Kigali

Tennis: Ibaruwa Roger Federer yandikiye Rafael Nadal wenda gusezera

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:19/11/2024 20:53
0


Mu butumwa bwuzuye amarangamutima, Roger Federer w’imyaka 43 yandikiye Rafael Nadal, umwe mu bo bahanganye cyane mu mateka ya Tennis, mbere y’uko asezera burundu muri uyu mukino.



Federer yashimiye Nadal w’imyaka 38 amubwira ko ari we mukinnyi wamuhangayikishije kurusha abandi bose bakinnye nawe, kandi ko yatumye isi ya Tennis imwishimira mu myaka isaga 20 y’ubuzima bwe bw’umwuga wa Tennis.

Nadal ari mu ikipe ya Esipanye izakina Davis Cup na Netherlands kuri uyu wa Kabiri, akaba ari gutegura gusezera burundu mu irushanwa rizasorezwa i Malaga muri Espagne. 

Iyi Davis Cup ni cyo gikorwa cya nyuma muri kariyeri y’uyu mukinnyi watsindiye Grand Slam inshuro 22 ariko wakunze kugira ibibazo by’imvune mu myaka ishize.

Roger Federer yibutse ubuhanganye bwabo bombi bari ku rwego rwo hejuru rw’imikino ya Tennis. Mu butumwa yanditse kuri X (Twitter), Roger Federer yagize ati: "Reka twibuke ku by’ingenzi. Wansinze inshuro nyinshi kurusha izo nanjye nagutsinze. 

Wanyeretse uburyo nshobora kugorwa kurusha uko undi wese yabishobora."

Nadal yatsinze Federer inshuro 24, mu gihe Federer yamutsinze inshuro 16. Yagize ati: "Ku kibuga cya ‘clay’, numvaga nkinira ku kibuga cyawe bwite, kandi wampatiraga gukora cyane kurusha uko natekerezaga kugira ngo nshake uko nihagararaho."

Federer yashimye uburyo Nadal yatumye ahindura imikinire ye, ndetse no guhindura ibikoresho bye "Wanyeretse ko ngomba guhimba uburyo bushya bwo gukina, ndetse ngatangira gukoresha ibikoresho bigezweho, kugira ngo mbone amahirwe yo kugera ku rwego rwawe."

Federer yanavuze ku mico yihariye ya Nadal ku kibuga. Ati: "Imihango yawe n’imyitwarire yari ikimenyetso cy’ubushake bwawe bwo guharanira intsinzi. 

Gutondekanya udupira, gukora ku musatsi, guhindura imyenda… byose byari ibyawe kandi byihariye. Mu ibanga, narabyishimiraga kuko byatumaga umukino urushaho kuryoha."

Federer yagarutse ku bwuzuzanye bwabarangaga nyuma yo guhanganira mu kibuga, cyane cyane ku mukino wa nyuma wa Federer mu 2022 muri Laver Cup, aho bakinanye nk’ikipe. Amafoto y’amarira yabo bombi yabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga.

"Byanshimishije kuba warambaye hafi icyo gihe - ntabwo twari duhanganye ahubwo twari abafatanyabikorwa  mu mukino wa babiri. Gusangira ikibuga nawe, no gusangira amarira, bizahora ari bimwe mu bihe byihariye by’urugendo rwange."

Isabukuru y’urugendo rw’amateka

Rafa Nadal yasigiye Tennis amateka akomeye azahora yibukwa mu myaka myinshi iri imbere. Mu gihe agiye gusoza urugendo rwe, Roger Federer yashimangiye ko ubuhangange bwabo bwatumye Tennis irushaho gukundwa, kandi ko yishimira kuba yarabaye igice cy’aya mateka.

Iyo Davis Cup izaba ikinwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni yo izashyiraho iherezo rya Raphael Nadal nk’umukinnyi wahinduriye byinshi Tennis y’isi.


Roger Federel na Rafael Nadal Bahanganye igihe kirekire mu mukino wa Tennis

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND