu ntazi ngo mfate amafoto. Ndimo kuva amaraso kubera inda iri kuvamo. Beckinsale yakomeje avuga ati: "Ariko we yaransubije ati: 'Ugomba kubikora cyangwa uzajyanwe munkiko".
Beckinsale yavuze ko ihohoterwa abakobwa bahura nabyo ku maseti y’imikino ryagiye ribaho igihe kirekire kandi yavuze ko kenshi abagabo bavuga ko ibintu byahindutse ariko atari byo. Yavuze ko iyo abagore bagerageje kuvuga amakosa bagiriwe, babuzwa kuvuga kandi igihe bavuze, bagahira n'ibibazo.
Kate Beckinsale yabivuzeho ati: "Ni ikibazo kiri muri buri rwego, gusa muri Hollywood niho bigaragara cyane, Kwihanirwa ku bw’ibyo bibazo byo guhohoterwa ntibikwiye kuba ibintu byabaye cyane cyane mu mirimo aho hari uburyo bwizewe bwo kubungabunga umutekano kandi ntabwo bikwiriye ko abagore barenganwa mu kazi."
Kate Beckinsale yavuze ko afite inkuru nyinshi nk'izi, avuga ko ku myaka 18 yahuye n'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi yakorewe n'umuntu yizeraga cyane mu itsinda akoramo.
Yagiye kwiyambaza umukinnyi mukuru w'umugore wamenyekanye ku gushyigikira abagore, amusobanurira icyo kibazo, ariko ahabwa igisubizo cy’uko ibyo atabikoze. Yakomeje avuga ko yagiye no kwa undi mukinnyi, asaga amarira, amusobanurira ibyabaye, ariko nawe akamubwira ko ibyo atabikoze.
Beckinsale yavuze ko ibi bimaze igihe kirekire kandi avuga ko bitabaho nk’uko bamwe bavuga ko byari byiza mbere. Yasobanuye ko abagore badashobora kumvikana ku mashusho y’ibikorwa nk'ibi ku rubyiniro, kandi iyo bagiye kubivuga, bagirwa abakorerwa nabi.
Yavuze ko iyo uvuga ibibazo nk'ibi, uba ufite ikibazo. Yashimye Blake Lively ku kugaragaza ko ibi atari ibibazo byashize ahubwo bigikomeje kandi ko iyo bibaye, habaho gahunda yo gusenya umuntu wakomeje kubivuga.
Mu gusoza, Beckinsale wakinnye muri "Prisoner Daughter" yavuze ko hari benshi babayeho nk’abahohotewe muri uru rwego kandi bikwiriye ko abantu bose bafatanya kugira ngo ibi bibe amateka.
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO