Rutahizamu wa Manchester United, Marcus Rashford, ari kuvugwa mu urukundo rushya n’umunyamideli Grace Jackson, umwe mu bitabiriye irushanwa rya Love Island 2024.
Aya makuru akomeje gukurura amarangamutima y’abakunzi ba ruhago n’abanyamideli, aho benshi bashaka kumenya byinshi kuri uru rukundo rwatangiye rwihishwa.
Biravugwa ko Marcus Rashford na Grace Jackson bamaze amezi
menshi bakundana mu ibanga rikomeye. Nk’uko umwe mu nshuti zabo yabitangarije
itangazamakuru, aba bombi bamaze igihe bahurira mu duce twa
Cheshire, aho batembereye bakanagirana ibihe byiza.
Inshuti yabo
yagize iti: “Marcus na Grace bamaze igihe kinini bahura rwihishwa. Bafitanye
byinshi bahuriyeho kandi barahuza cyane.”
Grace Jackson, uzwi cyane kubera kugaragara muri Love Island 2024, yari yaramenyekanye ko akundana n’abakinnyi b’umupira w’amaguru. Yavuye muri iryo rushanwa ari kumwe na Reuben Collins, ariko ibyabo byarangiye vuba.
Nyuma yo gutandukana na Reuben, biravugwa ko Grace yahise ajya mu rukundo
n’icyamamare Marcus Rashford, ndetse ubu ari kumva ntahandi yajya.
Marcus Rashford yari amaze igihe nta mukuzi afite, nyuma yo
gutandukana n’umukunzi we wa cyera, Lucia Loi bapfa ko Rashford akunda gutanga
amafaranga ye ayafashisha abababaye. Kuri ubu, amakuru avuga ko Marcus na Grace
bamaze igihe bari kumwe kandi urukundo rwabo rumeze neza.
Nubwo
batigeze bagaragaza ku mugaragaro ko bakundana, amakuru ahamya ko Grace amaze
guhinduka umwe mu bantu b’ingenzi muri Manchester, aho akora nk’umwe mu
bamamaza ku mbuga nkoranyambaga (influencer) nyuma ya Love Island.
Biravugwa ko Grace Jackson ashobora kuba ahanganye n’icyemezo
gikomeye cyo kwitabira Love Island All Stars mu ntangiriro z’umwaka utaha. Hari
amakuru avuga ko yahawe ubutumire bwo kujya muri iki gice gishya, ariko niba
azakomeza gukundana na Marcus, birashoboka ko yahitamo gushyira imbere urukundo
rwe ntiyitabire ayo marushanwa y’imideli.
Umuvugizi wa Grace yavuze ko bakibitekerezaho ati: “Twahawe ubutumire bwo kwitabira All Stars kandi turi kureba amahitamo yose dufite.”
Umunyamideli Grace Jackson yagaragaye mu iserukiramico rya Loce Island
Marcus Rashford ari kuvugwa mu rukundo n'ikizungerezi Grace Jackson
Marcus Rashford biravugwa ko amaze igihe mu rukundo na Grace Jackson, ariko bakaba babishyize hanze vuba
Amafoto agaragaza ubwiza bw'umukunzi mushya wa rutahizamu Marcus Rashford
TANGA IGITECYEREZO