Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 2 Ukuboza ni umunsi wa 336 mu igize umwaka, hasigaye 29 ukagera ku musozo. Ku rwego mpuzamahanga, wizihizwa nk’umunsi mukuru wo kurwanya ububata n’ubucakara.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
1594: Hatabarutse
Gerhard Kremer bitaga Mercator, Umuhanga cyane mu Mibare n’Ubumenyi bw’Isi. Ni
we washushanyije ikarita y’imirongo yitwa latitudes, longitudes, méridiens na
parallèles.
1854: Mu
rwego rwo kwirinda intambara kandi bagaharanira gutsinda abazabatera bose,
ibihugu bya Autriche, u Bwongereza n’u Bufaransa byasinyanye amasezerano yo
gutabarana no kwirinda ubushotoranyi.
1906: Ni
bwo havutse Peter Carl Goldmark wavumbuye disk ifite ubwizenguruke 33. Ni na we
wakoze televiziyo ya mbere igaragaza amashusho mu mabara.
1908: Ni
bwo Nord Alexis Perezida wa Haiti yakuwe ku butegetsi n’inkubiri
y’impinduramatwara. Mu rwego rwo guhunga umujinya w’abaturage, yakijije amagara
ye ahungira mu bwato bw’Abafaransa bwari bukambitse hafi aho.
1942: I
Stagg Field muri Chicago ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika babonye ibimenyetso
bya mbere bitanga icyizere ko bombe atomique yahangwaga izashoboka. Iki gisasu
cyakozwe mu gihe cy’imyaka isaga itatu ni kimwe mu byakoze ibara mu Buyapani mu
gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi.
1968: Bwabaye
ubwa mbere Umuryango w’Abibumbye utangaza ku mugaragaro ko wamaganye
ivanguramoko n’irondaruhu byakorwaga muri Afurika y’Epfo.
1969: Inkongi
y’umuriro yadutse mu kigo gicumbikirwamo abasheshe akanguhe ahitwa Notre-Dame
du Lac muri Canada, 37 bahasiga ubuzima.
1969: Nibwo indege yo mu bwoko bwa Boeing 747 yamuritswe ku mugaragaro.
2004: Urukiko
rw’Ubujurire rw’i Santiago muri Argentine rwakuyeho ubudahangarwa bwari bufitwe
na General Augusto Pinochet wigeze kuba Perezida, bityo atangira gukurikiranwa
ku byaha yakoze mu 1974.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1985: Dorell
Wright wabaye umukinnyi wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1990: Hikaru
Yaotome, Umuyapani w’umuririmbyi.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
2008: Odetta,
yabaye umuhanzi muri Amerika.
2009: Maggie Jones, Umwongereza wamamaye mu gukina filime.
TANGA IGITECYEREZO