Kigali
25.7°C
9:45:50
Jan 6, 2025

Honex Food Center Ltd: Umufatanyabikorwa wizewe mu gutegura amafunguro meza mu birori-AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/12/2024 16:03
0


Ku munsi w’ubukwe bwawe cyangwa ibindi birori byihariye, byose bikwiye kuba byiza bitagira amakemwa. Honex Food Center Ltd (HFC) ni umufatanyabikorwa wawe wizewe mu gutegura amafunguro meza, yuje isuku, kandi ategurwa kinyamwuga ku buryo butazibagirana.



Nk’uko bitangazwa n’inzobere mu mirire mu nkuru ya bloginity.com, iyo uriye neza usa neza, ndetse ibi bishimangirwa n’Abanyarwanda bavuga ko "nta mwiza w’inzara kandi unyoye inka asa nayo!" Ntabwo wumva umeze neza gusa, ahubwo n’intungamubiri ziboneka mu byo uba wariye zituma umubiri umererwa neza.

By’umwihariko rero mu birori ibyo ari byo byose, amafunguro meza ari mu bituma ababyitabiriye bataha bakwirahira. Mu rwego rwo kunyura abitabira ibirori byawe rero, ukeneye kwiyambaza Honex Food Center (HFC).

Muri serivisi batanga, harimo kugaburira abantu mu bukwe, aho bagufasha guha abashyitsi bawe ibiryo biryoshye kandi byujuje ubuziranenge bituma umunsi wawe w’ubukwe uba mwiza kurushaho.

Bategura amafunguro meza mu birori byo kwizihiza isabukuru, inama n’ibirori by’ubucuruzi, ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka 'Bridal shower,' n’ibindi birori byihariye. Mu birori byawe, HFC bagufasha gutunganya amafunguro akwiranye n’umunsi wawe w’imbonekarimwe.

Honex Food Center Ltd kandi bagira serivisi yo gutekera abakozi b’ibigo bitandukanye bakabagezaho amafunguro ku kazi bitabaye ngombwa ko basohoka mu biro.

Bimwe mu byiza byo guhitamo Honex Food Center Ltd (HFC), ni uko bagira 'Menu' ihuye n'ibyifuzo byawe. Ni ukuvuga ko icyifuzo cyawe ku bukwe cyangwa mu bindi birori byihariye, ari byo bagenderaho bategura amafunguro.

Mu rwego rwo gutegura ibyo kurya byujuje ubuziranenge, bagura ibikoresho byiza, bagakoresha abakozi b’abahanga, kandi bagatanga ibiryo bifite isuku. Akarusho ni uko bubahiriza ingengo y’imari yawe kandi ugahabwa serivisi zinoze.

Impuguke zivuga ko mu gihe ushinze resitora cyangwa Hoteli, ukwiye kumenya ko ubuziranenge bw’amafunguro utanga ari kimwe mu bituma ubona abakugana benshi kandi bakamara igihe badasubiye inyuma.

Ntuzigere uhangayikishwa n’ibyo kurya ku munsi wawe w’ibirori. Gufata icyemezo cyo gukorana na Honex Food Center Ltd ni ukugira umunsi udasanzwe kandi wihariye kuko ibyo kurya byiza ni byo biranga ibirori byiza.

Ushaka kubiyambaza mu birori byawe wabahamagara cyangwa ukabandikira kuri 0787561177. Ushobora kandi gusura urubuga rwabo ari rwo: www.hfc.rw cyangwa ukabasanga aho bakorera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga iruhande rwa MTN Shop. Wanabasura kuri Instagram yabo: @honexfoodcenter.



Mu mafoto, itegereze amwe mu mafunguro ategurwa na Honex Food Center Ltd:


Kugira ibirori byiza bisaba gutegura amafunguro meza abereye ijisho



Mu rwego rwo gufasha abakiriya kurya neza banasigasira amagara yabo, imbuto na zo ziba ari ingenzi




Abariye amafunguro yateguwe na HFC baryoherwa ubudasigaza


Nta mpungenge z'ubuziranenge bucye kuko abategura aya mafunguro babifitiye ubuhanga budasanzwe



Mu birori byawe byose Honex Food Center Ltd iba yiteguye kukugezaho amafunguro meza kandi ku gihe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND