Kigali

Umusore yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba mu rugo rumwe inshuro ebyiri mu kwezi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:14/12/2024 14:37
0


Umusore w’imyaka 22 yafashwe nyuma yo kwiba inshuro ebyiri zitandukanye mu nzu imwe mu gihe cy’ukwezi kumwe. Yari yibye imifuka ibiri y’ibigori muri Nzeri 2024, nyuma akora icyaha cya kabiri muri uko kwezi, aho yibye agakapo k’umukara, ikiringiti na telephone.



Uyu musore witwa Mupinda Philip wo mu mudugudu wa Magama, mu karere ka Masvingo mu gihugu cya Zimbabwe, yakoreye ibi byaha mu nzu y’abaturage bo mu mudugudu wa Mashonga. 

Polisi iri kumukurikiranira hafi, nyuma yuko afashwe yiba, aho ku nshuro ya mbere abaturage batabashije kumufata, ariko kuri iyi nshuro akaba yafashwe.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko umutekano w’abantu ugomba gukazwa, by’umwihariko mu gihe cy’ibihe by’iminsi mikuru, aho ibyaha by’ubujura bikunze kwiyongera.

Inama ku Baturage, mu gihe cy'iminsi mikuru, ni ingenzi ko abantu bagomba gufata ingamba zo kubungabunga umutekano w’ibintu byabo. 

Iminsi mikuru ahanini ikunze kuzana n’ibibazo byinshi byiganjemo ibikorwa by’ubujura bukabije, bityo abaturage bagomba kugira umutekano w’ibikoresho byabo.


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND