Akaliza Amanda wabaye Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2021, yatanze ubuhamya bugaragaza inzira yo guhangana na 'Depression' mu myaka ibiri ishize yarushijeho gukomera kurusha indi myaka yose yabayeho.
Uyu mukobwa yavuze ko ijoro rya tariki ya 1 Ukuboza 2024 ryarangiranye no gufata imiti ya nyuma yamufashije kunyura mu buribwe bwa 'Depression'.
Yavuze ko imyaka ibiri yarushijeho kubaho mu bihe bya 'Depression' kurusha indi myaka yose y'ubuzima, n'ubwo yatangiye guhangana na 'Depression' kuva ku myaka 16 y'amavuko ariko 'imyaka ibiri ishize nibwo nageze ku kigero cyo hasi'.
Akaliza yavuze ko yafashwe na 'Depression' mu gihe yari mu bihe byo kwishimira ikamba yakuye muri Miss Rwanda, ndetse yanatangije umushinga wo kurwanya agahinda gakabije, ku buryo yumvaga ari igihe cyo kwicara agatuza ariko 'ibyakabaye ibihe byiza by'umwaka kuri njye, byabaye bibi kurushaho'.
Mu butumwa bwe bwo kuri Instagram, uyu mukobwa yavuze ko yazahajwe na 'Depression' kugeza ubwo yajyanwe mu bitaro mu gihe cy'iminsi 21, kandi "sintewe ubwoba no kuvuga ko najyanwe mu bitaro by'abafite ibibazo byo mu mutwe kuko byakijije ubuzima bwanjye'.
Ati "Hariya niho naboneye gukira nari nkeneye, ni n'aho naboneye Imana. N'ubwo nanyuraga mu kibaya cy'igicucu cy'urupfu, Imana yari iri kumwe nanjye muri byose."
Yavuze kugirango asubire mu buzima busanzwe, yatangiye urugendo rwo kwita ku buzima bwe, kandi akora ibyo yagombaga gukora 'n'ubwo byashoboraga gutuma abantu banyita uko bashaka".
Avuga ko yakoresheje imiti ine itandukanye, ahitamo kandi kugabanya cyane ubuzima bwe busanzwe, kuko uretse agahinda n'ihungabana "nari mfite n"ikibazo cyo gukunda inzoga cyane, kandi abantu ba hafi yanjye bose nari nzi bari abanywi b'inzoga (nta kubacira urubanza)."
Yavuze ko mu gihe cy'imyaka ibiri ishize, yanyuze mu bihe bihanamye n'ibyishimo mu rugendo rwo gukira, agerageza kuguma atekereza neza.
Avuga ati "Nahuye n'ihindagurika ry'imiti, ingenzo zo gushaka ibitekerezo by'abaganga batandukanye, n'ibiganiro bihoraho na muganga wihariye w'indwara zo mu mutwe ndetse na ' therapist.' wanjye'.
Yavuze ko ubu imyaka ibiri ishize 'ndi mu buzima, nta miti' kandi ikiruta byose 'nduzuye ku Mana".
Yungamo ati "Mu by'ukuri nabonye ukuboko kw'Imana muri byose! Yamfashije kunyura mu rugendo rwose rw'ubuzima bwo mu mutwe no mu buryo bw'imikorere kugirango menye uko naba igisubizo cyabyo."
Yashimye umuryango wabanye nawe muri uru rugendo, kuko bitari byoroshye. Anashima n'abandi bakoze 'ibirenze kugirango bamenye uko ibintu bimeze kandi babe hafi yanjye mu rugendo rwose'.
Akaliza
Amanda wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021, yatangaje ko ijoro rya
tariki ya 1 Ukuboza 2024, ryarangiranye no gufata imiti ya ‘Depression’
Akaliza
yavuze ko imyaka ibiri ishize yari iyo kwishimira ikamba yakuye muri Miss
Rwanda, ariko yaranzwe no guhangana n’agahinda gakabije
TANGA IGITECYEREZO