Kigali

Amarangamutima ya Perezida wa Rayon Sports imaze imikino 8 yikurikiranya itsinda-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/12/2024 16:15
1


Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yatangaje ko ari ibyishimo kandi bizakomeza nyuma y'uko iyi kipe imaze imikino 8 ya shampiyona yikurikiranya itsinda kandi yari yatangiye ititwara neza



Ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba  nibwo Vision FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino wo ku munsi wa 11 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Uyu mukino warangiye Murera itsinze Vision FC ibitego 3-0. Ni ibitego bya Fall Ngagne ku munota wa 26 n'uwa 76 ndetse na Iraguha Hadji ku munota wa 47.

Nyuma y'uyu mukino, Thaddée Twagirayezu uyobora Rayon Sports yavuze ko ari ibyishimo ndetse ko bagomba kubikomeza.

Ati " Turumva twishimye,nta kuntu tutakwishima intsinzi 8 dutsinda kandi hari hashize igihe tutaza muri uyu mwuka, rero ni ibyishimo byinshi kandi ntabwo dukuraho n'ubu turacyakomeza. 

Ikintu kirimo kirasunika Rayon Sports urabona abafana ukuntu bishimye,  natwe abayobozi turi mu mwuka wo gutsinda, twari dukumbuye intsinzi,rero turayishakisha iburyo n'ibumoso ntabwo twicaye".

Yakomeje avuga ko umukinnyi wese ashaka gutsinda bijyanye n'agahimbazamusyi babaha ndetse anavuga ko uko biteguye indi mikino yose bagiye batsinda ari nako bari gutegura umukino na APR FC.

Yagize ati " Umukinnyi wese arashaka gutsinda kuko agahimbazamusyi turi kubaha bafite ibyishimo ni ugutsinda. Intego ni ugutsinda amagambo yose ni ugutsinda. Uko twiteguye indi mikino yose twagiye dutsinda uko ari 8 na APR FC niko tuyiteguye nayo twiteguye gutsinda ,tuzabireba mu kibuga ariko nabwo ni ugutsinda ntabwo twiteguye gutsindwa cyangwa kunganya".

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko bifuza ko iyi kipe itwara ibikombe ndetse anakomoza ku bijyanye n'ubukungu.

Ati"Niba utsinze imikino irindwi birajyana mu gutwara igikombe. Urabona ko tutaramara n'ukwezi tugiye ku buyobozi,turifuza Rayon Sports itwara ibikombe,ijya mu ruhando Nyafurika, ntabwo twifuza Rayon Sports ya hano mu Rwanda gusa. Abakinnyi bose bafite amatsiko yo gutsinda kandi ukabona ko umukino wabo uri hamwe cyane urebye birashimishije.

Rayon Sports iyo wubaka ubukungu ubanza gutsinda iyo idatsinda ubukungu ntabwo bwakunda. Rero ubwo turi kubaka intsinzi n'ubukungu buri inyuma burimo buraza."

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n'amanota 26 ku rutonde rwa shampiyona, izasubira mu kibuga ikina na Muhazi United ku wa Gatatu ,yitegura kuzacakirana na APR FC ku wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2024.

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ishimwe elia1 month ago
    twishimiye amakuru mutugezaho cyane aya murera



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND