Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko igihugu ayoboye kizatanga amafaranga agera kuri miliyari 4 z'Amadolari mu Kigo cya Banki y'Isi cyashyiriweho gutera inkunga ibihugu bikennye ku Isi.
Perezida Joe Biden
yatangarije iyi nkunga y'imyaka itatu mu biganiro byabereye mu muhezo i Rio de
Janeiro ahari kubera Inama y'Ihuriro ry'Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.
Inkunga Amerika yemeye
irenze iyo yari yatanze mu Ukuboza 2021, ubwo yemeraga gutanga miliyari $3.5,
ni inyongera ya 14.3%.
Kugeza ubu nta makuru
yemeza niba Donald Trump uheruka gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za
Amerika atazahagarika itangwa ry’aya mafaranga cyane ko yavuze ko mu ntego ze
harimo kugabanya inkunga igihugu cye giha amahanga.
Donald Trump aheruka
gushyiraho Elon Musk ku buyobozi bw’Urwego rushya rwigenga rushinzwe kugira inama
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku ngamba zitandukanye ku gukoresha amafaranga,
amavugurura akenewe no gukuraho amabwiriza abogamira iterambere
ry’Abanyamerika.
Ikigo cya Banki y’Isi
kigamije Iterambere, IDA, gitanga inkunga n’inguzanyo nto ku bihugu bikennye.
Banki y’Isi itangaza ko amafaranga ashyirwa muri iki kigo ashobora kugera kuri
miliyari $120.
Ibindi bihugu na byo
byiyemeje kuzamura umusanzu wabyo muri IDA aho nka Espagne izatanga miliyoni
$423 mu gihe Denmark yo izakigenera miliyoni $492.
Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi
micye Raporo nshya ya Banki y’Isi yashyizwe hanze ku wa 13 Ukwakira 2024, igaragaje
ko mu bihugu 26 bikennye cyane ku Isi bituwe na 40% by’abantu bakennye cyane,
ubukungu bwabyo bukaba bwarushijeho guhungabana cyane, mu gihe byarushijeho
gufata amadeni menshi kuva mu 2006, nyamara ntibigire kinini bihindura.
TANGA IGITECYEREZO