Mu gihe isi yose iri kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, abakunzi b’umuziki nabo bafite impamvu yo kwishima cyane kubera igitaramo cy'abahanzikazi Beyoncé na Mariah Carey muri NFL.
Abahanzikazi babiri bakomeye ku isi, Beyoncé na Mariah Carey, barasusurutsa abakunzi b’umukino wa American Football, mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli ku mukino w'umunsi wa NFL.
Uyu mukino w'irushanwa rya NFL uraba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2024, uhuze amakipe abiri akomeye, kandi muri iki gikorwa hateganyijwe igitaramo gikomeye.
Beyoncé, umwe mu bahanzi b'ibyamamare ku isi, ari buririmbe ibihangano bye bizwi cyane kandi binyuze muri ibi bihangano abitabiriye bari buryoherwe n'umuziki we w'umwihariko.
Mariah Carey, izina ryamamaye mu ndirimbo zigezweho, ni ikimenyetso cy’umuziki udasanzwe. Indirimbo ye yitwa "All I Want for Christmas Is You" niyo izwi cyane mu minsi mikuru y'uyu mwaka. Byitezwe ko iri buririmbwe muri iki gikorwa cyo kwishimira Noheli ndetse abakunzi b'umuziki barongera kuyiririmbirwa ku buryo bw'umwihariko.
Ni mu gihe abakunzi ba NFL bazishimira umukino wabo, ibi bitaramo bizatanga uburyohe bw’umuziki w’akarusho no kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli. Iyi mikino na muzika biratanga amahirwe ku bafana bo mu ngeri zitandukanye ndetse bitume umunsi wa Noheli uba uw'ibyishimo k'urwego mpuzamahanga.
Beyoncé na Mariah Carey bategerejwe n'abafana benshi mu bice bitandukanye by'isi ndetse bagiye kwiyerekana nk'abahanzi ba mbere muri iyi mikino. Ibi bitaramo bikomeje gutuma abakunzi b’umuziki baryoherwa n'uy'umunsi mukuru wa Noheli.
Beyoncé ahanzwe amaso na benshi kuri iyi Noheli
Mariah Carey yitezweho gutanga ibyishimo kuri iyi Noheli
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO