Hakim Sahabo ukina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, aherutse kuba umukinnyi wa 16 ukiniye Amavubi akiri muto kuko yambaye imyenda y’Amavubi afite imyaka 17 n'iminsi 251, mu gihe Ngomirakiza Hegman ari we wakandagiye mu Amavubi ari umwana.
Dukunze
kubona abakinnyi bakiri bato bandikisha ibihe byabo mu makipe y’igihugu byabo
ndetse bamwe ugasanga igihe kinini bamaze bakina umupira w’amaguru banakiniraga
ikipe z’igihugu bavukamo.
Niyo
mpamvu mu nkuru yacu tugiye kugaruka ku bakinnyi nibura 15 bakiniye ikipe
y’igihugu "Amavubi" bakiri bato. Ni inkuru yanditswe na Ishimwe Olivier Ba afatanyije na Ntwari Gad umunyeshuri
muri INES Ruhengeri.
15. Hakim Sahabo 17 years 278
Uyu
musore w’imyaka 19, yakiniye Amavubi bwa mbere tariki 17 Ugushyingo 2022 ubwo
yari afite imyaka 17 n’iminsi 278. Uyu musore kandi ukinira ikipe ya Beerschot
yo mu Bubiligi, amaze gukinira Amavubi imikino 6 akaba yari amaze iminsi
adahamagarwa.
14: Alfred Mugabo 17 years 251 days
Uyu
musore w’imyaka 29 y’amavuko, yakiniye Amavubi bwa mbere mu 2013 ubwo yari afite
imyaka 17 n’iminsi 251. Yamenyekanye mu Rwanda ubwo yakinaga mu
ikipe ya Arsenal y’abakiri bato ndetse u Rwanda rukaba rwari rumwitezemo kuzaba
itoroshi y’igihugu ariko byaje kurangira ahagaritse umupira w’amaguru
imburagihe ndetse ibyo u Rwanda rwamushakagaho akaba atarabigezeho.
13. Butera Andrew: 17 years 214 Days
Uyu
musore w'imyaka 30 wakuze agaragaza urwego ruhambaye rw’umupira w’amaguru mu Rwanda
yakiniye Amavubi bwa mbere mu 2011 ubwo yari afite imyaka 17 n’iminsi 214. Yanyuze mu makipe atandukanye arimo Poroline, APR FC ndetse
na As Kigali, kuri ubu akaba yarahagaritse umupira w’amaguru.
13. Iranzi Jean Claude: 17 years, 200 days
Uyu
musore yabaye umukinnyi w’ikirangirire hano mu Rwanda ndetse no hanze
y’igihugu. Iranzi, yakiniye Amavubi bwa mbere mu 2008 ubwo yari afite
imyaka 17 n’iminsi 200. Yasezeye mu Amavubi mu 2019 nyuma yo kuyakinira imikino 64.
12. Haruna Niyonzima: 17 years 120 days
Uyu
musore iyo umuvuze mu mupira w’amaguru mu Rwanda, abenshi bibuka umusore
w’amacenga, wihuta kandi ushimisha abafana. Haruna ni umwe mu bakinnyi bamaze
igihe kinini ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu "Amavubi" aho ndetse ari we mukinnyi umaze
kuyikinira igihe kinini.
Haruna yakiniye u Rwanda umukino we wa mbere tariki 27 Ugushyingo 2006 akaba amaze gukinira Amavubi imikino isaga 105 ndetse akaba atarasezera mu ikipe y’igihugu "Amavubi".
Kuri ubu Haruna Niyonzima wakiniye amakipe arimo APR FC, Rayon Sports, Etincelles, Yang African na Simba SC, ubu ari mu ikipe ya As Kigali aherutse
gusinyira ku nshuro ya 3.
11. Muhire Kevin 17 years 81 days
Kapiteni
w’ikipe ya Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bakandagije akaguru kabo mu ikipe
y’igihu "Amavubi" bakiri bato. Yakiniye Amavubi bwa mbere tariki ya 6
Mutarama 2016 ubwo yari afite imyaka 17 n’iminsi 81. Ndetse kuri ubu akaba
akiri umukinnyi ngenderwaho mu Amavubi ndetse no muri Rayon Sports.
10. Eric Ndayishimiye: 17 yrs 67 days
Uyu
musore w’imyaka 34 wahoze ari umunyezamu ukomeye mu Amavubi ndetse n’amakipe
nka Rayon Sports na APR FC, yakiniye Amavubi bwa mbere ubwo yari afite imyaka
17 n’iminsi 67.
9. Jean Marie Murekezi 17 years 64 days
Jean
Marie Murekezi yabaye umukinnyi udasanzwe mu Rwanda aho yavukiye i Nyarugenge
tariki ya 2 Kamenya 1983 ndetse akaba yarakinaga mu kibuha hagati. Uyu mugabo
yakiniye amakipe arimo; Mukura, Rayon Sports, APR FC, Les Citadins ndetse na
Kiyovu Sports, akaba yarakiniye Amavubi bwa mbere tariki ya 03 Kanama 1999 afite
imyaka 17 n’iminsi 64.
8. Charles Tibingana: 17 years 6 Days
Uyu musore ni umwe mu bakuriye mu irerero ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA ndetse akaba umwe mu bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexco. Tibingana w’imyaka 30 wavukiye muri Uganda, yakiniye u Rwanda bwa mbere tariki ya 3 Nzeri 2011 ubwo yari afite imyaka 17 n’iminsi 6.
Tibingana wakiniye
Amavubi imikino 8 gusa, yaciye mu makipe arimo APR FC, As Kigali, Bugesera FC
ndetse n’izindi zitandukanye zo muri Uganda, kuri ubu akaba nta kipe afite.
7. Olivier Karekezi: 16 years 320 days
Afatwa nk’umukinnyi mwiza u Rwanda rwagize ndetse akaba umwe mu bakinnyi beza babayeho hano mu Rwanda. Karekezi, umwe mu bafite ibitego byinshi mu Amavubi, yatangiye kuyakinira afite imyaka 16 n’iminsi 320.
Yakiniye Amavubi imikino isaga
64 atsindamo ibitego 21. Karekezi yakiniye amakipe arimo; APR FC, Helsingborgs
If ndetse n’andi atandukanye yo hanze y’u Rwanda.
6. Emery Bayisenge 16 years 306 days
Myugariro
wa Gasogi United, Emery Bayisenge ni umwe mu bakiniye Amavubi bakiri
bato dore ko tariki ya 3 Nzeri 2011 ari bwo yakinnye umukino we wa mbere afite
imyaka 16 n’iminsi 306. Uyu musore uzwiho imipira y’imiterekano, ubu ni
umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ariko udaheruka guhamagarwa.
5. Olivier Kwizera 16 years 302 days
Umwe
mu banyezamu beza u Rwanda rufite ni Olivier Kwizera. Uyu musore yagaragaje impano ye akiri muto
kuko yakiniye Amavubi bwa mbere afite imyaka 16 n’iminsi 302 kuri ubu akaba ari
umukinnyi wa Al Kawkab yo muri Saudi Arabia.
4. Patrick Sibomana: 16 years 239 Days
Uyu rutahizamu uca mu mpande ni umwe mu bakinnyi bakandagije ikirenge mu ikipe y’igihugu "Amavubi" bakiri bato. Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko yatangiye gukinira Amavubi afite imyaka 16 y’Amavuko n’iminsi 239.
Uyu mukinnyi waciye mu makipe arimo APR FC, Yang African, Mukura Victory Sport na
Police FC, kuri ubu ni umukinnyi El Ettihad yo muri Libya.
3. Mike Yosam: 16 years 198 days
Ni
umukinnyi utaragize ibihe bihambaye mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse akaba
yarakiniye u Rwanda igihe kitari kinini ariko akaba yaragize amateka yo
gukinira u Rwanda afite imyaka 16 n’iminsi 198, akaba yarakinaga nka myugariro.
2. Sosthene Habimana: 16 years 104 days
Ubu ni umutoza Mukuru wa Musanze FC aho aheruka no kuyihesha umwanya wa 3 muri shampiyona ishize. Sosthene wakiniye Amavubi ari nka rutahizamu, yambaye imyenda y’ikipe y’igihugu "Amavubi" afite imyaka 16 n’iminsi 104.
1. Ngomirakiza Hegman 15 years 265 days
Ni umukinnyi
wakinaga mu kibuga hagati asatira izamu, kuri ubu afite imyaka 32
y’amavuko. Uyu mugabo wahagaritse ibyo
gukina umupira w’Amaguru, ni we mukinnyi wakiniye Amavubi akiri muto cyane ndetse
aracyabitse aka gahigo, aho yakandagiye mu kibuga bwa mbere afite imyaka 15
n’iminsi 265. Yakiniye u Rwanda bwa mbere muri 2007 u Rwanda rutsinda
Djibouti ibitego 9-0 mu mukino wa gicuti.
TANGA IGITECYEREZO