Raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), igaragaza ko byibuze buri munota, ibipimo bigaragaza abantu 40 barwaye kanseri, kugeza ubu isi ihangayikishijwe cyane n’ikibazo cya Kanseri. Kuri uyu munsi rero wahariwe kurwanya Kanseri, OMS irahamagarira abantu bose, kwitabira ibikorwa by’ubuzima mu kurwanya kanseri.
Buri mwaka ku itariki ya 04 Gashyantare, isi yose yifatanya mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri, mu bikorwa byo kwishimira ibyagezweho mu kurwanya Kanseri, kwishimira iterambere ry’ubumenyi mu kuvura kanseri, gushimangira ibikorwa byo kurwanya Kanseri, ndetse no kwigisha abantu bose uburyo bwo kuyirwanya.
Kanseri ikomeje kuba imwe mu ndwara zihitana abantu benshi ku isi, aho yibasira abagera kuri miliyoni buri mwaka, ndetse usanga amafaranga akenerwa mu buvuzi bwayo ari akayabo, bityo uyirwaye akenshi aba yihebye, ndetse yumva ko nta yandi maherezo uretse urupfu.
Amakuru meza ni uko indwara ya kanseri ishobora kwirindwa, kandi ibyago byo kuyandura bishobora kugabanuka cyane cyane binyuze mu bikorwa byoroshye by’ubuzima.OMS iburira abantu, inabagira inama y’uko bagomba kwitwara mu rugamba rwo kurwanya kanseri.
Dore inama z'umuryango w'abibumbye wita ku buzima (OMS), ugomba gukurikiza, kugira ngo urinde ubuzima bwawe, urwanya kanseri:
Kurya indyo yuzuye: si ubwa mbere wumvise ko ugomba kurya indyo yuzuye, mu buzima umuntu akenera intungamubiri ndetse ni byiza ko wita ku mirire yawe, ugomba kwibanda ku kurya indyo yuzuye ikungahaye ku mbuto, imboga, ibinyampeke, na poroteyine. OMS ivuga ko indyo yuzuye ari nziza mu kurwanya kanseri, ndetse no mu kugira ubuzima bwiza muri rusange.
Gukora imyitozo ngororamubiri: Ubusanzwe usanga inama z’abaganga ziba zishishikariza abantu gukora imyitozo ngororamubiri, kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza. Imyitozo ngororamubiri rero ni ingirakamaro mu kubungabunga ubuzima rusange no kugabanya ibyago byo kwandura kanseri. OMS ivuga ko, ugomba kwiha intego yo gukora imyitozo byibuze mu gihe cy’iminota 30 y'imyitozo buri munsi.
Kwirinda Itabi: Kunywa itabi bishobora kuba impamvu
nyamukuru ishobora kugukururira ibyago byo kurwara kanseri, cyane cyane kanseri
y’ibihaha. Ugomba rero kwirinda itabi, ndetse ukirinda no kugira aho uhurira
n’umwotsi waryo.
Kugabanya inzoga: OMS ivuga ko uramutse ubishoboye waazivaho burundu. Niba unywa inzoga,
uzinywe mu rugero, ariko na none ibyiza ni uko wazireka, kuko inzoga nazo ni
kimwe mu byongera ibyago byo kurwara kanseri.
Kurinda uruhu rwawe: OMS igira abantu inama yo kwirinda izuba ryinshi cyane, kuko izuba ryinshi rishobora kuba intandaro yo kurwara kanseri y’uruhu. Ugomba rero kwirinda guhora ku zuba ryinshi, no kumara igihe kinini ku zuba, mu rweogo rwo kurinda uruhu rwawe, ariko nanone wirinda kanseri y’uruhu.
Gufata inkingo: OMS ishishikariza abantu gufata inkingo, nk’urukingo rwa HPV n’urukingo rwa hepatite B kuko zishobora gufasha mu gukumira ubwoko bumwe na bumwe bwa kanseri, harimo na kanseri y’inkondo y'umura ku bagore ndetse na kanseri y'umwijima.
Kugabanya Stress (umunaniro
ukabije): Ugomba kwirinda gutekereza cyane, ukirinda ikintu icyo ari cyo cyose
cyahungabanya ubuzima bwawe bwo mu mutwe, kandi ukazirikana ko ugomba gusinzira
amasaha ahagije ku munsi. Kugabanya imihangayiko bishobora kandi no kugufasha
kugira ubuzima bwiza muri rusange.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya kanseri ku isi, ni umunsi wo gusubiza amaso inyuma no kureba ingaruka za kanseri, OMS yibutsa abantu ko hamwe n'imbaraga rusange, ubukangurambaga, ndetse no gutanga ubuvuzi, bishobika kurwanya indwara ya kanseri.
Ni ngombwa ko ibihugu byose bikomeza gukangurira abantu, gushyigikira abarwayi ba kanseri, no guharanira politiki ituma ubuvuzi bwa kanseri bugera kuri bose.
TANGA IGITECYEREZO