Umuraperi Fireman yatangaje ko mu ikorwa rya Extended Play (EP) ye aherutse gushyira ku isoko, yifashishije amafaranga yahawe na Coach Gael mu rwego rwo gusohoza isezerano yari yahawe.
Muri Werurwe 2023, ni bwo byatangajwe ko Coach Gael yemereye Fireman kumukorera Album ye. Kuva icyo gihe, uyu muhanzi yumvikanye cyane mu itangazamakuru, yumvikanisha ko ashima Coach Gael, kandi ko ategereje ko inkunga izamugeraho.
Mu myaka ibiri ishize, uyu muhanzi yakoze indirimbo zigize EP ye 'Bucyanayayandi', ariko agorwa cyane no kubona amafaranga yo kuyisohora.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Fireman yavuze ko amafaranga yemerewe na Coach Gael ari yo yamufashije gusohora iyi EP.
Ati "Uribuka ko umusaza yigeze kuntamo se? (Aravuga Coach Gael). Ni umwe mu bantu bacye bantayemo. Ni yo mpamvu nshima Imana n'abantu bacye, nawe buriya aba arimo."
Yavuze ko yari afite gahunda yo gukora Album, ariko bitewe n'ubushobozi yari afite, ndetse n'inkunga yahawe na Coach Gael yahisemo gukora EP.
Ati "Zimwe mu ndirimbo ziri kuri EP ni imwe mu ntero z'ibyo nari nakoze ku ntero y'uriya musaza (Coach Gael). Urumva ko rero yagize uruhare rukomeye cyane, nawe buriya aba ari ku mutima."
Uyu muraperi ari ku rutonde rw'abaraperi bazaririmba mu gitaramo "Icyumba cya Rap" kizaririmbamo abaraperi 13.
Ni igitaramo kizabera kuri Canal Olympia, Ku wa Gatanu 27 Ukuboza 2024. Mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo, aba baraperi bamaze iminsi bifashisha imbuga nkoranyambaga zabo, bagaragaza ko biteye gutanga ibyishimo.
Inyandiko zinyuranye zivuga kuri uyu muraperi, zigaragaza ko yatangiye umuziki aririmba injyana ya Rn’B aho yitwaga izina rya Gintwd.
Nyuma yaje guhindura ajya muri Hip Hop muri 2004 ari kumwe na Bulldogg na Jay C bakora itsinda biyita Magic Boyz bakorera muri TFP indirimbo ya mbere.
Kubera ko nta mbaraga umuziki wo mu Rwanda wari ufite muri iyo myaka byarabagoye cyane. Muri 2005-2006 Fireman we na Bulldogg baje gukora irindi tsinda ryitwaga United Monsterz bari kumwe na Kaviki hamwe na Matt.
Iri tsinda naryo ntibaje kurambamo kubera ko bananiranye n’uko muri 2008 Fireman na Bull Dogg barakomeza bahura na Green P na Jay Polly bakora itsinda baryita Tuff gang.
Nyuma nibwo haje kuza undi muhanzi witwa P Fla abiyungaho baba batanu. Indirimbo ya mbere yaririmbyemo ni “Ibyanjye ndabizi” aho yari kumwe na Diplomate, Masho Mampa, ndetse na P.Fla yaje gukomeza akora indirimbo nyinshi zirakundwa cyane nka ‘Nyita tuff’, ‘impande zanjye ni umwanda’, ‘Ndabura’, ‘Bana bato’ n’izindi.
Fireman yakoranye n’abandi bahanzi indirimbo nyinshi. Kandi yumvikanye cyane mu ndirimbo nka ‘Inkovu z’amateka’ ari kumwe na Babbly, Green P., Jay Polly, Bulldogg n’abandi.
Umuraperi Fireman yatangaje ko kubasha gukora EP no kuyishyira hanze, byaturutse ku mafaranga yahawe na Coach Gael
Fireman ari mu myiteguro yo gutaramira abakunzi be mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ kizaba ku wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024
TANGA IGITECYEREZO