Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa cumi nagatatu wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.
Kuri uyu wa
Gatandatu itariki 14 Ukuboza 2024 AS Kigali yari yakiriye Rayon Sports mu
mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.
Ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze AS Kigali ibitego bibiri kuri kimwe maze biyiha amahirwe yo kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 33. Ikipe ya AS Kigali yo yahise ijya ku mwanya wa Gatatu iguna ku manota 23.
Umukino urarangiye
90+4' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Rukundo Adudlahaman
90+2' Abakinnyi mba Rayon Sports bari gukina bashaka ko umukino warangira bikimeze gutya ubundi ikaguma ku mwanya wa mbere ituje
86' Rayon Sports ikoze impinduka maze Niyonzima Olivier asimbura Kanamugire Roger
85' Marc Govin ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Aziz Bassane Koulagna
83' serumogo Ali Omar yari akinanye neza na kevin, umupira ugeze kwa Rukundo, abakinnyi ba AS Kigali barawurenza
81' Nsabimana Aimable yari ashatse gutera umutwe mu izamu rya AS Kigali maze umuzamu wayo Adolphe aratabara
77' Iyabivuze Osee atsinze igitego cya mbere cya AS Kigal kuri penaliti, nyuma y'ikosa ryakorewe akayezu Jean Bosco
77' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Iyabivuze Osee
76' Penaliti ya AS Kigali nyuma y'ikosa rikorewe Akayezu Jean Bosco
75' Rukundo Abudlahaman atabaye
73' Rayon Sports ikoze impinduka maze Rukundo Abudlahaman asimbura Adama Bagayogo
72' AS Kigali ikoze impinduka maze Uwiduhaye Saidi Aboubakar asimbura Shaban Hussein
69' Akayezu Jean Bosco yari ateye urutambi mu izamu rya Rayon Sports gusa ku mahirwe make ya AS Kigali umupira ujya ku ruhande
62' Kufura ya Rayon Sports itewe na Muhire Kevin isanze Hakiziman Abolphe ahagaze neza umupira awukuramo
60' AS Kigali yongeye gukora impinduka, Ishimwe Kevin asimbura Nkubana Marc
58' Umuzamu wa AS Kigali yamaze Guhaguruka, AS Kigali ikora impinduka, Ishimwe Saleh asimbura Armel Gislain
54' Hakizimana Adolphe yicaye hasi
53' Aziz Bassane yari yongeye gucenga ba myugariro ba AS Kigali n'uko ateye ishoti umupira unyura hejuru y'izamu
50' Mu gihe abafana ba RayonSsports bishyimiraga igitego cya Adama Bagayogo, Fall Ngagne yahise aterekamo igitego cya kabiri cya Rayon Sports
50' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Fall Ngagne
48' Umu nya Mali Adama Bagayo afunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports maze ahagurutsa abafana
48' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Amada Bagayogo
47' Adama bagayogo yongeye gutera ishoti rikomeye mu izamu rya AS Kigali maze umupira ujya ku ruhande
45' Rayon Sports itangiranye impinduka, Prince Elenga aha umwanya Aziz Bassane Koulagna
Igice cya kabiri kiratangiye
Igice cya Mbere kirangiye AS Kigali inganya na Rayon Sports ubusa ku busa
Abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye umukino wa Rayon Sports na AS Kigali
Igice cya mbere kirarangiye
45+1' Buregeya Prince atabaye AS Kigali akuramo umupira wari uzamukanwe na Adama bagayogo, arawurenza.
45' Kufura itewe na Iyabivuze Osse maze Nsabimana Aimable aratabara.
44' Kufura ya AS Kigali
42' Kufura itewe na Adama Bagayogo, umupira ugarurwa na Nkubana Marc, Fall Ngagne yongeye gusobyamo umutwe maze umupira ugonga ipoto ujya hanze
40' Kufura ya Rayon Sports nyuma y'ikosa rikorewe Adama bagayogo
37' Kufura itewe na Adama Bagayogo, Fall ngagne ateye umutwe umupira ujya mu ntoki za Adolphe umuzamu wa AS Kigali
36' Muhire Kevin aryamye hasi nyuma y'ikosa akorewe na Onyenka. Kufura ya Rayon Sports
35' Fall Ngagne yari arekuye ishoti rikomeye imbere y'izamu rya AS Kigali umupira unyura bku ruhande.
29' Koruneli ya Rayon Sports nyuma y'umupira wari uzamuwe na Prince Elenga abakinnyi ba AS Kigali Bakawurenza. Koruneli yatewe neza na Kevin nuko Nkubana Marc aratabara.
23' Koruneli ya AS Kigali yari itewe na Onyeabor Franklin, Umupira Khadime Ndiaye awukuramo neza cyane.
17' Iyabivuze Isse yari atanze umupira kwa Chabalala wateye umupira agaramye, ukanyura ku ruhande.
12' Kufura itewe na Muhire Kevin igaruwe na Franklin Onyenka'
11' Kufura ya Rayon Sports nyuma y'ikosa rikorewe Bugingo Hakim ubwo yashakaga gushota'
4’ AS Kigali itangiye umukino ikinira inyuma, iri guha amahirwe abakinnyi ba Rayon sports kuko Fall Ngagne ateye umutwe ujya ku ruhande rw’izamu rtya Hakizimana Adolphe’
1' Adama Bagayogo yari atunguye AS Kigali ateye ishotiu umuzamu Hakizimana Adolpher awukuramo
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali ni Hakizimana Adolphe, Nkubana Marc, Akayezu Jean Bosco, Tharicisse, Rucogoza Aimable, Flanklin Onyenka, Iyabivuze Osee, Ntiruhwa Aime, Buregeya Prince, Armel Gislain na Shaban Hussein.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa rayon Sports ni Khadime, Serumogo, Bugingo, Aimable, Yousou, Richald, Roger, Kevin, Fall ngagne, Adama, Elenga Kanga.
Abakunzi ba rayon sports uko bagiye bageera kuri Kigali Pele Stadium
Abakinnyi ba AS Kigali bari kwishyushya mbere y'uko umukino utangira
Abakinnyi ba Rayon Sports bari kwishyushya mbere y'umukino
Uko abakinnyi ba AS Kigali bageze kuri Kigali Pele Stadium
Uko abakinnyi ba Rayon sports bageze kuri Kigali Pele Stadium
Kuri uyu wa Gatandatu itariki 14 Ukuboza 2024-25, AS Kigali yakiriye Rayon sports mu mukino w’umunsi wa 13 wa shamoiyona y’u Rwanda Rwanda Premier League 2024-25.
Ni umukino ukomeye cyane uguye guhuza amakipe amze iminsi ayoboye shampiyona y’u Rwanda, kuko AS Kigali ni iya kabiri naho Rayon Sports yo ni iya Gatatu. Mu ggihe AS Kigali yatakaza uyu mukino, APR FC yamaze gutsinda Mukura niyo yaguma ku mwanya wa kabiri.
Ni umukino Rayon Sports ishaka gutsinda kugira nmgo ikomeze kuyobora shampiyona y’u Rwanda, cyane ko mukeba bawo APR FC iri kuyirya isataburenge, kuko yamaze kugira amanita 25.
AMAFOTO: Ngabo Serge Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO