Ikipe y'igihugu ya Tanzania yatsinze Guinea ikatisha itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika ku nshuro ya 4 mu mateka yayo.
Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri saa Cyenda ubera kuri Uwanja wa Mkapa yari yakubise yuzuye abafana.
Ikipe ya Tanzania yagiye muri uyu mukino isabwa gutsinda gusa kugira ngo ikatishe itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco. Yatangiye umukino isatira cyane ishaka uko yabona igitego hakiri kare binyuze ku bakinnyi bayo nka Clement Mzize n'abandi.
Ikipe y'igihugu ya Tanzania byakunze kwita 'Taifa Stars' yakomeje kurusha Guinea ku buryo bugaragara, gusa rutahizamu wayo Saimon Msuva akarata uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego.
Igice cya mbere kigiye kurangira, ikipe y'igihugu ya Guinea yabonye uburyo bwa mbere buremereye imbere y'izamu ku ishoti ryarekuwe na Francois Kamano ariko rikubita igiti cy'izamu.
Mu gice cya kabiri umutoza wa Tanzania Hemed Suleiman yaje akora impinduka mu kibuga akuramo Clement Mzize yari yashatse gukuramo mu gice cya mbere nyuma yo kugira ikibazo cy'imvune akihagararaho ashyiramo Kibu Denis.
Iyi ikipe y'igihugu yakomeje gusatira maze bigeze ku munota wa 62 Mudathiri Yahya azamura umupira mwiza usanga Saimon Msuva ashyiraho umutwe umupira uragenda unyeganyeza inshundura igitego cya mbere kiba kirabonetse.
Nyuma yo gutsindwa, ikipe y'Igihugu ya Guinea yatangiye kuba ariyo ihererekanya umupira neza ndetse inashaka uko yakwishyura binyuze ku barimo rutahizamu wayo, Serhou Guirassy, gusa umunyezamu wa Tanzania aba ibamba.
Umukino warangiye ikipe y'igihugu ya Tanzania itsinze igitego 1-0 ihita ikatisha itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2024 kizabera muri Morocco.
Iyi kipe yasoje ari iya kabiri n'amanota 10 mu itsinda H nyuma ya Repubilika iharanira Demokarasi ya Congo ya mbere n'amanota 12 mu gihe Guinea yo yasoreje ku mwanya wa 3 n'amanota 9 naho Ethiopia yo ikaba ku mwanya wa nyuma n'inota 1.
Ni ku nshuro ya kane mu mateka ikipe y'igihugu ya Tanzania igiye mu gikombe cy'Afurika nyuma yo kujyayo mu 1980, 2019 na 2023.
Saimon Msuva yishimira igitego yatsinze cyahesheje Tanzania kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2025
TANGA IGITECYEREZO