Kigali

Ghana: Umunyeshuri yateye icyuma mwalimu we mu jisho rihita rivamo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:14/12/2024 17:51
0


Umunyeshuri w’umuhungu wiga ku ishuri ryisumbuye rya Asuoso Senior High School giherereye ahitwa Offinso mu karere ka Ashanti mu gihugu cya Ghana, yateye icyuma mwalimu we mu jisho ry’ibumoso rihita rivamo.



Mu nkuru dukesha ikinyamakuru The Ghana report, uyu mwalimu watewe icyuma yitwa Ishmael Famous, bikaba byabaye nyuma yo gushyamirana kwaturutse ku kuba yabwiraga uyu munyeshuri gusubira mu ishuri rye akareka gukomeza guhagarara hanze. 

Ibi byatumye uyu munyeshuri ahita atera icyuma mwalimu we mu jisho ry’ibumoso, ndetse birangira rivuyemo burundu.

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango ushinzwe kurengera inyungu z’abarimu muri Ghana; "Ghana National Association of Teachers (GNAT)", bwana Thomas Musah, yavuze ko byateye ubumuga bwa burundu kuri uyu mwalimu, ndetse bizatuma ahita ava mu kazi ke.

Uyu muyobozi kandi yatangaje ko bibabaje kuba hari abantu bari kugerageza gupfukirana icyo kibazo, avuga ko bikwiye gukurikiranirwa hafi.

Ababaye cyane, Thomas Musah yagize ati: “Reba akazi ke. Ni ngombwa ko aba afite amaso kugira ngo agakore. Ni nde uzamwishyurira amafaranga yo kwivuza, ndetse n’ibindi bintu byose? Ni nde uzabikora?”.

Ishyirahamwe rishinzwe kurengera inyungu z’abarimu muri Ghana; GNAT, rirasabira ubutabera uyu mwarimu. Iri shyirahamwe kandi rirasabira uyu mukozi guhabwa ibigenerwa abakozi bagiriye impanuka cyangwa ibindi bibazo mu kazi nk’uko biteganywa n’amategeko.

Thomas Musah yongeyeho ati: “Itegeko riteganya ko iyo umuntu ari mu kazi hakagira ikimubaho, agomba guhabwa impozamarira.”

Iri shyirahamwe kandi ryatanze umuburo ukomeye ko nihatagira igikorwa kandi gikwiye kuri iki kibazo cy’uyu mwalimu, bizatuma abarimu benshi bikura mu kazi nyuma y’ibiruhuko bya Noheli.


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND