Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki ya Mbere Ukuboza ni umunsi wa 335 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 30 uyu mwaka ukagera ku musozo. By’umwihariko, uyu ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.
Bimwe
mu byaranze uyu munsi:
1185: Himitswe
Papa Urbain III.
1271: Hatowe
Papa Grégoire X.
1640: Nibwo
Portugal yabonye ubwigenge bwayo. Yakolonizwaga na Espagne.
1774: Nyuma
y’agatotsi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, Amerika
yiyemeje gukoma mu nkokora ibicuruzwa byose byo mu Bwongereza n’ibihakorerwa.
1887: U
Bushinwa bweguriye Portugal ubutaka bw’intara ya Macao.
1900: Nibwo
mu Bufaransa abagore bahawe uburenganzira bwo kuba bakora umurimo wo kunganira
abntu mu nkiko (Lawyers).
1916: Nibwo
i Tamanrasset, hiciwe Padiri Charles de Foucauld, wari umumisiyoneri
n’umuvumbuzi w’ubutaka budatuwe. Yari yaravutse mu 1855.
1923: Umutingito
ukomeye washegeshe Tokyo, umurwa mukuru w’u Buyapani, hapfa abantu 140.000.
1923: Havutse
Maurice de Bévère bita Morris, uzwiho kuba ari we wahanze Lucky Luke.
1925: U
Bufaransa, u Bwongereza, u Budage, u Bubiligi n’u Butaliyani byasinyanye
amasezerano yo kubumbatira amahoro ahoraho mu Burayi, buri gihugu muri ibi
kikirinda gushoza intambara ku kindi. Ntibyabujije intambara ya kabiri yose
kubaho.
1959: Nibwo
Patrice Lumumba yabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo yahoze yitwa Congo Mbiligi.
1959: Uwo
munsi ni na bwo Moise Tschombé yigaruriye Intara ya Katanga aba umuyobozi wayo,
kandi atangira guharanira ko yakwigenga.
1964: Ibihugu
Zambia, Malawi na Malte byakiriwe mu Muryango w’Abibumbye.
1981: Indege
DC-9 ya Kompanyi Inex-Adria yasandariye mu kirere cya Koreya y’Epfo ihitana
abantu 180.
1987: Hatabarutse
Eyenga Moseka wari umuririmbyikazi ukomeye ukomoka muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo.
1989: I
Vatican, Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yongeye kwakira umwe mu bafatwa
nk’ibihangange byo ku Isi, Perezida Mikhaïl Gorbatchev.
1990: Idriss
Déby Itno yafashe ubutegetsi muri Tchad, Perezida Hissein Habré ahita ahunga
igihugu.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1982: Christos
Kalantzis, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Bugereki.
1982: Lloyd
Doyley, umukinnyi w’umupira w’amaguru wamamaye cyane mu gihugu cy’u Bwongereza,
ari nacyo gihugu cy’amavuko cye.
Bamwe mu bitabye Imana uyu
munsi:
2002: Pierre
Peugeot, Perezida w’inama y’ubugenzuzi y’uruganda rukomeye rukora imodoka zo mu
bwoko bwa Peugeot.
2004: Igikomangoma
cy’u Buholandi cyitwa Bernhard.
TANGA IGITECYEREZO