Kigali

Khalfan yashimye The Ben wamwishyuriye indirimbo yari yaramugoye- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/12/2024 10:55
0


Umuraperi Nizeyimana Odo uzwi nka Khalifan ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko umuhanzi mugenzi we Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, amufashije kwishyura indirimbo ‘Sicyayi’ yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukuboza 2024, ni mu gihe yari amaze igihe abigerageza byaranze.



Khalfan asobanura iyi ndirimbo nk’idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko abashije kuyisohora nyuma y’uko The Ben ayikunze, akiyemeza kumuha amafaranga yose azakenera kugirango azabashe kuyishyira hanze nk’uko yabyifuza. 

Ati “Amafaranga yampaye niyo yatumye nishyura iyi ndirimbo. Hari hashize umwaka nakora muziki ku giti cyanjye, rero iyi ndirimbo n’iyo ingaruye mu muziki.” 

Khalfan yabwiye InyaRwanda ko kuba The Ben yamwishyuriye iyi ndirimbo, bigaragaza imibereho ya buri munsi yo kubana neza n’abantu, no guharanira ko yateza imbere abahanzi bagenzi be, nk’uko yakunze kubigaragaza mu bihe bitandukanye.

Ati “Ishimwe mfite kuri The Ben ni uko ari umuntu w’imfura cyane, ugira umutima mwiza, kandi wumva buri wese, ubana n’ingeri zose. Ni umuntu aho ari, ntabwo hajya harangwa n’umwuka mubi. Ntabwo The Ben mushobora kuba muri inshuti, ngo mwicare ahantu muri kuvuga abandi bantu nabi, Oya! Ni umuntu ukunda ibintu byiza kurusha ibibi.”

Akomeza ati “Ntabwo The Ben mufata nk’inshuti, ahubwo mufata nk’umuvandimwe. Mushimira ko yamfashe nk’umuvandimwe Imana yampaye, ndatekereza ko n’igitaramo cye kizagenda neza, bitewe n’umutima mwiza yigirira.”

Khalfan yavuze ko iyi ndirimbo ‘Sicyayi’ irimo ubutumwa bwumvikanisha ko inzoga atari icyayi, bityo uzinywa akwiye kwitwararika. 

Ati “Inzoga si icyayi. Kuko inzoga igukura mu bagabo, uzikura mu icupa nazo zikagukura mu bagabo. Icyayi nicyo unywa ntikigukoresha amabi, ariko urabizi ko abantu benshi bavuga ngo njyewe, ni inzoga zabinteye. Tunywe mu rugero n’ubwo turi mu minsi Mikuru."

Yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye mu murongo wo gukangurira cyane cyane abanywa agasembuye kwitonda cyane cyane muri iyi minsi mikuru.

Uyu muraperi yifuza ko 2025 yaba umwaka mwiza, kurusha 2024 kuko ‘uyu mwaka waranzwe n’amatiku’ ariko 2025 izaba iy’umwaka mwiza, abantu babane neza mu mahoro mu rukundo, amatiku tuyasige mu 2024.” 

Khalfan ntiyerura ngo avuge amafaranga The Ben yamuhaye yatanze mu ikorwa ry'iyi 'Video' ariko avuga ko 'ari menshi'. Mu buryo bw'amajwi iyi 'Video' yakozwe na Lil John, ni mu gihe amashusho (Video) yakozwe na Sixty 16.


Khalfan yatangaje ko indirimbo ‘Sicyayi’ yabashije kuyikora nyuma y’uko The Ben amuhaye amafaranga yo kuyishyura 

Khalfan yashimye The Ben ku bw’umutima mwiza, amwizeza ko azakomeza kuzirikana ineza yamugiriye 


Khalfan yifuza ko 2025 yaba umwaka mwiza, kuko 2024 wabaye umwaka waranzwe n’amatiku 

The Ben wishyuriye indirimbo Khalfan, ari kwitegura gukora igitaramo cye tariki 1 Mutarama 2025


Khalfan yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo gukangurira abanywa inzoga kunywa mu rugero 


Uko byari bimeze mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Sicyayi' y'umuraperi Khalfan

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SICYAYI’ YA KHALFAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND