Kigali

Benshi bafata Noheli nk'umunsi wo kwinezeza n'uw'ubucuruzi - Ifuhe rya Fabrice Nzeyimana wa HM Africa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/12/2024 16:48
0


Abaramyi bahuriye mu muryango mpuzamahanga Heavenly Melodies Africa [HM Africa] bifatanyije n'Isi yose kuri uyu munsi mukuru wa Noheli binyuze mu bihimbano by'Umwuka banyujije ku mbuga zabo nkoranyambaga.



Heavenly Melodies Africa ni itsinda rikorera mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Uganda, u Burundi n’u Rwanda, ukaba ugamije guhuriza hamwe abaramyi batandukanye mu kurushaho kwimakaza ubwami bwo guhimbaza butajegajega. 

HM Africa yashinzwe ndetse iyoborwa n'umuramyi Fabrice Nzeyimana uririmbana n'umugore we mu itsinda Fabrice & Maya ryamamaye mu ndirimbo "Muremyi w'Isi" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 1.6 kuri Youtube. Bombi ni abaramyi bakomoka mu Burundi ariko bakorera umuziki wabo mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2024 ubwo abakristo bo Isi yose bizihiza ivuka rya Yesu Kristo bafata nk'umucunguzi wabo, Fabrice Nzeyimana ishyiga ry'inyuma mu muziki wa Gospel i Burundi yabwiye inyaRwanda uko afata Noheli n'uko ikwiriye kwizihizwa. Ni nyuma yuko yitegereje agasanga hari benshi bayifata nk'umunsi wo kwinezeza.

Fabrice Nzeyimana afite ifuhe ryinshi ryo mu buryo bw'Umwuka atewe no kuba Noheli yarahinduwe umunsi w'ubucuruzi kuri bamwe ndetse abandi bakaba bawufata nk'umunsi wo kwinezeza, aho kuwufata nk'umunsi wo kuzirikana ivuka rya Yesu Kristo wacunguye Isi. Usanga hari n'abakristo bagwa muri uyu mutego wo kwinezeza.

Aravuga ibi mu gihe hasanzwe hari amakuru avuga ko hari abakoresha nabi Noheli bakayizihiza binezeza ndetse urubyiruko rwinshi rukishobora mu busambanyi n'ubusinzi. Evangelical Focus ivuga ko mu byaha bikorwa kuri Noheli harimo no gusesagura aho benshi barya bakananywa ibirengeje urugero mu gihe bakabaye bita cyane mu kwegerana n'Imana.

Umuramyi Fabrice Nzeyimana washinze Heavenly Melodies Africa yagize ati "Noheli benshi bayifata nk’umunsi wo kwinezeza bakagura ibintu bishya, n’abatazi Yesu bawuhinduye umunsi w’ubucuruzi. Noheli yakagombye kutubera umusi twibuka uko Imana yaje ku isi kubana natwe biciye muri Kristo Yesu maze bigatuma tumwizera kurushaho".

Uyu muramyi w'umunyabigwi mu muziki wa Gospel mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba, yakomeje agira ati "Noheli ni akaryo kandi [ni andi mahirwe] ko kwibuka ko dukwiye guca bugufi nk’uko Yesu yaciye bugufi akemera akambara umubiri ku bwacu natwe tugaca bugufi kugira tugeze amakuru ya Kristo kuri bose abato n’abakuru."

Fabrice atangaje ibi nyuma y'uko itsinda yatangije rya Heavenly Melodies ryifatanyije n'Isi kuri uyu munsi mukuru wa Noheli. Ku wa 23 Ukuboza 2024 habura iminsi ibiri gusa ngo Noheli igere, nibwo HM Africa bashyize ku muyoboro wabo wa Youtube indirimbo ziririmbwe neza mu majwi yabo aryoheye amatwi. 

Indirimbo baririmbye zirimo: Angels we Have Heard on High, Joy to the World, Hark! The Herald Angels Sing, God Rest ye n’izindi. Zose ni zimwe mu zicurangwa ku mateleviziyo, ku maradiyo no mu nsengero zimwe na zimwe ku munsi wa Noheri. 

Fabrice Nzeyimana yagize ati: “Izi ni indirimbo nziza zigera ku mutima zigendanye na Noheri. Fatanya natwe kwizihiza Noheri turirimbane izi ndirimbo.” HM Africa basoje bifuriza buri wese kugira umutima mwiza w’urukundo kandi akagira ibyishimo biturutse ku mwuka wa Noheri, no kugira Noheri Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2025.

Ku munsi nyirizina wa Noheli, HM Africa bahamagariye Isi kunezerwa kuko "Yesu yatuvukiye, yitwa Emmanweli". Ni mu ndirimbo "Rest Ye Merry Gentlemen/Joy To The World" baririmbye mu majwi aryohereye amatwi bambaye imyenda y'umweru iryoheye ijisho. Mbere yo kuyiririmba, buri umwe yabanje kubwira bagenzi be icyanditswe akunda kivuga kuri Noheli.

Fabrice Nzeyimana n'umugore we Maya Nzeyimana bazwi kandi mu mugoroba wo kuramya ubanziriza inama y’iminsi itatu yiswe ‘Over Flow Africa Conference’. Ni inama itegurwa na Heavenly Melodies Africa yazamuye impano za benshi barimo Precious Nina ukorera umurimo w'Imana muri Noble Family Church na Women Foundation Ministries.


Fabrice Nzeyimana hamwe n'umugore we Maya Nzeyimana ni bamwe mu bagize HM Afrika

REBA INDIRIMBO YARIRIMBWE NA HM AFRICA MU KWIFURIZA ISI NOHELI NZIZA


UBUTUMWA BWA HM AFRICA KURI UYU MUNSI MUKURU WA NOHELI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND