Elon Musk ni umwe mu bantu bageze ku bikorwa bihindura amateka mu ikoranabuhanga, ubukungu, siyansi no mu isanzure. Ni umugabo wagiye akora ibikorwa bihambaye mu ngeri zitandukanye, kandi izina rye rihora rigeranywa n’ay’abandi bantu bafite amateka akomeye nka Galileo, Edison na Ford.
Elon Musk yavukiye mu mujyi wa Pretoria wo muri Afurika y’Epfo, ku wa 28 Kamena 1971. Akiri umwana, yagaragaje impano idasanzwe mu ikoranabuhanga, aho ku myaka 12 gusa yakoze umukino wa mudasobwa witwa Blastar awugurisha ku madolari 500 mu 1983. Ibi byamugize icyitegererezo nk’uko Albert Einstein yatangiye kuvumbura ubushakashatsi budasanzwe akiri muto.
Musk yimukiye muri Amerika mu 1988 aho yize muri Kaminuza ya Pennsylvania, akaminuza mu bukungu n’ubumenyi bw’ibinyabuzima. Nyuma yaje gukomeza amasomo ye mu mashuri makuru, ariko ahagarika amasomo ye ya PhD muri Stanford mu 1995 kugira ngo yibande ku mishinga y’ikoranabuhanga yari yaratangiye.
Mu 1996, yashinze ikigo cyitwaga Zip2 cyafashaga ibinyamakuru mu gukoresha ikoranabuhanga mu gukwirakwiza amakuru. Mu 1999, indi kompanyi yari ikomeye yitwa Compaq yaguze Zip2 kuri miliyoni 307 z’amadolari. Elon Musk asigarana akavagari ka miliyoni 22 z’amadolari. Nubwo ayo mafaranga ashobora kumvikana nk’aho ari menshi, ni make ugereranyije n’ayo afite kugeza ubu.
Ibyo rero byamuhaye urubuga rwo kwinjira mu bindi bikorwa bikomeye, kimwe n’uko umuvumbuzi uzwi mu mateka Thomas Edison yahereye ku muriro w’amashanyarazi nyuma agakomeza kubaka uruganda rw’udushya.
Mu 1999, Musk yashinze X.com, cyaje guhinduka PayPal. Iki kigo cyoroheje uburyo bwo kohereza no kwakira amafaranga ku isi yose. PayPal yateye imbere, bituma eBay na yo yari kompanyi ikomeye muri urwo ruganda iyigura kuri miliyari imwe n’igice mu 2002. Ibi byahinduye urwego rw’imari n’ubucuruzi kubera ko byaguye ihererekanywa ry’amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko J.P. Morgan yahinduye inganda z’imari mu kinyejana cya 19 abinyujije mu guteza imbere imikorere y’amabanki.
Mu 2002, Musk yatangije SpaceX, intego ye ikaba kwari ugushakisha uburyo bwo kugeza abantu ku mubumbe wa Mars. Mu 2008, SpaceX yabaye ikigo cya mbere cyigenga cyohereje icyogajuru mu isanzure, cyongera kubigeraho mu 2020 ubwo cyoherezaga icyogajuru gitwaye abantu (Crew Dragon). Ibi bikorwa bigereranywa n’ibyumugabo wubatse amateka ku bijyanye n’ubuvumbuzi ku isanzure, Galileo Galilei, wahinduye uburyo isi yatinyaga kwiga ibijyanye n’isanzure mu kinyejana cya 17.
Mu 2004, Musk yinjiriye companyi yitwa Tesla, ikaba yari isanzwe ikora imodoka. Yaje kuyibera umuyobozi mu 2008. Muri uwo mwaka nanone,Tesla yashyize ku isoko Model S, imodoka y’amashanyarazi ifite ubushobozi buhambaye. Tesla na n’ubu iracyari iye kandi iteye imbere cyane. Mu 2023, Tesla yohereje imodoka zirenga miliyoni 4 ku isoko. Aha Musk agereranywa na Henry Ford, wateje imbere imodoka mu buryo buhendutse kandi bunoze mu 1908.
Mu 2006, Musk yatangije SolarCity, intego ikaba gutanga ingufu zisubira ku isi yose. Muri 2015, yatangije Starlink, ishami ryo kugeza internet mu bice byose by’isi hifashishijwe ibyogajuru. Ubu Starlink ifite ibyogajuru birenga 4,500, bikaba byarahinduriye ubuzima abantu bagera kuri miliyoni 5 mu bice byitaruye, bangana na 63% y’abatuye isi bose.
Mu 2016, Musk yashyizeho Neuralink, ikigo kigamije guhuza ubwonko bwa muntu n’ikoranabuhanga. Intego y’iki kigo ni ukugabanya indwara z’ubwonko nka Alzheimer na Parkinson, indwara zizahaza ubwonko. Iki gitekerezo gikomeye cyakurikije ibyo Alexander Fleming yakoze ubwo yavumburaga umuti w’ingirakamaro mu guhangana n’udukoko mu mubiri uzwi nka penicilline mu 1928.
Mu 2017, Musk yatangije Boring Company igamije kugabanya umuvundo w’imihanda. Aha bakoze inzira z’ubuvumo zituma imodoka zifata inzira nyabagendwa mu buryo bwihuse, bituma abaturage badatakaza igihe gito mu ngendo.
Elon Musk kandi yagaragaye cyane mu bijyanye na Dogecoin, ukaba umushinga ukomeye mu bijyanye n’ifaranga ry’ikoranabuhanga (CryptoCurrency), aho yagiye ashishikariza abashoramari kugura ubwo butunzi bw’ikoranabuhanga. Mu 2022,Elon Musk yaguze urubuga rwa Twitter ku madolari miliyari 44, ahita anaruhindurira izina arwita X, akomeza kuvuga ko azakoresha uru rubuga mu kuganira ku ngingo zifite akamaro ku isi mu buryo bw’ubwisanzure.
Mu 2024, umutungo wa Musk ungana n’akavagari k’amafaranga! Atunze akabakaba miliyari 449 z’amadolari nk’uko tubikesha Forbes magazine, CNN, Yahoo Finance n’ibindi bitangazamakuru. Ubwo butunzi uramutse ubugabanyije abatuye isi bose, muri wese yajyana 77,800 uyabaze mu manyarwanda. Kuba ari we muntu ukize ku isi byo ntitwabitindaho.
Musk yibanda ku gukoresha umutungo we mu guteza imbere ikoranabuhanga rirengera ibidukikije no guteza imbere ubushakashatsi mu muryango mugari wabatuye isi. Afite umugambi wo gufasha isi kuba ahantu harushaho kuba heza, kimwe na Rockefeller wahinduye ubuzima abinyujije mu mishinga y’ubugiraneza mu myaka y’ikinyejana cya 20.
Tesla ni imodoka yihagazeho kandi ikoresha ikoranabuhanga rihambaye, ifite na mbarwa mu Rwanda
Ibi bikorwa byose bigaragaza ko Elon Musk ari umwe mu bantu bafite uruhare rukomeye mu guhindura amateka. Ibikorwa bye bizahora bishingirwaho n’abifuza kugera ku ntego zikomeye, kuko yahurije hamwe ubushake, ubuhanga no kureba kure nk’abandi bateje imbere isi mu bihe bitandukanye.
Umwanditsi: RWEMA JULES ROGER
TANGA IGITECYEREZO