Kigali

Udushya twaranze umukino wa Rayon Sports na AS Kigali -VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/12/2024 21:44
0


Amashoti akomeye cyane, ibitego byatsindanywe ubuhanga budasanzwe, abakinnyi bagaragaje ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru, umukino wahuje AS Kigali na Rayon Sports waranzwe n'udushya dutandukanye.



Kuri uyu wa Gatandatu itariki 14 Ukuboza 2024 AS Kigali yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda, "Rwanda Premier League 2024-25".

Ni umukino wakinwe mu gice cya kabiri kuko mu gice cya mbere ntabwo abakunzi b’amakipe yombi baryohewe, kuko cyarangiye ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri kigitangira umunya Mali Adama Bagayogo yatsinze igitego ya mbere cya Rayon Sports. Nyuma y’iminota ibiri Adama atsinze igitego cya mbere, umunya Senegal Fall Ngagne atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports.

AS Kigali ikimara gutsindwa ibitego bibiri yahise yatakana imbaraga zidasanzwe maze ku munota wa 77 ibona penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe Akayezu Jean Bosco. Penaliti ya AS Kigali yatewe neza na Iyabivuze Osee nuko atsinda igitego cya mbere cya AS Kigali.

AS Kigali ikimara kubona igitego cya mbere yatangiye gushaka icya kabiri gusa yaje gucibwa intege n’igitego cyatsinzwe na Rukuno Addlamaman, kiba icya gatatu ku ruhande rwa Rayon Sports cyanahise kirangiza umukino.

Ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze AS Kigali ibitego bibiri kuri kimwe maze biyiha amahirwe yo kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 33. Ikipe ya AS Kigali yo yahise ijya ku mwanya wa Gatatu iguna ku manota 23.

">

Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego bitatu kuri kimwe

">

Wasili yatangaje ko gahunda ari ugutsinda amakipe yose







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND