Bisa n'amateka adasanzwe mu rugendo rw'uyu munyamuziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, kuko yakoze igitaramo gikomeye gifite agaciro k'arenga Miliyoni 75 Frw, yinjiye avuye mu bantu barenga ibihumbi 10 bitabiriye ku nshuro ya mbere ivugabutumwa rye.
Ni igitaramo akoze ku nshuro ya Gatatu, yise "Icyambu 3", kandi cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024; aho yaririmbye indirimbo zirenga 25. Yatangiye iki gitaramo ahagana saa moya z'ijoro n'iminota 40', asoza saa sita z'ijoro n'iminota 2'.
Yari amaze amezi atatu agiteguza abafana be n'abakunzi b'umuziki w'indirimbo Gospel muri rusange.
Ndetse, yari yakoze imyiteguro ihagije ijyanye n'uburyo yashakaga iki gitaramo cye, gifasha Abakristu kwizihiza Noheli mu buryo bwihariye.
Yahisemo kwifashisha umushyushyarugamba, Yvan Ngenzi nk'umwe mu bazwiho cyane gususurutsa ibitaramo nk'ibi bigari.
Ngenzi yabanje kumvikanisha ko ivugabutumwa rya Israel Mbonyi ryagutse ashingiye ku bihangano bye, maze ateguza Abakristu kugira ibihe byiza muri iki gitaramo.
Mbere y'uko yakira Israel Mbonyi ku rubyiniro, yafashije Abakristu kujya mu mwuka yisunze indirimbo zinyuranye zizwi cyane mu gitabo cy'Umukristu.
Saa 19: 40': Israel Mbonyi yageze ku rubyiniro umutima we unyuzwe, ababyumvikanisha mu ndirimbo yahereyeho yitwa "Nina Siri".
Yari yandite kuri konti ye ya X, agaragaza ko ashimishijwe no kuba agiye gukora iki gitaramo mu gihe amatike yashize ku isoko.
Aravuga ashingiye mu kuba, imibare igaragaza ko igitaramo cye yinjijemo Miliyoni 75 Frw.
Mu mibare:
Amatike ya Stage Side Settings yarimo imyanya 124, kandi itike imwe yaguraga ibihumbi 15,000 Frw. (Total: 1,860,000 Frw).
Amatike ya Standard Lower Bowl, harimo imyaka 1328 kandi itike imwe yari 10,000 Frw. Total: 13,280,000 Frw.
Amatike ya Wheel Chair yarimo imyaka 86, kandi itike imwe yaguraga ibihumbi 10 Frw. Total: 860,000 Frw.
Muri VIP harimo 590, itike imwe igura 25,000 Frw. Total: 14,750,000 Frw.
Muri 'Platinum' harimo imyaka 294, aho itike imwe yaguraga 30,000 Frw. Total: 8,820,000 Frw.
Muri 'Upper Setting' harimo imyaka 6776, itike imwe ikagura 5000. Total y'amafaranga: 33,880,000 Frw.
Total y'amafaranga yose hamwe ni 73,450,000 Frw. (Miliyoni 73 Frw).
Ijambo rya mbere rye:
Israel Mbonyi yavuze ko n'ubwo yajyaga yuzuza BK Arena, ariko ku nshuro ya mbere nibwo abashije kugera ku bantu barenga ibihumbi 10.
Ati "Imana yo mu ijuru ibahe umugisha cyane. Ku nshuro ya mbere, turi abantu 10,367." Ku rubuga rwe rwa X yari yagaragaje ko yacuruze amatike 10.367.
Imibare yo ku rubuga rwa www.ticqet.rw yerekana ko harimo amatike 9,733, ukongereho ayacurujwe mu buryo bwa 'Hard Copy' bihabwa agaciro ka Miliyoni ziri hagati y'ebyiri, byose hamwe bikaba nibura Miliyoni 75 Frw.
Uko Imana yanyuze mu bandi kugirango ayikorere ubuzima bwe bwose
Israel Mbonyi yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakiriye agakiza binyuze mu bandi bantu, bari hafi ye, kandi yahisemo no kubatumira muri iki gitaramo kugirango babone ko umurimo batangije muri we wakoze ibikomeye.
Yavuze ko ubwo yageraga mu gihugu cy’u Buhinde, yasanzeyo mushiki we, kandi ko icyo gihe yiyumvagamo umuhamagaro n’ubwo atari yakweruye.
Avuga ko yatumiye inshuti ze cyane barimo abo biganye ku ishuri 'kuko bagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry'umuziki wanjye'.
Israel Mbonyi yavuze ko indirimbo ze za mbere zaciye ibintu hano mu Rwanda, zahageze bigizwemo uruhare n'abarimo Mushiki we n'abandi bari abashumba. Ati "Impamvu nabatumiye ni ukugirango mube abahamya."
Israel
Mbonyi yavuze ko Coach Gael babanye igihe kinini mu Buhinde, ndetse ko yari
Pasiteri ababwiriza igihe byatumye nawe yiyumvamo gukorera Imana. Ati
"Ntanze ubu buhamya kubera ko ndi ubuhamya bugenda. Ni bande bafite
ubuhamya nkanjye."
Apotre Mignonne yakirwe ku ruhimbi
Uyu muvugabutumwa amaze igihe akorana na Israel Mbonyi binyuze mu bitaramo binyuranye. Nko muri Gicurasi 2024, bajyanye mu Bwongereza mu biterane by’ivugabutumwa byamaze iminsi ibiri.
Mbere y’uko amwakira ku rubyiniro, Israel Mbonyi yavuze ko Apôtre Kabera Alice Mignonne muzi nk’umuntu uragira neza inama ze.
Inshuti, abababera umubyeyi, wabishaka utabishaka akubera umubyeyi. Abantu bose bagiye bamubaha iruhande, bavuga ko agira neza
Ageze ku ruhimbi, Mignonne yasabye abitabiriye iki gitaramo gufatanya nawe gushima ‘Imana yahamagaye Israel Mbonyi’.
Appostle Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru w'itorero Noble Family church ndetse n'umuyobozi wa Women Fondation Ministries, yavuze ko nta kindi cyari kumuhuza nawe na Israel Mbonyi ‘uretse Krsito twese twamenye’.
Mignonne yabwirije yisunze ijambo riboneka muri Yohana 5:35 hagira hati “Uwo (Yohana) yari itabaza ryaka rimurika.” Yavuze ko gukizwa bidasaba kwibombarika, ahubwo ukwiye gukomeza imibereho yawe ya buri wese. Ati “Gukizwa ntibibuza gusa neza, ntibikubuza gushyiraho ‘Make up’ n’ibindi’.”
Yaririmbye indirimbo ze zamamaye n’iziri kuri Album ye
Uyu muramyi yakoze iki gitaramo agihuza no kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, yahuriranye no gutangira urugendo rwo gukora kuri Album ye nshya yise ‘Ndi Ubuhamya bugenda’.
Israel Mbonyi yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye, ndetse n’izo aherutse gushyira ku isoko ziimo ubutumwa budasanzwe.
Yaririmbye indirimbo nka Indirimbio yaririmbye nka: Nina Siri, Yaratwimanye, Nzibyo nibwira, Yeriko, Ndi ubuhamya bugenda, Tugumane’, ‘Yanitosha’ n’izindi. Muri iki gitaramo kandi yaririmbye indirimbo yahimbye mu minsi ishize, hari aho agira ati “"Kuva namenya umukiza ni wo mwanzuro mwiza nafashe mu buzima bwanjye." Nari umukiranutsi, nari mu muto noneho maze gukira.”
Imbere y'abavandimwe, inshuti, imiryango, abihaye Imana n'abandi Israel Mbonyi yongeye kwandika amateka avuguruye mu muziki wa Gospel
Israel Mbonyi yashimiye Minisitiri Nduhungirehe Olivier witabiriye igitaramo cye, avuga ko ariwe muntu wa mbere wamusabye gukorera indirimbo muri Sitade Amahoro
Israel Mbonyi yakoze iki gitaramo anyuzamo agatanga ubuhamya ku rugendo rwe rw'umuziki
Israel Mbonyi yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo Album 'Ndi Ubuhamya bugenda' iriho indirimbo yahimbye mu bihe bitandukanye
Israel Mbonyi yavuze ko 2024 ari umwaka udasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko byahuriranye n'imyaka 10 ishize ari mu muziki
Israel Mbonyi, umusore waminuje muri 'Pharmacy', Imana yanyujijemo kuyikorera mu mashyi no mu mudiho
The Ben yitabiriye igitaramo cy'inshuti ye Israel Mbonyi banakoranye indirimbo ebyiri zitarasohoka
Israel Mbonyi yavuze ko nta gihombo kiri mu gukorera Imana uko byagenda kose
Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo 'Biratungana' ya Gentil Misigaro na Adrien Misigaro yamamaye mu buryo bukomeye
Israel Mbonyi yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wataramiye abantu 10,367 muri BK Arena
Umushyushyarugamba, Yvan Ngenzi usanzwe ari n'umuhanzi niwe wayoboye iki gitaramo cya Israel Mbonyi
Israel Mbonyi yatanze ibyishimo byisendereye ubwo yaririmbaga indirimbo ye yamamaye yise 'Number One'
Mu masaha y'umugoroba, imvura yaguye mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali
Israel Mbonyi yavuze ko umuntu wa mbere wamuguriye gitari abarizwa muri Canada muri iki gihe. Ati "Iyo gitari n'iyo nandikiyeho indirimbo natangiriyeho umuziki."
The Ben n'umuhanzikazi Aline Gahongayire bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi
Israel Mbonyi yashimye Apotre Mignonne ku bwo gushyigikira umurimo w'Imana
Israel Mbonyi yavuze ko mu bihe bitandukanye 'Imana yanyerekaga ibintu nk'ibi ariko nta gitekerezo nari mfite cy'uko bizaba bimeze uko"
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yanyuzwe n'uburyo Israel Mbonyi yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere warengeje ibihumbi 10 by'abantu muri BK Arena
Israel Mbonyi yashimye Imana ku bw'ikipe bakoranye igihe kinini, barimo abaririmbyi, abacuranzi n'abandi. Ati "Kugira itsinda bisaba amafaranga, ariko aba bantu najyaga mbakoraho bakambwira bati ni ryari."
Apotre Mignonne yavuze ko gukorera Imana bidasaba guhindura mu mibereho ya buri munsi, ahubwo bisaba umutima ukunze
Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi, mu gihe yitegura gukora igitaramo cye tariki 1 Mutarama 2025
Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire- Yakunze kugaragaza ko anyurwa n'impano ya Israel Mbonyi
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi
Israel Mbonyi yakoze ku nshuro ya Gatatu uruhererekane rw'ibitaramo yise 'Icyambu'
Abarenga ibihumbi icumi bari bakoraniye muri BK Areba bihera ijisho Israel Mbonyi
Ubwo yaririmbaga indirimbo 'Ndakubabariye' Israel Mbonyi yavuze ko ayikunda mu buryo bukomeye
Israel Mbonyi yakoze iki gitaramo ari imbere y'abo mu muryango we barimo Se, Nyina n'abashiki be. Ati "Impamvu nakunda kubazana hano ni uko badakunda za Camera."
Kanda hano urebe Amafoto menshi yaranze igitaramo cya Israel Mbonyi muri BK Arena
AMAFOTO: Serge Ngabo& Karenzi Rene
TANGA IGITECYEREZO