Kigali

Ukraine yabonye ubwigenge! Ibyaranze uyu munsi mu mateka y'Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/11/2024 7:39
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 20 Ugushyingo ni umunsi wa 324 mu igize umwaka, hasigaye 41 ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi:

1695: Muri Brazil hishwe umuyobozi wa nyuma w’ubwoko buzwi nka Quilombo dos Palmares, ni Zumbi.

1789: Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye iya mbere mu gushyiraho itegeko rigena imbibi z’ububasha ifite mu rugaga rwa Leta zigize igihugu.

1910: Mu gihe cy’impinduramatwara muri Mexico, uwitwa Francisco I. Madero yakoresheje inyigo ya San Luis Potosi (Plan de San Luis Potosi) isaba Perezida Porfirio Díaz kweguza Guverinoma y’igihugu. Ibi byabaye imvano y’impinduramatwara muri iki gihugu.

1917: Ukraine yatangaje ukwigenga kwayo.

1923: Ifaranga ryitwa Rentenmark ryo mu Budage ryasimbuye Papiermark.

1962: Mu nkubiri y’ibisasu bya misile muri Cuba, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zemeye gukurayo misile zayo.

1985: Hashyizwe ku mugaragaro porogaramu nshya ikoreshwa muri za mudasobwa yitwa Microsoft Windows 1.0.

1989: Mu mpinduramatwara yiswe Velvet Revolution muri Czechoslovakia habaruwe umubare w’abigaragambya bagera ku bihumbi 200, nyuma y’igihe gito abigaragambya bageze ku gice cya miliyoni.

1994: Guverinoma ya Angola n’Umutwe w’Inyeshyamba UNITA (National Union for the Total Independence of Angola/mu Rurimi rw’Igi-Portugal (União Nacional para a Independência Total de Angola) bashyize umukono ku masezerano y’amahoro no guhagarika intambara yari imaze imyaka 19. Aya masezrano yabereye Lusaka muri Zambia.

1998: Urukiko rwo muri Afghanistan rw’umutwe witwara gisirikare w’Abatalibani rwemeje ko Osama Bin Laden nta cyaha afite mu bitero by’iterabwoba ayashinjwaga gukora mu 1998 ku biro bihagararariye inyungu Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kenya na Tanzania.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1892: James Collip, umwe mu bavumbuye imisemburo izwi nka insulin.

1963: Wan Yanhai, Umushinwa ukora imirimo igamije guhangana na Sida.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2000: Mike Muuss, Umunyamerika wari umuhanga mu bijyanye no gukoresha mudasobwa (computer programmer).

2003: David Dacko, umunyapolitiki wo muri Centrafrique.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND