Kigali

Umuhungu wa Messi yagaragaye yambaye umwambaro wa Yamal, bitanga ubutumwa bukomeye i Barcelona

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/12/2024 15:56
0


Urukundo umuryango wa Lionel Messi ukunda FC Barcelona, rwongeye kugaragara ubwo umuhungu we yagaragaraga yambaye umwambaro wa Lamine Yamal, bikaba byatanze umucyo ku magambo akunze kugarukwaho na Messi ko i Catalogna ari mu rugo.



Lionel Messi, umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’umupira w’amaguru, aracyagaragaza ko urukundo rwe n’ikipe ya Barcelona rutazasibangana. 

Nubwo uyu munya-Argentine amaze imyaka itatu avuye muri iyi kipe, akomeje kwerekana ko Barcelona ikiri urugo rwe, kandi n’umuryango we ubyerekana mu buryo butandukanye.

Ubwo bari batwaye amagare, Lionel Messi n’umugore we Antonela Roccuzzo n’abana babo, umuhungu wa Messi yagaragaye yambaye umwambaro wa Lamine Yamal, umukinnyi muto w’ikipe ya Barcelona uri kuzamuka mu buryo budasanzwe. 

Ibi byahaye abakunzi ba Messi impamvu yo kwibuka ko agifite Barcelona ku mutima, nubwo ubu akina muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Lionel Messi yinjiye muri Barcelona afite imyaka 13 gusa mu 2000, ahamara imyaka 21 yuzuye ibigwi. Yanditse amateka atazibagirana, atsinda ibitego 672 mu mikino 778 ndetse anatwarirayo Ballon d’Or inshuro 6 mu 8 afite. 

Iyi myaka yabaye igice kinini cy’ubuzima bwe, ari na yo mpamvu iyi kipe ikomeje kumufata nk’umukinnyi w’ibihe byose.

Nyuma yo kuva muri Barcelona mu 2021, Messi yabanje gukinira Paris Saint-Germain, ubu akaba akina muri Inter Miami aho afite amasezerano azageza mu mwaka utaha. 

Nubwo akina kure y’i Catalunya, Messi yatangaje ko azagaruka muri Barcelona nyuma yo guhagarika gukina umupira, kuko iyi kipe ayifata nk’urugo rwe.

Lamine Yamal, umukinnyi muto ukinira Barcelona, ari gukurura amarangamutima ya benshi kubera impano ye idasanzwe. Kuba umuhungu wa Messi yambaye umwambaro wa Yamal ni ikimenyetso cy’uko Messi akurikiranira hafi iby’iyi kipe. 

Abakunzi b’umupira w’amaguru bategerezanyije amatsiko kureba niba Yamal azagera ku bikorwa bimwe na Messi, birimo gutwara ibikombe bikomeye no kwegukana Ballon d’Or.

Umwana wa Lionel Messi yagaragaye yambaye umwambaro wa Lamine Yamal, ibyashimangiye urukundo umuryango wa Messi ukunda FC Barcelona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND