Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025 shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, imikino yo kwishyura iragaruka ikipe ya Vision FC icakirana na Gorilla FC.
Imikino
ibanza ya shampiyona yarangiye ikipe ya Rayon Sports ari iya mbere n’amanota
36, aho APR FC ariyo iyigwa mu ntege n’amanota 31. Ni imikino kandi yarangiye
ikipe ya Vision FC na Kiyovu Sports zirwana no kutamanuka mu cyiciro cya
kabiri.
Mu mikino
ibanza ya shampiyona amwe mu makipe akomeye nubwo yayisoje ahagaze neza, hari
amwe abakunzi bayo batishyimye kubera uburyo babonaga intsinzi mu buryo
bugoranye cyane, ariko kugeza ubu amakipe atandukanye akaba yariyubatse mu
buryo bukomeye areba uko yazahatana mu gice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda.
Ni igice cya
mbere cya shampiyona kandi cyarangiye Umunya Senegal Fall Ngagne ariwe uyoboye
abakinnyi batsinze ibitego byinshi kuko yatsinze 9, akurikirwa na Hussein Ciza
Seraphin ukinira Amagaju akaba yaratsinze ibitego 8 ndetse na Abba Umar wa
Bugesera FC ufite ibitego 7.
Mu rwego rwo
kwitegura igice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda ubu amakipe atandukanye
yamaze kwiyubaka kugira ngo azarwanire igikombe cya shampiyona. Amakipe ari mu
buryo bwiza ndetse anafite ubushobozi bwo guhanganira igikombe ni ane. Ayo ni
AS Kigali, Police FC, Rayon Sports na APR FC.
N’ubwo
amakipe yitwezweho guhatanira igikombe aria ne, ahabwa amahirwe yo kugitwara ni
abiri ariyo APR FC na Rayon Sports cyane ko n’ubwo Police FC na AS Kigali ziba
zisaza imigeri nta n’imwe muri zo iratwara igikombe cya shampiyona kikaba gihora
gitwarwa na Rayon Sports na APR FC gusa.
Ayo makipe
yitezweho gukora ibikomeye mu gice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda hagari
ya Rayon Sports ya mbere n’amanota 36 na Police FC ya kane n’amanota n’amanota
23 harimo ikinyuranyo cy’amanota 13, gusa mu gice cya kabiri cya shampiyona
hakaba hitezwe ihangana rikomeye cyane.
Mu makipe
ane yitezweho guhangana, ikipe ya Police FC mu Kwiyubaka yongeyemo Byiringiro
Lague gusa, APR FC igura Cheik Djibril Ouattra, Hakim Kiwanuka na Denis Omedi.
Rayon Sports
yo mu kwiyubaka muri uku kwezi kwa mbere irwana no kwitwara neza mu mikino yo
kwishyura yaguze abakinnyi nka Biramahire Abedi, Assana Nah Innocent, Adulai Jalo
na Souleymane Daffe. AS Kigali yo yaguze abakinyi nka Haruna Niyonzima,
Nshimirimana Jospin, Arthur na Rudasingwa Prince.
Ikitezwe cya
mbere mu gice kabiri cya shampiyona y’u Rwanda Ni iguhangana hagati ya APR FC
na Rayon Sports cyane ko muri uku kwezi kwa Mutarama uko amakipe ubwo
yiyubakaga yari ari kugaragaza ko nta n’imwe ifite gahunda yo kujenjeka.
Yaba APR FC
na Rayon Sports uburyo biyubatse yateguye neza ubusaririzi bwayo. Abakinnyi bose
uko ari batatu APR FC yaguze Hakim Kiwanuka, Denis Omedi na Djibril Ouattra
bakina basatira izamu, ndetse n’abakinnyi Rayon Sports yaguze uretse umwe ukina
mu kibuga hagati abandi nabo ni abakinnyi bakina bashaka ibitego.
Mu gice cya
kabiri cya shampiyona kandi byanze bikunze hazagaragara intambara yo kurwana no
kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Uretse amakipe nka Kiyovu Sports na Vision FC
ari mu murongo utukura iyi ntambara izaba ireba n’andi makipe ari hafi aho nka
Etincelles FC, Muhazi United na Marines FC.
Ku ikubitroro
ku munsi wa 16 wa shampiyona imikino yo kwitega ni umukino uzahuza AS Kigali na
Bugesera FC, Rutsiro na Police FC, APR FC na Bugesere naho Rayon Sports izabe
icakirana na Musanze FC.
Mu gice cya kabiri cya Shampiyona y'u Rwanda hitezwe intambara hagati ya APR FC na Rayon Sports zizaba ziri guhatanira igikombe
Rayon Sports ni yo yasoje igice cya mbere cya shampiyona iyoboye
Amakipe arimo Kiyovu Sports azaba ari kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri
TANGA IGITECYEREZO