Kigali

Shineboy Fest no gukatirwa kwa Muheto na Fatakumavuta mu byihariye Ugushyingo mu myidagaduro

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/12/2024 17:11
0


Ukwezi k’Ugushyingo k’umwaka wa 2024, kwabaye ukwezi kw’amateka ku ruganda rw’imyidagaduro yo mu Rwanda, aho kwagiye kuvugwamo inkuru zitandukanye zaba izibabaje n’izishimishije zikavugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.



Nk’uko abakurikirana InyaRwanda umunsi ku wundi bamaze kubimenyera, tubagezaho ibidasanzwe byagarutsweho cyane mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Bamwe mu bashyuhije uruganda rw’imyidagaduro, harimo Nshuti Muheto Divine wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 ndetse na Fatakumavuta bakatiwe n’urukiko, ibitaramo bikomeye birimo icya Davis D, icya Hip Hop cyahuriyemo abaraperi bakomeye, indirimbo zarikoroje, ibihembo byahatanyemo Abanyarwanda n’ibindi.

Mu byagarutsweho mu myidagaduro Nyarwanda, InyaRwanda yagukusanyirijemo ibi bikurikira

1.     Shineboy Fest


Umuhanzi Davis D yakoze igitaramo cy’amateka yise "Shineboy Fest" cy’umuhungu we ashimira Imana ku bitangaza yakoreye umuhungu we agakora igitaramo cye cya mbere yizihirijemo imyaka 10 amaze mu muziki, kandi cyabaye intangiriro yo gushimangira ibigwi mu muziki.

Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024 cyaririmbyemo abahanzi barimo Lissa, Diezdola, Ruti Joel, Alyn Sano, Nel Ngabo, Drama T, Nasty C, Bushali, Danny Nanone, Melissa, na DJ Marnaud.

Muri iki gitaramo Davis D yaririmbye indirimbo ze yakoze mu myaka irenga icumi ishize zirimo, “Lolo” yarimbanye na Loader, “Kimwe Zeru”, “My Dream”, “Bermudha” yaririmbanye na Bushali. “Your Boyfriend”, “Eva”, “Itara”, n’izindi. 

Davis D mu mvugo ye aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari ‘umwana w’abakobwa’. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’ yakoze mu 2015. Akomeza gushyira hanze indirimbo zirimo nka ‘Mariya Kaliza’, ‘Ma people’ n’izindi.

Ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n’ibindi bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora amashusho y’indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye kubimwubahira.

2.     Gukatirwa kwa Miss Muheto na Fatakumavuta


Tariki 6 Ugushyingo 2024, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangaje ko Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko byasabwe n’Ubushinjacyaha kugira ngo bukomeze gukurikirana dosiye neza.

Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko Sengabo Jean Bosco ‘Fatakumavuta’ yatawe muri yombi kubera ibirego by’abantu barimo Mugisha Benjamin [The Ben], Muyoboke Alex, Nduwimana Jean Paul [Noopja] na Bahati Makaca wamamaye mu itsinda rya Just Family.

Ibirego bihuriza mu kugaragaza ko Fatakumavuta yagiye abibasira mu bihe bitandukanye agaruka kuri bo ndetse n’imiryango yabo.

Fatakumavuta yatawe muri yombi ku wa 13 Ukwakira 2024. Yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bwa mbere ku wa 31 Ugushyingo 2024, bivuze ko hari hashize iminsi 13 ari mu maboko y’Ubushinjacyaha afunze.

Yitabye ku nshuro ya Kabiri Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, bivuze ko yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo amaze iminsi 23 afunzwe n’Ubushinjacyaha. 


Ni mu gihe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kandi, rwakatiye Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2022, gufungwa amezi atatu asubitse mu gihe cy’umwaka umwe ku wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024.

Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa hafi imyaka ibiri, ariko Urukiko rwagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zatuma akomeza gufungwa.  

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko, yari afunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo “Gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.” 

Ubushinjacyaha bwasobanuraga ko Miss Muheto yakoze impanuka avuye mu Kabari ka Atelier du Vin atwaye imodoka yo mu bwoko bwa KIA yanyweye inzoga.

Urukiko rwavuze ko Miss Muheto yemera ko yatwaye yanyoye ibisindisha kugeza ku gipimo cya 4 kandi igipimo kihanganirwa ari 0.8.

Urukiko rwasanze Miss Muheto ahamwa n’icyaha cyo gutwara imodoka nta ruhushya rwo gutwara afite. Rwasanze kandi rutamuhamya icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka.  Rwanzura ko ahanishijwe gufungwa amezi atatu, ndetse n'ihazabu y'ibihumbi 190 Frw. Ni igihano gisubitse mu mwaka umwe.

3.     Friends of Amstel


Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria, Daniel Etiese Benson umaze kwamamara nka Bnxn, ari mu bashimishije imbaga y’abitabiriye igitaramo yakoreye mu Rwanda, ku nshuro ye ya mbere.

Uyu musore yakoreye igitaramo muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali, ku wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024. Ni igitaramo cyiswe “Friends of Amstel Experience” gisanzwe kiba buri mwaka guhera umwaka ushize. Yahuriyemo n’abarimo Kenny K-Shot, Mistaek, Bruce the 1st, ET, Nillan n’abandi.

Bnxn wari utegerejwe na benshi ubwo yageraga ku rubyiniro yerekwa urukundo rudasanzwe n’abafana benshi, mbere yo kuririmba indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “Ole” yahuriyemo na Qing Madi, “Finesse” yakoranye na Pheelz, “Gwagwalada” yahuriyemo na Kizz Daniel, and Seyi Vibes, “Propeller” yakoranye na JAE5 na Dave, “Bae Bae”, “Cold Outside” ye na Timaya n’izindi.

4.     Igitaramo cya Hip Hop

"The Keep it 100 Experience" cyabaye igitaramo kidasazwe cyagaragaje ubufatanye bw’abaraperi n’ibyishimo ku magana y’abafana bakunze umuziki wa Hip Hop mu bihe bitandukanye, bongera gutaramirwa n’abahanzi bikundira.

Ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe byamamazwa cyane. Cyateguwe n’uruganda rwa Skol mu rwego rwo kwishimira isura nshya ya Skol Malt bashyize ku isoko, kandi cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024.

Nta muhanzi n’umwe wigeze ubura muri iki gitaramo. Kandi cyaririmbyemo abaraperi 11 barimo Boy Chopper, Slum Drip, Papa Cyangwe, Fireman, Bull Dogg, Bushali, Riderman, Zeo Trap, Nessa na Beat Killer, B-Threy n’abandi.

Igitaramo cyabaye gishimangira ko 2024 ari umwaka wa Hip Hop. 2024 wabaye umwaka udasanzwe ku baraperi! Barigaragaje mu bufatanye bukomeye bwasize Album, Extended Play (EP), ndetse n'ibitaramo bikomeye birimo nk'Icyumba cy'amategeko cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

5.     Sauti Sol yataramiye i Kigali itarimo Bien-Aimé 

Batatu mu baririmbyi bane bari bagize itsinda Sauti Sol baririmbiye i Kigali mu gitaramo cyiswe ’Sol Fest Kigali Pre Party’, bahuriyemo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Universe kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024. Cyatumiwemo abahanzi b’Abanyarwanda bamaze kubaka izina rikomeye barimo Mike Kayihura, Ariel Wayz ndetse na Drama T wo mu Burundi.

N’ubwo uyu mugabo atari ari kumwe na bagenzi be, iri tsinda rya batatu ryashimishije benshi binyuze mu ndirimbo baririmbye zirimo “Melanin”, “Suzana” n’izindi.

6.     Ibihembo byo ku rwego mpuzamahanga byari bihatanyemo n'abahanzi Nyarwanda

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yegukanye igikombe muri “African Entertainment Awards USA 2024” byatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya 10. Ni mu gihe abandi barimo Israel Mbonyi na Okkama batashye amaramasa.

Ni ku nshuro ya Kabiri uyu mugabo yegukanye igikombe muri ibi bihembo bitangwa hagamijwe muri rusange gushyigikira abahanzi bakorera umuziki cyane cyane ku Mugabane wa Afurika; ariko bigera no ku y’indi migabane igize Isi. 

Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024, bitangirwa mu nyubako ya Hilton Hotel mu Mujyi wa New York.

Byahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye, yaba abanyamideli, abahanzi, abafite aho bahurira na Politiki yo guteza imbere ubuhanzi n’umuco n’ibindi. 

Ibi bihembo byatanzwe mu byiciro 45. Aho The Ben wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’, ‘Forever’ yegukanye igikombe cy’umuhanzi mwiza wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Amajyepfo ndetse n’Amajyaruguru ya Afurika (Best Male Artist - East/South/North Africa) ahigitse abarimo Eddy Kenzo, Rayvanny, Marioo, Harmonize, n’abandi.

Ni mu gihe abarimo Ngabo Medard Jorbert [Meddy], Mugisha Robinson [Element] ndetse na Adrien Misigaro batahiriwe mu bihembo HiPipo Music Awards 2024, bitangirwa mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, muri Kampala Serena Hotel.

Ni ku nshuro ya 13 ibi bihembo bitanzwe. Byitabiriwe n’umubare munini w’ibyamamare mu ngeri zinyuranye, barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Misiteri y’Ikoranabuhanga muri Uganda, Hon. Joyce Nabbosa Ssebugwawo.

Umunyamuziki Joshua Baraka ni we wegukanye igikombe cy’umuhanzi mwiza wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Best Artist). Mu butumwa bwe bwo kuri X, yagaragaje ko yatunguwe n’uburyo yagize amarangamutima ubwo yashyikirizwaga iki gikombe ari ku rubyiniro.

Uyu musore yahigitse abarimo: Bien; Diamond Platnumz, Drama T, Element Eleeeh, Mbosso, Navio, Sheebah ndetse na Zuchu.

7.     Indirimbo zarikoroje

Umuhanzi Rukundo Christian wamenye nka Chriss Eazy yabaye ingingo igarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni nyuma y’uko ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Sambolera’ bikagaragaraho hari bimwe mu bice by’amashusho ye bisa neza n’ibyo mu ndirimbo ‘Work’ y’abanya-Korea y’Epfo.

Iyi ngingo yanahagurukije Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, wagaragaje ko kuba umuhanzi wakwifashisha igihangano cy’undi akaba yakora ikindi cye, nta kibazo kirimo.

Ati: “Kera twigeze kubaza ukuntu Singapore yateye imbere ikihuta cyane. Icya mbere yanze guhimba ibintu byose bishya (inventing the wheel), icya kabiri ifata urubyiruko irwohereza mu Buyapani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Burayi n’ahandi kwiga uko ikoranabuhanga na serivisi bikorwa.”

Yumvikanishije ko Singapore irangamiwe muri iki gihe, yubatswe hagendewe ku ihame ryo kwigana, ugahindura ubundi ugakoresha ibyo gusa ufite (Copy+Modify+Paste).

Utumatwishima yasoje agira ati “Ibyo abahanzi n’abandi bahanga bakora byo guhera ku byahimbwe n’abandi ni ‘Principe’ yemewe. Gusa bajye bibuka kubahiriza amahame yo kurengera umutungo mu by’ubwenge (Intellectual Property).”

“Ibindi mureke twibyinire ‘Samborela’, ‘Best Friend’ ya Bwiza na The Ben, n’izindi kandi tuzahurire mu gitaramo cya ‘Shine Boy Fest’ cya Davis D muri Camp Kigal tariki 29 Ugushyingo 2024.”

Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy yabwiye InyaRwanda ko ‘kwiga ari ukwigana’ kandi ‘nta porogaramu dukora zirimo nka ‘Logic’ mu gukora no gutunganya amashusho y’indirimbo ntabwo zahanzwe n’abanyarwanda’.

Yavuze ko hatabayeho kwigana ijana ku ijana ibyakozwe ‘n’uriya muhanzi ahubwo habayeho kurahura ubumenyi’.

8.     Mashariki African Film Festival


Ibyamamare muri Sinema Nyarwanda banyuranye umucyo mu birori bisoza iserukiramuco rya Sinema Mashariki African Film Festival [MAAFF] ryatangijwe ku wa 3 Ugushyingo 2024, hizihizwa imyaka 10 imaze itangijwe.

Ibi birori byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024 byatangiwemo ibihembo ku bakinnyi na filime bahize abandi muri uyu mwaka.

Bamwe mu bitabiriye ibi birori barimo: Clement Ishimwe, Misago Nelly Wilson, Clapton Kibonke, Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman, Nsabimana Eric (Dogiteri Nsabii), Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya;

Uwimpundu Sandrine (Rufonsina), Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy, Willy Ndahiro, Daniel Gaga(Ngenzi), Gihozo Nshuti Mirielle, Irakoze Vanessa Aliane, Uwamahoro Antoinette, Niyitegeka Gratien (Papa Sava), Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati), Tuyisenge Aime Valens, Dusabe Clenia, Gatesi Kayonga Divine (Tessy), Nyambo Jesca (Nyambo), Mazimpaka Wilson wamenyekanye nka Kanimba na Uwase Delphine uzwi nka Soleil, n’abandi.


Iri serukiramuco ryasize herekanwe Filime Nyarwanda n’izo muri Afurika zirekaniwe ahantu hatandukanye nko muri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali Rwagati, Camp Kigali, Norrsken House Kigali, ahazwi nko kwa Mayaka, mu Marangi, n’ahandi.

9.     Abahanzi Nyarwanda bataramiye imahanga


Umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo, Mugisha Robinson wamamaye nka Producer Element yagaragarijwe urukundo rudasanzwe ubwo yataramiraga ku nshuro ye ya Kabiri mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda.

Yakiriwe ku rubyiniro na Deeejay Kerb uri mu bagezweho muri kiriya gihugu, maze yinjira ku rubyiniro afite ibendera ry’u Rwanda, mu gitaramo gikomeye yahakoreye mu ijoro ryo ku wa 24 Ugushyingo 2024. 

Ni igitaramo cyabereye ahazwi nka Nomad Bar Grill. Uyu musore yari amaze igihe atumirwa muri iki gitaramo bihurirana n’akazi yari ahafite.

Ari ku rubyiniro, yinjiriye mu ndirimbo ‘Fou de Toi’ yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana, bigera ubwo ashyira ku ruhande ibendera ry’u Rwanda yari yiteye, asigarana isengeri, ubundi aranzika mu zindi ndirimbo yari yateguye.

Uyu musore yanaririmbye indirimbo ze zirimo nka ‘Kashe’, ‘Milele’ aherutse gushyira ku isoko, ashima uko yakiriwe. 

Ku wa 3 Ugushyingo 2024, umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yataramiye abakunzi be barenga ibihumbi 11 mu gitaramo cya Kabiri yakoreye mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania. Ni ubwa mbere yari ataramiye muri iki gihugu mu rugendo rw'ivugabutumwa ryagutse.

2024, Israel Mbonyi azayivuga nk'umwaka udasanzwe watumye yagura imbago z'umuziki. Kuko ni bwo yabashije gutaramira mu gihugu cya Uganda, muri Kenya, mu Bwongereza, mu Bubiligi n'ahandi hose agamije gusabana n'abafana be n'abakunzi b'umuziki we hagamijwe kwamamaza ingoma y'Imana.

Mu mpera z’icyumweru cya kabiri Ugushyingo na bwo, abahanzi Nyarwanda Kevin Kade na Safi Madiba bataramiye Abanyarwanda n’abandi batuye mu bihugu bari batumiwemo babasha kwitwara neza bijyanye n’ibihangano bari bahisemo kuririmba n’ibindi.

Kevin Kade yataramiye ku nshuro ye ya mbere mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu; ni mu gihe Safi Madiba yataramiye bwa mbere mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa. 

Safi Madiba yakoreye igitaramo cye cya mbere muri uriya mujyi wa ku butumire bwa Sosiyete ya Fabiluxa, ni mu gihe Kevin Kade yari yatumiwe na Sosiyete ya Agakoni isanzwe ifasha abanyatrwanda gukorera ibitaramo muri kiriya gihugu. 

Ni ubwa Kevin Kade yari ataramiye mu Mujyi wa Dubai, ni mu gihe Safi Madiba avuga ko imyaka icyenda yari ishize adakandagira muri kiriya gihugu.

Safi Madiba yabwiye InyaRwanda,ko yahaherukaga mu bikorwa bisanzwe ‘none kuri iyi nshuro nahagarutse kubera akazi’. Yavuze ko yaririmbiye abarenga 400. 

10.  Urupfu rwa Cherissa Tona


Urupfu rw’Uwanjye Cherissa Tona wari umwe mu baririmbyi b’inkingi ya mwamba mu itsinda rya Healing Worship Ministry akaba n’umuvandimwe wa Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021, rwakoze ku marangamutima ya benshi.

Cherissa wari usanzwe ari umukozi wa Banki ya Kigali, yitabye Imana ku wa 3 Ugushyingo 2024, yari afite imyaka 23, kuko yavutse ku wa 26 Ukwakira 2001.

Perezida wa Healing Worship Ministry yahoze yitwa Healing Worship Team, Muhoza Budete Kibonke aherutse kubwira InyaRwanda ko imyaka itanu yari ishize Cherissa ari umuririmbyi wa Healing Worship Ministry, kandi bakoranye ibintu byinshi, kandi ko igihe kinini yagihariye amasomo ye no kuririmba muri korali nk’umuririmbyi washakaga kwiyegereza Kristo.

Ati: "Yari umuririmbyi mwiza ushaka kumenya Imana, ariko akazitirwa n'amashuri cyane. Ndumva mu minsi ishize ari nabwo yasoje amashuri. Ariko mu by'ukuri tubabajwe n'urupfu rwe rutunguranye."

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND