Kigali

Umwalimu yiyahuye kubera gutinda kwishyurwa umushahara

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/12/2024 17:26
0


Inkuru dukesha ikinyamakuru Ibanda Times ivuga ko Polisi yo mu Karere ka Ibanda yatangiye iperereza ku mpamvu zateye urupfu rwa mwalimu Emmanuel Turyahebwa wigishaga muri Oxford Secondary School, bikekwa ko yiyahuye kubera gutinda k'umushahara.



Umurambo wa nyakwigendera wabonetse umanitse mu giti kiri mu kibuga cya Oxford Secondary School ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ukuboza 2024, mu ijoro ribanziriza umunsi mukuru wa Noheli. Hari amakuru avuga ko uyu mwalimu ashobora kuba yiyahuye.

Amakuru y'ibanze avuga ko urupfu rwa Emmanuel Turyahebwa rushobora kuba rwaratewe no gutinda kwishyurwa umushahara we n’ubuyobozi bw'ishuri, cyane ko yari agitegereje umushahara we mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Ruhoko Health IV kugira ngo hakorwe isuzuma ry’umubiri (postmortem) mu rwego rwo gukomeza iperereza kuri iki kibazo. Polisi ikomeje gukusanya amakuru kugira ngo hamenyekane impamvu ya nyayo zateye iki gikorwa.

Mwalimu Emmanuel Turyahebwa yasanzwe amanitse mu giti kiri mu kibuga cya Oxford Secondary School, hakaba hakekwa ko yiyahuye kubera gutinda kwishyurwa umushahara


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND