“Nanone dore umwaka urashize n'undi uratashye, twongere twishimye tunezerwe dushimire Imana Nyagasani ikiduhagaritse tukaba tugejeje aya magingo”-Aya magambo yumvikana mu ndirimbo ‘Bonne Année ya Orchestre Impala, icurangwa cyane mu mpera z’umwaka no mu ntangiriro z’undi.
Hasigaye iminsi cumi n'umwe tugashyira akadomo kuri 2024! Ni umwaka wahiriye bamwe abandi bikanga mu muziki Nyarwanda kimwe no mu zindi nzego z'ubuzima.
Gukora indirimbo
igakundwa ni ikizamini mu bindi! Uzumva umuhanzi mu biganiro n’itangazamakuru
avuga ko uburyo indirimbo ye yakiriwe byamutunguye, kuko yayikoze nk’izindi
atiyumvishaga ko izarenga imfuruka za studio yayikoreyemo.
Mu gihe tugana ku musoza
w’umwaka wa 2024, InyaRwanda yasubije inyuma amaso ireba indirimbo 10 zakunzwe
zahuriyemo abahanzi (Bashobora kuba babiri bakoranye indirimbo cyangwa
barenga), zasohotse zikanyura benshi na n’ubu.
Ni urutonde rwakozwe
hashingiwe ku gihe indirimbo imaze yumvikana muri rubanda, uburyo yahinduye
ubuzima bw’abayikoranye, ibyayibanjirije n’ibyayikuriye n’ibindi.
1.
Iyo Foto - Bruce Melodie
Bruce Melodie washyize
hanze indirimbo nshya yise “Iyo Foto” yakoranye na Bien Aime Baraza ku ya 27
Nzeri 2024, mu mashusho yayo yagaragaye akora ibyo The Ben aherutse gukorera mu
Karere ka Musanze akorakora umukobwa mu rukenyerero byiswe ko yari ari gukora
ku ishanga uwo mukobwa yari yambaye.
Iyi ndirimbo yari
itegerejwe na benshi igaruka ku nkuru za hato na hato zikorwa ku byamamare
ahanini zivuga ku bikorwa bakoze bifatwa nk’ibigayitse zirimo gucana inyuma,
gusohokana abagore b’abandi, kugaragara mu tubari basinze, gukorakora abakobwa
n’ibindi.
Aba bahanzi bumvikana
bavuga ko nubwo baba badashaka inkuru nk’izi ariko ntacyo bibabwiye kuko bamaze
kubyakira, babifata nk’imibereho y’ibyamamare.
Muri iyi ndirimbo hari
aho Bien Aime afotorwa n’umukobwa bararanye akabiha bagenzi be, uyu muhanzi
akabyutswa n’ubutumwa bw’abamubaza ibyo yakoze.
Ku munota 1 n’amasegonda
47 ni ho Bruce Melodie agaragara ari kwifotozanya n’abakunzi be, hakaza
abakobwa batandukanye bikagera aho umwe muri bo amukora mu rukenyerero
akabikora neza neza nk’uko The Ben aherutse kubigenza abikora umukobwa witwa
Kwizera Emelyine wari witabiriye igitaramo aherutsemo mu karere ka Musanze.
Iyi ni inkuru yasakaye ku
mbuga nkoranyambaga, nubwo The Ben nta kintu na kimwe arabivugaho, benshi mu
babonye ayo mashusho bavugaga ko uyu muhanzi yafashe uyu mukobwa akarengera
akagera aho amukurura umwenda w’imbere, nubwo Kwizera Emelyne yabyamaganiye
kure, avuga ko atari ko byagenze.
2. Sikosa
- Kevin Kade, The Ben, Element Eleéeh
Uwavuga
ko indirimbo “Sikosa” ya Kevin Kade, The Ben na Element yabaye isereri mu mitwe
ya benshi mbere y’uko isohoka ntiyaba abeshye.
Yavuzweho
byinshi ubwo hasohokaga integuza zayo zatumye abakurikirana ibya muzika bibaza
cyane ku cyahuje Element ubarizwa muri sosiyete 1:55 AM Ltd na The Ben wari
umaze imyaka ibiri adacana uwaka na Coach Gael ny’iri iyi sosiyete ifasha
abahanzi.
Ikindi
kandi hari abibabaza niba iyi ndirimbo izasohoka irimo ibirango bya 1:55 AM Ltd,
abandi bakavuga ko aba bahanzi baciye mu rihumye Coach Gael bagakora iyi
ndirimbo atabizi kandi harimo umuhanzi bafitanye amasezerano y’imikoranire hakiyongeraho
n’umuntu byavuzwe ko bafitanye ibibazo.
Nyuma
y’induru n’intugunda; iyi ndirimbo yaje kujya ahagaragara ku wa 23 Kanama 2024.
Ni indirimbo iri mu njyana ya Afrozouk yifashishijwemo Umunyamideli wo muri
Tanzania ufite n’inkomoko mu Rwanda, Jacinta Makwabe.
Mu
buryo bw’amajwi yakozwe na Element Eleeeh mu gihe amashusho yakozwe na Director
Gad na Joma. Yanditswe na Junior Rumaga, Kenny K Shot na Diez Dola. Imbyino
zirimo zatunganyijwe na Titi Brown.
3. Jugumila
- Dj Phil Peter ft Chriss Eazy &
Kevin Kade
Abahanzi
Chriss Eazy, Kevin Kade na DJ Phil Peter bashyize hanze indirimbo bise Jugumila
yaranzwe n’ibizazane mu ifatwa ry’amashusho yayo birimo kunyagirwa amanywa
n’ijoro.
Iyi
ndirimbo bise Jugumila yagiye hanze ku gicamunsi cyo ku itariki 21 Gashyantare
2024. Jugumila ni izina bise iyi ndirimbo bakomora ku
ijambo ryo mu rurimi rw’Ikirundi risobanura gutitira.
Yagiye
hanze itanzweho arenga miliyoni enye z’Amafaranga y’u Rwanda. Ni
mu gihe amajwi yayo yatangiye gufatwa ku itariki 9 Ukuboza 2023 nk’uko byemejwe
na Dj Phil Peter.
Producer
Element EleéeH wakoze indirimbo mu buryo bw’amajwi kugeza irangiye yishyuwe 700
0000 Frw hatabariwemo ibindi byakoreshejwe mu bihe bitandukanye ubwo babaga
bagiye kumureba muri studio birimo kurya no kunywa nk’uko ahateraniye
ibyamamare barangwa no gusangira kugira ngo bungurane ibitekerezo.
Ni
indirimbo iri mu njyana Element EleéeH amaze igihe atunganya yise AfroGako
ibamo umudiho wa Kinyarwanda.
4. Molomita
– Gad ft Nel Ngabo & Kenny Sol
Director
Gad utunganya amashusho y’indirimbo, yahurije hamwe abahanzi babiri Kenny Sol
na Nel Ngabo mu ndirimbo yise “Molomita” izaba ari iya mbere ashyize hanze,
ikazanifashishwa muri filme ari gutunganya.
Uyu
musore wakoze amashusho y’indirimbo nyinshi zikunzwe mu Rwanda, yabwiye
itangazamakuru ko iyi ariyo ndirimbo ya mbere akoze muri studio.
Yemeza
ko igitekerezo cyayo yakigize nyuma yo gushaka uko ahuza abahanzi bakamufasha
gukora indirimbo zijya muri filime ye (Sound track) yamaze gutunganya.
Iyi
ndirimbo yasohotse tariki 2 Gicurasi 2024, Gad na bagenzi be bayitiriye izina
ry’umukobwa “Molomita,” akaba ariyo ya mbere ihuje Nel Ngabo ubarizwa muri Kina
Music na Kenny Sol uherutse gusinya muri 1:55AM Entertainment.
Amashusho
y’iyi ndirimbo yatunganyijwe n’abarimo Gad, Meddy Saleh, Uniquo na Chico Berry,
mu gihe amajwi yatunganyijwe na Producer Element.
5.
Puta - BullDogg ft Juno Kizigenza
Ubwo yiteguraga gushyira
hanze yizihiza imyaka isaga 15 amaze mu muziki, BullDogg yabanje gushyira hanze
indirimbo yakoranye na Juno Kizigenza. Yavuze ko inkuru y’iyi ndirimbo yise
‘Puta’ bayitekereje bisanzwe bari kumwe, bahitamo guhita bayikorana.
Iyi ndirimbo ariko hari
aho ihuriye n’ubuzima busanzwe. Aba bahanzi baba baririmba abakobwa birirwa
bazenguruka mu basore, ku buryo ashobora kumara kuryamana n’umwe i Kigali
agahita atega indege ajya kureba undi i Doha muri Qatar cyangwa ahandi hose
hanze y’u Rwanda.
6. Bwe
Bwe by Bruce The 1st ft Ish
Kevin, BullDogg & Kenny K-Shot
Abakunda
umuziki Nyarwanda by’umwihariko injyana ya Drill na Trapp, bamuzi nk’umwe mu
basore bahagaze neza, ufite ijwi ryihariye n’imyandikire idasanzwe. Uwo nta
wundi ni Umuraperi Bruce The 1st.
Umuraperi
Bruce The 1st ukomeje kwigarurira imitima ya benshi mu rubyiruko rukurikira
muzika nyarwanda, yakomeje kwigaragaza neza no muri uyu mwaka. Muri Werurwe
2024 nibwo Bruce The 1st yasohoye indirimbo ‘Bwe Bwe Bwe’
yakoranye na Bull Dogg, Kenny K Shot na Ish Kevin.
Usibye
amazina akomeye yahuriye muri iyi ndirimbo, ariko n’ubutumwa buyirimo bwakoze
ku mitima benshi, yaba iy’abahanzi n’abakunzi b’umuziki muri rusange.
7.
Wait - Kivumbi King ft Axon
Uvuze ko mu muziki
nyarwanda Kivumbi King ari mu b’imbere kandi igihe kimwe ashobora kuzatungurana
mu ruhando mpuzamahanga ntabwo waba ubeshye kuko ibihamya birahari.
Uhereye ku buryo uyu
muhanzi yandikamo, avanga kuririmba no kurapa n’uburyo akomeza kugenda aseruka
mu bitaramo hafi ya byose bikomeye mu Rwanda no kuba ageregeza gukoresha
n’indimi z’amahanga.
Muri uyu mwaka, yahuriye
mu ndirimbo na Axon, ikaba ari
indirimbo bise ‘Wait’ yagiye ahagaragara ku wa 15 Mutarama 2024
8. Jeje
- Platini P Feat. Davis D
Umuhanzi Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D,
aherutse gutangaza ko bakoresheje arenga Miliyoni 10 Frw mu ikorwa ry’amashusho
y’indirimbo “Jeje” yakoranye na Nemeye Platini [Platini P], ndetse batanze
akazi ku bantu basaga 100 mu rwego rwo gufasha abasanzwe bari mu ruganda
rw’umuziki mu buzima bwa buri munsi.
Ni
ubwa mbere aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo. Ntabwo isanzwe mu rugendo
rw’umuziki wa Davis D kuko yasohotse mu gihe yari ari kwitegura gukora
igitaramo “Shine Boy Fest” cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, kikaba
cyarabaye ku wa 30 Ugushyingo 2024 muri Camp Kigali.
Ni
indirimbo idasanzwe kandi kuri Platini P, kuko yagiye hanze mu gihe aherutse
gukora igitaramo yise “Baba Experience”, ndetse ibihumbi by’abantu bamusaba ko iki
gitaramo yajya agikora buri mwaka. Icyo gihe ni ukuvuga ku wa 30 Werurwe 2024,
yahurije hamwe abahanzi bakomeye, ataramira muri Camp Kigali.
Iyi
ndirimbo ‘Jeje’ yakozwe mu gihe cy’amezi abiri, yaba mu ikorwa ry’amajwi
(Audio) ndetse n’ikorwa ry’amashusho. Ifite iminota 3 n’amasegonda 11’.
9.
Best Friend – Bwiza ft The Ben
Mu
myaka itatu ishize umuhanzikazi Bwiza Emerance [Bwiza] yagaragaje ko uretse
kwikorana indirimbo anashyize imbere gukorana na bagenzi be, cyane cyane abamaze
igihe bari mu muziki ndetse n’abandi bafite ibihangano bikunzwe n’umubare
munini.
Ni umukobwa watangiranye
imbaraga, ku buryo mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, yari abashize gushyira hanze
Album ye ya mbere, ndetse ari no kwitegura gukora igitaramo cyo kumurika Album
ye ya Kabiri kizaba muri Werurwe 2025.
The Ben na Bwiza
baherutse gusohora indirimbo nshya bise ‘Best friend’ yakiranywe yombi
n’abakunzi b’umuziki, aho Danny Vumbi yagize uruhare runini mu kuyandika ndetse
no kuyigurisha.
Mu buryo bw’amajwi
(Audio) yakozwe na Loader, ni mu gihe amashusho yafashwe akanatunganywa na John
Elarts uri mu bakomeye mu Burundi.
Bwiza yabwiye InyaRwanda
ko gukorana na The Ben zari inzozi ze, kuko yatangiye kuvugana nawe ubwo
yashyiraga hanze indirimbo ‘Ready’ akamuhamagara amutera imbaraga mu rugendo
rwe rw’umuziki, nk’umukobwa uri kugaragaza impinduka.
Yavuze ati “Ndishimye
cyane! Kuba kuri iyi nshuro mfite indirimbo nabashije gukorana na The Ben ni
ibintu nifuzaga mu buzima bwanjye, kuko urebye hagati yanjye nawe harimo imyaka
myinshi cyane noneho ku muntu nkawe wahiriwe n’umuziki, ni inzozi buri muhanzi
wese yagira, ari mu bantu nakuze nkunda kugeza n’ubu.”
Uyu mukobwa yashimangiye
ko zari inzozi ze gukorana indirimbo na The Ben, ku buryo kubasha kubigeraho
ari kimwe mu byo kwishimira mu buzima bwe.
10.
Naragusariye
Mu ntangiriro z’uyu
mwaka, nibwo Li John uri mu bahanzi bagezweho mu gutunganya indirimbo
(producer) bakanazirimba, yatangiye gufasha murumuna we gukabya inzozi zo
gukora umuziki.
Iradukunda Jean Aimé
umaze kubaka izina nka Li John, yafashe ukuboko murumuna we, Ndatimana Thierry
[Pamaa] amuyobora mu rugendo rwa muzika atangiranye n’umwaka wa 2024 bakorana
indirimbo yuje amagambo meza y’urukundo bise “Naragusariye”.
Iyi ndirimbo nshya ya Li
John na Pamaa yiswe “Naragusariye” yatunganyirijwe muri Storycast Records,
ikorwa na Li John, amashusho yayo yakozwe na Chid afatanyije na Sani-B.
Ikindi cyihariye kuri iyi
ndirimbo ni uko mu babyinnyi bayigaragaramo Li John na Pamaa biyambaje murumuna
wabo muto witwa Edmond Bahizi.
Bonus truck: Ogera by
Bwiza ft Bruce melodie
TANGA IGITECYEREZO