Kigali

Minisiteri ya Siporo yasubiye gukorera muri Stade Amahoro

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/02/2025 7:01
0


Nyuma y'igihe kinini ikorera ahandi, Minisiteri ya Siporo yongeye kwimurira ibiro byayo muri Stade Amahoro ivuguruye.



Guhera muri Mata 2022, iyi Minisiteri n’ingaga zitandukanye za siporo zari zarimuriwe muri Hallmark Center, hafi ya Petit Stade, kubera imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro kugira ngo ibe Stade ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga ikomeye.

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, Minisiteri ya Siporo yamenyesheje ko guhera ku wa 1 Gashyantare 2025, ibikorwa byayo yabisubije muri Stade Amahoro ubu akaba ariho ikorera.

Stade Amahoro yongeye kwimurirwamo ibikorwa bya minisiteri ya siporo, nyuma yo kuvugururwa, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,000 bicaye neza, ikaba ari imwe muri stade zigezweho cyane muri Afurika y’Iburasirazuba.

Nubwo Minisiteri yongeye gusubira muri Stade Amahoro, ingaga za siporo zari zarimuriwe muri Hallmark Center zizakomeza kuhakorera. Gusa, amakuru yemeza ko hari gahunda yo kuzisubiza muri Stade Amahoro mu gihe kizaza.

Kuri iyi nshuro, aho ibiro by’iyi Minisiteri biherereye haratandukanye n’aho byari bisanzwe mbere ya 2022. Ubu biri hafi y’ikibuga cy’imyitozo cyo hanze, hakaba haherereye imbere ya BK Arena.

Minisiteri ya Siporo yasubiye gukorera muri Stade Amahoro yaherukanago muri 2022

Stade Amahoro ni kimwe mu bibuga byiza bigezweho muri Africa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND