Kigali

MTN na NCBA Bank batangije ‘Tubirimo na Mokash’ izatuma abayikoresha bahabwa ibihembo birimo Miliyoni 5 Frw mu gutanga Noheli

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/11/2024 21:41
0


Sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda ifatanyije na NCBA Bank, batangije gahunda ya Tubirimo na Mokash mu rwego rwo gutanga Noheli aho abakiriya bakoresha serivisi za Mobile Money bizigamira cyangwa baka inguzanyo banyuze muri Mokash, bazatsindira ibihembo bitandukanye.



Iyi gahunda igamije gushimira abakoresha Mokash mu Rwanda ku bw'ubudahemuka bwabo no gutesa imbere umuco wo kwizihamira yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024, ikazaheza ku ya 20 Ukuboza 2024.

Mu bihembo bizatsindirwa harimo Miliyoni 1 y'amafaranga y'u Rwanda izajya itangwa buri Cyumweru  n'igihembo Nyamukuru cya Miliyoni 5 z'Amanyarwanda ku bantu babiri. 

Abakiriya bahisemo gutangira kuzigama no kuguza binyuze muri Mokash bahita bemererwa kuba batsindira ibi bihembo. Abazagama bakoresheje Mokash bahabwa inyungu ya 7 % ku mwaka.

Byongeyeho kandi, abakiriya bashobora gukoresha uburyo bwo kuzigama ako kanya kugira ngo bazamure amafaranga bizigamira ndetse bagere no ku ntego zabo.

Umuyobozi mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame, yatangaje ko yishimiye iyi gahunda yo guha Noheli Abanyarwanda.

Ati "Twishimiye bidasanzwe gutanga Noheli dutangiza gahunda ya TubiriMo na Mokash mu rwego rwo gushimira abakiriya bacu duha agaciro.

Iyi gahunda irenze gutanga ibihembo gusa,iijyanye no guteza imbere umuco wo kuzigama no kugira ngo Abanyarwanda bagire amafaranga . 

Mu guha agaciro icyizere abakiriya bacu badufitiye, twiyemeje guteza imbere imikorere myiza y'amafaranga izabafasha gutegura ejo hazaza habo ndetse no kugera ku ntsinzi zabo z'igihe kirekire" .

Umuyobozi mukuru wa NCBA Bank Rwanda,Nicholas Musyoka yavuze ko bishimiye gutangiza iyi gahunda igamije kongerera ubushobozi abakoresha Mokash.

Yagize ati " Twishimiye gutangiza iyi gahunda, igamije kongerera ubushobozi abakoresha Mokash cyane cyane urubyiruko n’abagore. 

Mokash itanga uburyo bworoshye bwo kubona inguzanyo ziciriritse zigihe gito kugeza ku 500.000 Frw ndetse n'inyungu zitaganwa ku bizigamira , bigatanga amahirwe yo kuzamuka kw'amafaranga".

Yakomeje agira ati" Iyi gahunda irenze ubukangurambaga; ni urugendo rwo kongerera ubushobozi amafaranga. Mu kwitabira, abakoresha Mokash ntabwo bongera umutekano w'amafaranga yabo gusa ahubwo banagira amahirwe yo gutsindira ibihembo bishimishije.  

Ibyo twiyemeje ni ugukomeza gufasha abakiriya bacu kugera ku byo bifuza. Reka Mokash ibe amahitamo yawe mu gukemura ibibazo by'amafaranga".

Abari kwinjira muri MoKash binyuze muri ubu bukangurambaga banyura ku *182*13# bagakurikiza amabwiriza.

Igihembo Nyamukuru ni Miliyoni 5 Frw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND