Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Emelyne ni izina rikomoka mu Kidage rikaba risobanura umukozi, rikaba rihabwa umwana w’umukobwa.
Bimwe mu biranga Emelyne
Nk’uko izina rye
ribisobanura, Emelyne ni umukozi ariko akora cyane ikintu akunda, iyo
atabyihitiyemo biramugora.
Emelyne arihariye mu
myambarire kandi ibyo bituma abantu bamukunda.
Akunda amafaranga
akamenya no kuyacunga bigatuma avamo umugore mwiza uzi kureberera urugo.
Yigirira icyizere ku
buryo atari buri wese wapfa kumucanganyukisha.
Ni umuntu ufungukira buri
wese (ouvert) nta bintu byo gukomeza ubuzima bimubamo.
Ni umuntu uzi kureshya
umuntu, igihe cyose hari icyo ashaka kumukuraho cyangwa kumwemeza.
Iyo muhuye cyangwa
mwamenyanye ntabwo ushobora kumwibagirwa, ugira ikintu umwibukiraho buri gihe.
Iyo akiri umwana, nta
gahunda aba agira kandi aba yikubira ndetse atanihangana bigasaba ababyeyi be
kumutoza kugira ubuntu.
Urukundo ruramuhira kandi agira umuryango mwiza, iyo ashinze urugo kuko arushyiraho umutima.
Src: thebump.com
TANGA IGITECYEREZO