APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wakinwe kuri uyu Wa Gatandatu Saa cyenda muri Kigali Pelé Stadium.
Gutsinda uyu
mukino byatumye ikipe ya APR FC yongera gushimangira ko iri kugaruka mu bihe
byiza, igira amanota 25, kandi iracyafite umukino w’ikirarane. Mukura yo
gutsindwa uyu mukino byatumye iguma ku manota 17.
Uko umukino wagenze umunota ku munota;
Umukino urarangiye
90+1’ Tuyisenge Arsene ahaye umwanya nshimirimana Yunusu
89’ Koruneli itewe na Mugisha Gilbert igaruwe na ba myugariro ba Mukura
88’ Koruneli ya APR FC
83’ Irumva Justin yari ageze imbere y’izamu rya APR FC, aho gutanga umupira muri bagenzi be, awutera hejuru y’izamu
81’ Mugisha Gilbert yari atezwe n’umuzamu wa Mukura VS,Nikolas Sebwato ariko umusifuzi ntiyatanga penariti
77' Kwitonda Allain Bacca atsinze igitego cya kane cya APR FC nyuma y'ishoti rikomeye atereye hanze y'urubuga rw'amahina
77'Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Kwitonda Allain
76' APR FC ikoze impinduka, Mahamadou Lamine Bah aha umwanya Mugiraneza Frodouard
73' Niyigena Clement atsinze igitego cya gatatu cya APR FC nyuma ya kufura yari itewe na Mugisha Gilbert abakinnyi ba mukura bawugaruye uramusanga ahita arekura ishoti
73' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Niyigena Clement
71' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa rikorewe Lamine Bah itagize
70' Mahamadou Lamine Bah yari yigwishije mu rubuga rw'amahina, umusifuzi aravuga ngo vuga uvuye aho
66’ APR FC ikoze impinduka mu kibuga Dushimirimana Olivier aha umwanya Kwitonda Allain Bacca na Mukura VS ihita ikora impinduka mu kibuga Muvandimwe Jean Marie Vianey asimbura Uwumukiza Obed.
62’ Mukura VS ikoze impinduka mu kibuga havamo Jordan Nzau Ndimbumba hinjira Niyonizeye Fred
61’ Niyibizi Ramadhan yari ahawe umupira na Mugisha Gilbert imbere y’izamu rya Mukura VS ariko Nicolas Sebwato arahagoboka
59’ Koroneli ebyiri za APR FC imbere y’izamu rya Mukura VS, ba rutahizamu ba APR FC bananiwe gushyira umupira mu izamu, amakipe yombi akomeza gukina anganya ibitego bibiri kuri bibiri
56' Sunzu Bonheur yari yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya APR FC, yisanga wamurenganye.
53' Nikolas Sebwato yari akoze amabara, ariko Rushema Chris aratabara
48' Tuyisenge Arsene yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC, amakipe atangira gukina anganya
48" Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Tuyisenge Arsene
47' APR FC ibonye koroneri nyuma y'umupira Mugisha Gilberta yari azamukanye gusa ba myugariro ba Mukura VS barawurenza
45' Igice cya kabiri gitangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC, Thadeo Luanga aha umwanya Ruboneka Jean Bosco
Igice cya mbere kirarangiye Mukura VS iyoboye n'ibitego 2-1
45+3' Nyuma y'uko Sunzu Bonheur yari ateye ishoti rikomeye ryakuwemo na Pavelh Ndzila, Tuyisenge Arsene yazamukanye umupira yiruka , awuhaye Lamine Bah ariko Sebwato aratabara.
45+2' APR FC yari ibonye kufura nziza itewe na Byiringiro Jean Gilbert ariko umupira ukurwamo na Nikolas Sebwato.
43' Dushimirimana Olivier atsinze igitego cya mbere cya APR FC ku mupira yari ahawe na Tuyisenge Arsene
43' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Dushimirimana Olivier
42' Nikolas sebwato atabaye Mukura VS
41' Sunzu Bonheur yari azamuye umupira imbere y'izamu rya Mukura VS ariko Aliou Souane aratabara
35’ Boateng Mensah yari yongeye kwisanga afite umupira imbere y’izamu rya APR FC ari w nyine ariko umusifuzi avuga ko yaraririye
33’ Sunzu Bonheur yari ashatse gutungura APR FC nyuma y’ishoti yatereye mu kibuga hagati, rica ku ruhande rw’izamu
32’ Nikolas Sebwato atabaye Mukura nyuma y’ishoti ryari ritewe na Mugisha Gilbert
29’ Mukura VS ibonye kufura nyuma y’ikosa Thadeo Luanga yari akoreye Boateng Mensah,ihise iterwa na Boateng Mensah ariko umupira unyura hejuru y’izamu rya Pahelh Ndzila
27’ APR FC yari ibonye kufura yatewe na Mahamadou Lamine Bah, myugariro wa mukura Rushema Chriss aratabara
22’ Boanteg Mensah abonye umupira mwiza ari imbere y'izamu atsinda igitego cya kabiri cya Mukura VS
22' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Boateng mensah
21’ Mugisha Gilbert yari azamuye umupira mwiza cyane maze Dushimirimana Olivier ashyizeho umutwe gusa umupira unyura ku ruhande gato
16' Abdul Jalilu atsinze igitego cya mbere cya Mukura VS ku mupira waruvuye muri koroneri yari itewe na Sunzu Bonheur
16'Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Abdul Jalilu
12' Pavelh Ndzila yari yongeye gucenga Mensah Boateng, agiye kuwumwaka gusa kumahirwe make umupira ujya ku ruhande
10' Tuyisenge Arsene arekuye ishoti ryashoboraga guteza ibibazo ariko rinyura hejuru y'izamu gato
9' Mugisha Gilbert ahushije igitego gikomeye cyane, nyuma y'umupira mvaburayi Tuyisenge Arsene yari amuhaye
7' Umuzamu wa APR FC Pavelh Ndzila acenze Ntalindwa Aimable umupira awuha Clement ariko birangira urenze
5' Sunzu Bonheur wa Mukura VS yari azamukanye umupira imbere y'izamu nanone ariko Umunta-Senegal Aliou Souane umupira awushyira koroneli. Ni koruneli itagize icyo imarira Mukura ku nshuro ya kabiri
2’ Mukura itangiranye imbaraga zidasanzwe, yongeye kuzamukana umupira imbere y’izamu rya APR FC ariko Niyomugabo Claude awushira muri koruneli itabyaye umusaruro
1' Mukura VS yari itangiye itungura APR FC ku ishoti Jordan Dimbumba ariko Pavelh Ndzila umupira ararifata
15:11’ umukino uratangiye
Abakinnyi ba APR FC na Mukura VS bishyishya
Abakinnyi 11 ba APR babanje mu kibuga; Pavelh Ndzila, Niyigena Clement, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Aliou Souane, Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadjhan, Mahamadou Lamine Bah, Dushimirimana Olivier, Tuyisenge Arsene na Thadeo Luanga.
Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga; Nikolas Sebwato, Ishimwe Abdul, Rushema Chris, Hakizimana Zubel, Uwumukiza Obed, Nisingizwe Christian, Uwukiza Obed, Ntalindwa Aimable, Dimbumba Jordan, Abdul Jalilu, Boateng Mensah na Sunzu Bonheur.
15:06' Abakinnyi ku mpande zombi basohotse mu rwambariro, Mukura VS igiye gucakirana na APR FC
14:51' Abakinnyi b'amakipe yombi yaba Mukura VS na APR FC batangiye kwishyushya mbere yuko bacakirana ariko batangiye batinzs kubera ko muri Kigali Pele Stadium hari hari gukinirwamo umukino wahuzaga AS Kigali na Inyemera zo mu cyiciro cya mbere mu Bagore
Ni umukino abakunzi ba ruhago bategereje uko uza kurangira dore ko Mukura VS yakaniye gutsinda na APR FC nayo ikaba yakaniye .
Uyu mukino ugiye gukinwa APR FC iri kumwanya wa Kane n'amanota 22 naho Mukura VS yo mu karere ka Huye yo ikaba iri ku mwanya wa 7 n’amanota 17.
Indi ngingo ikomeza uyu mukino nuko ikipe ya APR FC uretse Mpaga yatewe na Gorilla FC yari imaze imikino 45 idatsindwa umukino n’umwe wa shampiyona.
Iyo ikipe y'Ingabo z'igihugu igeze ku mateka meza nk’aya, itinya Mukura VS cyane, kuko niyo yakuyeho agahigo yari imaranye imyaka ibiri aho yari imaze imikino 50 idatsindwa muri shampiyona.
Mukura VS iramutse itsinze umukino wa none, yaba yongeye gukuraho amateka ya APR FC imaze imikino 45 idatsidwa umukino wo muri shampiyona. Nyamukanagira iheruka gutsindwa muri shampiyona ya 2022-23, ubwo yatsindwaga na Police FC ibitego bibiri kiri kimwe.
Imibare yerekana ko mu mikino 29 iheruka muri shampiyona,APR FC yatsinzemo imikino 17 , Mukura VS itsindamo imikino 7 naho banganya imikino 5. APR FC yinjijemo ibitego 37 naho Mukura VS yinjizamo ibitego 19.
Abakinnyi ba APR FC na Mukura VS bagera kuri Kigali Pelé Stadium
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO