Kigali

Inteko Ishinga Amategeko muri Afurika y'Epfo yashinje Cyril Ramaphosa kwiba amabuye muri DRC

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:4/02/2025 17:29
0


Abagize Inteko Ishinga Amategeko bashinje Cyril Ramaphosa kugira ubuzima bw'abasirikare ba SANDF ingurane y'amabuye y'agaciro ari gukura muri DRC ndetse basaba abakuriye umutekano muri Afurika y'Epfo kwegura mu maguru mashya.



Mu nama y’umutekano yabaye kuri uyu wa 04 Gashyantare 2025, Inteko Ishinga Amategeko yahase ibibazo Minisitiri w’Ingabo muri Afurika y’Epfo ndetse n’umukuru w’ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF).

Ni inama yibanze cyane ku mutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa DRC aho ingabo za Afurika y’Epfo ziri gutikirira mu ntambara ibahuje na M23 ndetse Perezida Cyril Ramaphosa akaba yarirenze akarahira ko batazakurayo ingabo ahubwo bazazongerera imbaraga n’ibikoresho.

Muri iyi nama yahuje abayobozi bakuru bashinzwe umutekano muri Afurika y’Epfo ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, yaranzwe n’akavuyo kenshi no kuvugana uburakari kwa bamwe mu badepite barakajwe cyane n’ibintu bidakwiye ubuyobozi bwabo buri gukora.

Umwe mu badepite batanze igitekerezo, yemeje ko Afurika y’Epfo itari muri DRC ku bwo kubungabunga no kugarura umutekano ahubwo yagiyeyo ku bwo gushaka amabuye y’agaciro ari mu nyungu za Perezida Cyril Ramaphosa utitaye ku buzima bw’urubyiruko rwo muri Afurika y’Epfo ruri kuhaburira ubuzima.

“Kubera iki wowe Minisitiri na Perezida muri kutubeshya ku miterere y’iyi operasiyo mufite muri DRC? Ntabwo ari ukugarura amahoro ahubwo mufite inyungu muri SADC. Mwari mubizi ko abasirikare bacu bagiye kurasirwa muri DRC kandi mukoherezayo abasore bacu bato.

Ntabwo mwaboherereje amafaranga aho bari muri Congo ahubwo bagiye gupfira amabuye y’agaciro ya Cyril Ramaphosa n’umuryango we ndetse n’inshuti ze kandi dufite amabuye y’agaciro kurusha ayo abana bacu bari gupfiraho muri DRC.

Ikibazo cya kabiri uyu mudepite yabajije, yasabye Minisitiri w’Umutekano kumusubiza igihe n’uburyo abasirikare ba SANDF bagomba kuvira muri DRC mu buryo bwa vuba aha.

Uyu mudepite wavuganaga agahinda n’igitsure cyinshi, yabajije ikibazo cya gatatu ariko mu buryo bwahise buteza impaka mu Nteko Ishinga Amategeko dore ko yavugaga atunga urutoki Minisitiri w’umutekano amushinja gusuzugura Afurika y’Epfo ndetse n’abaturage ba Afurika y’Epfo ahita aboneraho kumusaba kwegura n’abandi bakuriye igisirikare muri Afurika y’Epfo.

Mu gusubiza, Minisitiri w’Umutekano, Angie Motshekga yavuze ko ibyo birego bidafite ishingiro ahubwo bo nka Afurika y’Epfo bari muri DRC mu rwego rwo kuzana amahoro nk’uko nabo ari Igihugu gifite amahoro kandi cyifuza ko Afurika yose yagira amahoro.

Yavuze kandi ku kibazo cy’ubushobozi bucye abasirikare ba SANDF bafite muri DRC yemeza ko amafaranga abatunga ava mu bihugu bigera kuri 15 bya SADC bityo ko nta kibazo gikomeye bafite.

Iyi nama y’umutekano ibaye nyuma y’umunsi umwe Perezida Cyril Ramaphosa ashyize hanze urwandiko rusaba DRC kugana inzira y’ibiganiro ku mpande zombi.

Kuri uyu wa Gatandatu, Abakuru b’Ibihugu barimo Felix Tshiekedi, Cyril Ramaphosa, Paul Kagame, William Ruto, Samia Suluhu Hassan barahurira mu nama izabera muri Tanzania igamije kwiga ku bibazo bya DRC.

Perezida Ramaphosa yakijweho umuriro n'Inteko Ishinga Amategeko muri Afrika y'Epfo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND