BBC yatangaje ko iteganya gukora mu buryo bushya filime Gavin & Stacey ibizwi muri sinema nka 'Spin-Off' nyuma y'uko igice cyayo cya nyuma kirebwe n'abagera kuri Miliyoni 12.5 akaba ari umubare munini cyane baherukaga mu myaka 16 ishize kuri Christmas Day TV. Abenshi bakaba barakurikiranye mu buryo bwa Catch-up.
Abayobozi ba BBC bavuga ko bashaka kongera gukora ibintu bishya hamwe n'abanditsi James Corden na Ruth Jones. Umwe mu bakozi wa BBC yavuze ko byaba ari ibintu bitangaje gufunga imiryango ku gikorwa cyari kimaze kugera ku musaruro mwiza cyane. 'Spin-off' ishobora kubaho ifite inkuru y'umugabo n'umugore barwana, Dawn na Pete, batakiri mu itsinda nyamukuru.
BBC yigeze kugirana ibiganiro by'ukuntu Spin-off ya Pete na Dawn ishobora gukorwa, ariko abanditsi b'iyi filime James na Ruth bavuga ko nta yindi episode izaza nyuma y’iya 2019. N’ubwo bafite ibyishimo ku byo bagezeho, abayobozi ba BBC bavuga ko bazakomeza kwizera ko hari byinshi bishobora kuzavamo.
Impera ya Noheli ya 2024 yerekanye uburyo izo nkuru zose zakozwe neza, aho bamwe mu bakunzi ba Gavin & Stacey babonye umwanzuro w’ishimwe bari bategereje, barimo Nessa na Smithy basohotse mu makimbirane. Nyamara, hari abandi bakunzi bashobora kongera kubonwa, nk'uko Pete na Dawn baherutse gutandukana ariko bakongera kubonana.
BBC imaze kugera ku muvuduko mwiza mu gukora Spin-offs ku zindi gahunda, nk'uko byagaragaye muri Death In Paradise. Charlotte Moore, Umuyobozi Mukuru wa BBC yavuze ko Gavin & Stacey yanditswe neza kandi ko ari urukundo n’umunezero mu buryo bwihariye. ku bashyitsi.
TANGA IGITECYEREZO