Kigali

Incamake y'amateka ya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy wujuje imyaka 47

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:25/01/2025 20:47
0


Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ufite agahigo ko kuba Perezida wa kabiri umaze igihe kinini mu mateka ya Ukraine, nyuma ya Leonid Kuchma, kuri ubu yujuje imyaka 47.



Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy, Perezida wa Ukraine, yavutse ku ya 25 Mutarama 1978, ibivuze ko yujuje imyaka 47. Yavukiye i Kryvyi Rih, muri Ukraine, abanza gukora mu bikorwa by’imyidagaduro mbere yo kwinjira muri politiki.

Oleksandrovych Zelenskyy yabyawe na Oleksandr Zelenskyy, umwarimu akaba numuhanga mu bya mudasobwa, na Rymma Zelenska, wahoze ari enjeniyeri. Zelenskyy yabonye impamyabumenyi mu by'amategeko mu kigo cy’ubukungu cya Kryvyi Rih ariko ntiyigeze akora amategeko.

Kuva mu 1997 kugeza muri 2003, Zelenskyy yari umukinnyi, umwanditsi, akaba n'umuyobozi wa amafilimi muri Kvartal 95 Club. Yakinnye kandi akora filime nyinshi ndetse yakoze ibiganiro byinshi kuri televiziyo, harimo n’ibiganiro bizwi cyane bya politiki harimo ibyamenyekanye cyane nk’icyitwa “Umugaragu wa rubanda.” (Servant of the people).

Muri Nzeri 2003, Zelenskyy yashakanye na Olena Kiyashko, umukobwa bari bariganye mu mashuri makuru ndetse bigana no muri kaminuza. Kiyashko yakoraga nk'umwanditsi muri Kvartal 95. Umwana wabo wa mbere w'umukobwa, Oleksandra, yavutse muri Nyakanga 2004. Naho umwana wabo w'umuhungu, Kyrylo, yavutse muri Mutarama 2013.

Muri Werurwe 2018, Zelenskyy yashinze ishyaka rya politiki ryiswe “Servant of the people,” ryitiriwe ikiganiro yakoraga kuri televiziyo. Nyuma yaje gutangaza ko yifuza kwiyamamariza kuba Perezida wa Ukraine, aza gutsinda amatora yo kuba umukuru w’igihugu ku ya 21 Mata 2019.

Zelenskyy yabaye Perezida wa gatandatu wa Ukraine, kugeza ubu aracyari Perezida. Manda ye yari iteganijwe kurangira muri Gicurasi 2024, ariko kubera ibitero by’u Burusiya bikomeje muri iki gihugu, manda ye yarongerewe. Ubu ni Perezida wa kabiri umaze igihe kinini mu mateka ya Ukraine, nyuma ya Leonid Kuchma.

Uyu munsi rero ni isabukuru y’amavuko ya Zelenskyy y’imyaka 47. Abantu benshi batandukanye basangije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo nka X bamwifuriza isabukuru nziza, ndetse banagaruka ku bigwibye.


Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yujuje imyaka 47






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND