Umufotozi w’ibirori yatangaje ko ubukwe aherutse gufotora bwari burimo umukobwa mwiza wahisemo gukomeza kuba isugi kugeza igihe akoreye ubukwe. Godfactor Studios yashyize ubutumwa kuri Facebook, bushimagiza uwo mukobwa ku bw’imyitwarire ye myiza no kuba urugero rwiza rw’abandi.
Umukobwa witwa Esther wo muri Nigeria wakoze ubukwe akiri isugi aravugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera imyitwarire ye myiza. Umufotozi we w’ubukwe, wasangije abantu iyi nkuru, yavuze ko nta mugabo n’umwe wigeze amukoraho mbere yo gushyingirwa.
Umufotozi yavuze ati: “Dushimire cyane Esther. Uyu mukobwa yashatse akiri isugi. Ndabizi ko hari abashobora kubyibazaho, bakavuga ko kuba isugi nta cyo bivuze mu rushako, ndetse bakaba banashidikanya uburyo nabimenye. Ariko ndabizi neza kuko nanjye nashakanye n’isugi.
Yabivuze ubwe ko gusomana n’umugabo we ku munsi w’ubukwe ari bwo bwa mbere yabikoze. Byongeye kandi, hari ubuhamya bwinshi bw’abavandimwe, incuti n’abaturanyi be.”
Yakomeje avuga ko gushakana n’isugi ari ikimenyetso cy’imyitwarire myiza, no kuba umuntu utiyandarika. Yongeraho ko nubwo ubusugi atari bwo bugena neza ko umuntu azaba umugore mwiza, bifasha gukemura kimwe cya kabiri cy’ibibazo bishingiye ku kutizerana, kuko icyizere ari umusingi w’urushako rwiza.
Nk'uko tubicyesha legit.ng, gafotozi Godfactor yavuze ko gushakana n’umukobwa wiyubaha bizana amahirwe ku mugabo kandi bigakemura 50% by’ibibazo byo mu rugo.
Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije
TANGA IGITECYEREZO