Umubyeyi witwa Uwingabire Goreth ufite ubumuga wagaragaye yagiye kureba umukino ikipe ya Rayon Sports yari yakiyemo APR FC, akaba yari yambaye umwambaro wa Rayon Sports, yashyikirijwe ubufasha na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports.
Kuwa Kabiri tariki 25 Ukuboza 2024 ni bwo aba bakunzi ba Rayon Sports bamushyikirije ubufasha burimo ibyo kurya ndetse n'ibikoresho by'isuku.
Noella Shyaka, umwe muri aba bakunzi ba Murera uzwi cyane ku rubuga rwa X akaba ari nawe wagiye gusura Uwingabire Goreth bwa mbere, yavuze ko muri iki gikorwa bari kumwe na bamwe mu bayobozi b'abafana ba Rayon Sports barimo Nshimiyimana Emmanuel Matic na Muhawenimana Claude.
Noella Shyaka yashimiye Minisitiri w'Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin watanze igare rizajya rifasha Uwingabire Goreth binyuze muri RBC. Yavuze ko muri rusange hakusanyijwe ibihumbi 850 by'Amanyarwanda, amwe muri yo akaba yakoreshejwe hagurwa ibikoresho by'isuku ndetse n'ibiribwa.
Goreth uheruka no kwibaruka yashimiye buri muntu wese wagize icyo akora ngo ubu bufasha bumugereho. Ibi byabaye nyuma yuko Rayon Sports yaherukaga gutangiza gahunda yiyemeje yo gufasha uyu mubyeyi.
Abakunzi ba Rayon Sports bashyikirije Uwingabire Goreth ubufasha
TANGA IGITECYEREZO