Kigali

The Ben na Pamella baritegura kwibaruka imfura

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/12/2024 22:08
0


Kera kabaye umugore wa The Ben, Uwicyeza Pamella yemeje inkuru yari itegerejwe na benshi ivuga ko atwite ndetse nk'uko bigaragara atwite inda y'imvutsi nyuma y'umwaka umwe aba bombi barushinze.



Uyu munsi kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2024, Pamella, umugore wa The Ben yatangaje inkuru yanyuze benshi y'uko atwite imfura ye n'uyu muhanzi witegura gutaramira Abanyarwanda ku Bunani.

Ubu butumwa bwifuriza abantu Noheli nziza, yabuherekesheje amashusho agaragaza neza ko akuriwe, bivugwa ko azanifashishwa mu ndirimbo nshya ya The Ben yongeye kwiyambazamo umugore we nyuma y’iyitwa ‘Ni Forever.’

Pamella yagize ati: “Noheli nziza kuva kuri twebwe batatu.”

Atangaje aya makuru nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 23-24 Ukuboza 2024, mu rugo aho batuye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, we n’umugabo we The Ben bakoze ibirori byo kwizihiza umwaka ushize barushinze.

Icyo gihe kandi, The Ben na Uwicyeza Pamella banizihije isabukuru y’imyaka itanu ishize batangiye gukundana. Ni ibirori bigaragara ko bakoreye mu rugo rwabo aho bakiriye bamwe mu nshuti zabo za hafi.

The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, ibirori byari bikurikiye ibyabaye mu Ukwakira 2021 ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo bakemeranya kubana.

Nyuma y’ibi birori, ku wa 15 Ukuboza 2023 nibwo The Ben yasabye anakwa umugore we, mbere y’uko bakora ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

Uyu muryango utangaje iyi nkuru y’ibyishimo mu gihe The Ben akomeje imyiteguro y’igitaramo ateganya gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025.

Iki gitaramo yise ’The new year groove’ byitezwe ko azanakimurikiramo album ye nshya ikaba iya gatatu akoze kuva yatangira ibijyanye na muzika.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira mu gitaramo cya The Ben yamaze kugera ku isoko, iya make ikaba iri kugura 5000 Frw naho iya menshi ikagura miliyoni 1.5Frw.

The Ben na Pamella baritegura kwibaruka imfura

Ni inkuru yasamiwe hejuru n'abakunzi b'uyu muhanzi n'Abanyarwanda muri rusange

Ibyishimo ni byose muri uyu muryango umaze umwaka umwe uvutse 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND