Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yashimiye abakiliya bayo babanye neza mu mwaka uri kugana ku musozo wa 2024, ibifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025.
MTN Rwanda, yifurije
abakiliya bayo Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025, ibashimira kuba
baramaze kuba bamwe mu bagize uyu muryango muri uyu mwaka dusoje.
Ni ubutumwa banyujije ku
rukuta rwabo rwa X, aho bagize bati: "Muri iki gihe cy'iminsi mikuru isoza
umwaka, dufashe uyu mwanya kugira ngo dushimire byimazeyo abakiliya bacu
n'abafatanyabikorwa, kuba mwaragize 2024 umwaka utazibagirana."
Ubutumwa bwakomeje bugira
buti: "Mu gihe mwizihizanya Noheli n'abo mukunda, turabifuriza ko ingo
zanyu zuzura umunezero, ibitwenge n'imigisha. Mwarakoze kuba bamwe mu bagize
umuryango wa MTN."
MTN Rwanda yifurije
abakiliya bayo Noheli nziza nyuma y'iminsi micye yinjiye mu bufatanye n’Ikigo
gikora kikanacuruza telefone zigezweho cya Tecno ishami ry’u
Rwanda, bugamije kwinjiza abakiliya babo mu minsi mikuru isoza umwaka
bishyiriraho poromosiyo abakiliya.
Ni poromosiyo
yatangiye tariki 7 Ukuboza 2024 ikaba izageza tariki 4 Mutarama 2025, aho umuntu
uzajya ugura telefone yo mu bwoko bwa Tecno iyo ariyo yose agashyiramo simcard
ya MTN ya 4G, azajya ahita ahabwa impano ya 15GB za internet n’iminota 300 yo
guhamagara bizamara amezi atatu.
Ku bazajya bagura
telefone za Spark na Camon, bazajya bongezwa ‘ecouteurs’, abaguze POP bazajya
bahabwa impano ya Noheli irimo ibintu bitandukanye, mu gihe abazajya bagura
Phantom bazajya bahabwa impano zose.
Ntabwo izi ari zo mpano
zihari zonyine kuko hari n’izindi zitandukanye nk’uko Umukozi ushinzwe
Iyamamazabikorwa muri Tecno Mobile Rwanda, Mucyo Eddie, abisobanura.
Ati: “Hari izindi mpano
nini zirimo firigo, moto, itike iriho 200,000 Frw yo guhahiraho mu maguriro
agezweho (Supermarkets) dukorana ndetse na telefone. Kugira ngo izi mpano na zo
zitangwe hazabaho tombola ku bantu bose baguze telefone, abazagira amahirwe
bazatsindira bimwe muri ibi bihembo.”
Akomeza avuga ko kandi
aba banyamahirwe bazongera bagatomborwa, bakabona 30GB za internet ziyongera
kuri 15GB babona bakigura telefone.
Umuyobozi ushinzwe
ibikoresho by’ikoranabuhanga na serivisi z’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda,
Nzabakira René, aherutse kuvuga ko umwaka wa 2024 wababereye umwaka mwiza kuko
babonye abakiliya benshi babagana muri serivise zitandukanye.
Ati: “Iminsi mikuru ni
iminsi twese dusubira inyuma tukitekerezaho, tugatekereza ku miryango yacu
ndetse n’intumbero dufite mu myaka iri imbere. Mbere y’uko twinjira muri 2025
twifuje guha abakiliya bacu impano.”
Imibare y’amezi icyenda
yasojwe ku wa 30 Nzeri 2024, igaragaza ko abafatabuguzi ba MTN Rwandacell
biyongereyeho 5,3% ugereranyije n’igihe nk’iki mu mwaka ushize bagera kuri
miliyoni 7.6, n’abakoresha serivisi za Mobile Money biyongera ku rugero rwa
13.4%, kuko bageze kuri miliyoni 5.2.
MTN Rwanda ihamya ko
izakomeza gukora ku ibishoboka byose ikaguma mu murongo wo kuba ikigo gitanga
serivisi nziza kandi cyunguka mu buryo burambye nk’uko biri muri gahunda
y’ibikorwa ya 2025.
TANGA IGITECYEREZO