Ku Cyumweru tariki 2 Gashyantare 2025, i Kibeho habereye ibirori byo kwizihiza Yubile y’Abiyeguriye Imana, byanahuriranye na Yubile y’Abiyeguriyimana ku isi. Ubutumwa butandukanye bwatanzwe bwagarutse ku bigwi by'abasore n'inkumi bemeye kwitaba ijwi ry'Imana.
Abenshi bibanze ku butwari bubaranga, aho biyemeza kwiyegurira Imana, ndetse bakaba ingirakamaro kuri Kiliziya no ku gihugu, binyuze mu bikorwa byabo by’indashyikirwa, n’ubwo kandi bamwe bibwira ko kwiha Imana ari ubuyobe, nyamara Abiyeguriye Imana bo bizera ko bazaserukana ishema mu ijuru nk'uko tubikesha Kinyamateka.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abiyeguriye Imana mu Rwanda (COSUMAR) akaba n’umuyobozi w’Umuryango w'Abapalotini mu Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, n’Ububiligi, Padiri Eugene Niyonzima, yashimye Abasore n’inkumi barenze ibyageragezaga kubatangira, maze ntibaterwe ubwoba n’igitutu cya sosiyete nyarwanda, aho benshi babacaga integer bababwira ko bazahambanwa ikara.
Ati: "Dukwiye gushimira Imana byimazeyo, tunashimira by'umwihariko, abasore n'inkumi b'abanyarwanda bakiriye impano y'umuhamagaro wo kwiyegurira rurema mu gihe mu muco wacu byari bigoye ko umwari yava mwa se na nyina agasiga ba nyirasenge, akagenda gutyo gusa nta n'inkomarutaro yinjiye iwabo.”
Yakomeje agira ati: ”Barakoze cyane kuba barumvise iyo ngabire y'Imana. Kandi bakarenga ibyari kubatangira. Abasore batubimburiye muri uyu muhamagaro bakwiye gushimirwa, bo batatewe ubwoba n'igitutu cya sosiyete, maze aho gutinya kuzahambanwa ikara nk'uko byatekerezwaga, bagasobanukirwa mbere y'abandi ko ahubwo ari inzira izatuma bahambanwa ikuzo ryo kuba barinjiye mu nzira y'urukundo, rukunda kandi rukitanga rutitangiriye itama."
Padiri Eugene avuga ko Abiyeguriye Imana babaye abahamya b’amizero, urukundo n’amahoro binyuze muri serivisi batanga.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yashimiye Abihayimana ibyo bakora muri Kiliziya. Avuga ko ari amaboko ya Kiliziya mu butumwa bwayo bunyuranye haba mu iyogezabutumwa, mu bikorwa by’urukundo, mu burezi no mu buvuzi.
Karidinali Kambanda kandi yagaragaje ko buri muryango w’Abiyeguriye Imana ari Ingabire ya Roho Mutagatifu muri Kiliziya. Kiliziya ikaba yishimira imbuto iyi miryango yeze ku butaka bw’u Rwanda, ikanashimira abitabiriye uwo muhamagaro.
TANGA IGITECYEREZO