Mu minsi mikuru isoza umwaka bimenyerewe ko haba ibirori bitandukanye cyane cyane ibihuza abantu aho nk’ibitaramo, ibirori bihuza abantu muri rusange baba bizihiza impera z'umwaka harimo Noheri na Bonane, hagamijwe kwambukiranya umwaka.
Ni ibitaramo bitegurwa n’abantu ku giti cyabo, sosiyete zinyuranye zitegura ibitaramo, kompanyi zihuza imbaraga na za Hoteli n’abandi, hagamijwe gufasha Abanyarwanda gususuruka muri ibi ibihe by’Iminsi Mikuru isoza umwaka.
1.Makanyaga Abdul agiye kongera kunezeza imitima y’abakunzi be
Nanone dore umwaka urashize, n’undi uratashye! Makanyaga Abdul w’imyaka 77 y’amavuko, wamamaye mu bihe bitandukanye binyuze mu ndirimbo nyinshi, yagaragaje ko tariki 31 Ukuboza 2024 azataramira abakunzi be muri Bugesera, abafasha kwambukiranya umwaka.
Atangaje iki gitaramo mu gihe amaze iminsi muri Kenya ahakorera ibitatamo; Ndetse agaragaza ko azatamira i Nyamata binyuze mu gitaramo yise “Dutarame Bonane Night.”
Makanyaga Abdul azafatanya n'itsinda rimaze igihe kinini rimucurangira ryitwa “Inkumburwa Band” ndetse n'umusore ukiri muto umase iminsi ari kwigarurira abakunzi b'ibirori dore ko abasusurutsa mu kuvanganga imiziki yitwa DJ Khadabla.
Uyu muririmbyi utanga ibyishimo ku bisekuru byombi yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo yisunze indirimbo zinyuranye. Ati “Tuzatarama agati gaturike mu ndirimbo mwakunze muri benshi.”
Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo “Hashize iminsi, “urukundo n'indwara y'umutima”, “Mporeza umutima”, “Suzana” n’izindi.
2.Art-Stars Band iherutse kwegukana irushanwa rya ‘Band’ igiye kwigaragaza
Itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi rya ‘Art-Stars Band’ rigiye gutaramira abakunzi baryo ku nshuro ya mbere, binyuze mu gitaramo cyiswe “24 Wyne Down” bazahuriramo n’aba Djs bakomeye mu Mujyi wa Kigali.
Ni igitaramo kizabera kuri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2024, aho abazakitabira bazakurikirana imbona nkubone ibirori byo guturitsa ibishashi.
Kizacurangamo aba Dj bakomeye barimo nka Dj Pyfo, Dj Joe The Drumer, Dj Higa na Dj Rusam, Dj Khizzbeatz. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi 20 Frw, amafaranga ibihumbi 30 Frw kuri ‘Couple.
Art-Stars
Band igiye gucuranga muri iri rushanwa, iherutse guhembwa Miliyoni 15 Frw,
nyuma y’uko ihize izindi ‘Band’ bageranye mu cyiciro cya nyuma.
3.Umufaransa Goulam agiye gutaramira i Kigali
Ni ubwa mbere uyu musore wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zo mu rurimi rw’Igifaransa agiye gutaramira i Kigali. Byagaragajwe ko mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2024, azaba ari gutaramira muri Kigali, mu gitaramo kizambukiranya umwanka.
Mu mashusho yashyize hanze kuri konti ye ya Instagram, uyu musore yagaragaje ko azatamira i Kigali, avuye mu iserukiramuco rizabera muri Comores.
Mu 2023 yegukaye igihembo cy’umuhanzi mwiza ukorera umuziki mu babarizwa mu gicer cy’inyanja yo mu Burundi, ndetse yanabaye umuhanzi mwiza wo mu birwa bya Comores.
Uyu muhanzi yatangiye gushyira ibihangano bye kuri shene ya Youtube, kuva ku wa 1 Ugushyingo 2008, aho bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 217.
Aherutse gushyira ku isoko indirimbo zirimo nka 'My Woman' yabanjirijwe n'izirimo 'Wassi Wassi', 'Doremi', 'Faut Pas douter', 'Ta Main' n'izindi zinyuranye.
Makanyaga Abdul uri mu bahanzi bazataramira abantu be mu kwambuka uyu mwaka, yavukiye muri Komini ya Ngoma ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare ubu ni mu Karere ka Huye.
Ku myaka itatu (1950) yajyanye n’ababyeyi be i Muyinga mu Burundi bajyanywe n’Ababiligi se wa Makanyaga yakoreraga mu by’amashanyarazi ariko nyuma baje kugaruka mu Rwanda baturutse i Bujumbura.
Yatangiye umwuga wo gucuranga no kuririmba ahagana mu 1967, aririmba muri Orchestres zitandukanye zo mu Rwanda zirimo Abamararungu, Inkumburwa, Les Copins n’izindi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Makanyaga yifatanyije n’abandi bagenzi be bacurangaga muri Orchestres zitandukanye zari zitakiriho bashyiraho Itsinda ryitwa Irangira.
Usibye kuba umuhanzi n’umucuranzi, Makanyaga ni n’umwe mu bakinnyi ba mbere b’ikipe y’umupira w’amaguru ya Kiyovu Sports usibye ko atatinzemo kubera imvune.
Mu myaka Irenga 50 amaze mu mwuga, Makanyaga arakihagazeho haba ku ijwi n’ubuhanga mu gukirigita gitari.
Itsinda Art-Stars Band riherutse kwegukana irushanwa ryo kubyina ritegerejwe mu bitaramo bizahereza umwaka
Umuririmbyi Goulam wo mu Bufaransa agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere
Makanyanga Abdoul utanga ibyishimo ku bisekuru byombi ategerejwe mu Karere ka Bugesera
Imyaka irenze 50 Makanyaga ari mu muziki, ndetse yabereye benshi ikitegererezo bitewe n'ibikorwa bye
Insengero nyinshi zikora ibitaramo bisoza umwaka bikaninjiza abakristo mu mwaka mushya. Mu ijoro ryo Ku wa 31 Ukuboza 2024, Abakristu bo muri Noble Family Church na Women Foundation Ministries bazambukiranya umwaka hamwe na Apotre Mignonne Kabera.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TA MAIN' YA GOULAM UTEGEREJWE I KIGALI
TANGA IGITECYEREZO