Kigali

Trump yannyeze Biden wahaye imbabazi umuhungu we

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/12/2024 17:47
0


Guha imbabazi Hunter Biden, umuhungu wa Perezida Joe Biden, byazamuye ikibazo ku miyoborere n’ubutabera, ndetse bikomeje kwangiza icyizere mu butabera bw’Amerika. Biteganyijwe ko bikomeza guteza ikibazo muri manda ya kabiri y’ubutegetsi bwa kabiri bwa Donald Trump.



Ubwo Joe Biden yajyaga ku butegetsi yiyemeje gusubiza ubwigenge Minisiteri y’Ubutabera, ariko icyemezo cyo guha imbabazi umuhungu we cyatunguye benshi. Ibi byahuriranye n’uko yari yaratangaje ko atazaha umuhungu we imbabazi ariko yahise amubabarira mu gihe muri uku kwezi yiteguraga kuva mu Biro akajya muri gereza nk'uko CNN ibitangaza.

Kuri iki Cyumweru ni bwo Biden yamuhaye imbabazi. Ni umwanzuro wafashwe mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y'uko Minisiteri y’Ubutabera yari ivuze ko itakomeza gukurikirana Donald Trump ku byaha birebana no kwiba inyandiko z’ibanga no kwivanga mu matora. Biden nawe yahise aha imbabazi umuhungu we.

Ibi byose bifatanyije, bikomeza kuzamura impaka ku nkingi zishingiyeho ubutabera bwa Amerika, ko buri wese agomba kuba ari imbere y’amategeko.

Trump uherutse gutorerwa kongera kuyobora Amerika, yanditse kuri Truth Social ko Joe Biden atari akwiriye guha imbabazi umuhungu kuko nta gihe kinini yari amaze muri gereza dore ko yarekuranywe n'abari bamazemo imyaka 6. Yavuze ko ari "Ihohoterwa yakoreye ubutabera", akaba abigereranya nko gukuramo inda!". 

Hunter Biden wahawe imbabazi na se Biden, amazina ye yose ni Robert Hunter Biden, ni umuhungu wa kabiri wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, n’umugore we wa mbere, Neilia Hunter Biden. Yavutse ku wa 4 Gashyantare 1970.

Ni umunyamategeko, umushoramari, n’umunyabukorikori. Yize muri Kaminuza ya Georgetown, akomereza muri Kaminuza ya Yale aho yabonye impamyabumenyi mu mategeko. Yakoze muri politiki, ubucuruzi, no mu bigo bitandukanye by’ubucuruzi. 

Yanagaragaye cyane mu bikorwa bifitanye isano n’ubucuruzi bwo hanze y’Amerika, cyane cyane mu gihugu cya Ukraine, aho yari mu nama y’ubuyobozi y’ikigo cya gaz kizwi nka Burisma Holdings.

Hunter yagiye agaragara mu makuru bitewe n’ibibazo by’ubuzima bwe, birimo gukoresha ibiyobyabwenge n’amakimbirane ajyanye n’imari. Mu myaka ishize, amadosiye y’iperereza yerekeye imisoro ye n’imbunda yatumye agaragara mu itangazamakuru ryinshi.

Mu gihe cya manda ya se, ibirego bya politiki bimushinja ruswa cyangwa gukoresha ububasha bwa se byakomeje kugibwaho impaka.

N’ubwo nta bimenyetso bifatika byashimangiye ko yakoze ibyaha, ibikorwa bye byahindutse intwaro y’abatavuga rumwe n’umuryango wa Biden. Nubwo ahura n’ibibazo byinshi, Hunter yanamenyekanye nk’umuntu ukunda ubuhanzi.


Joe Biden yahaye imbabazi umuhungu we Hunter Biden wari warahamijwe ibyaha n'Ubutabera


Umwandits: Rose Mary Yadufashije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND