Kigali

Ubushakashatsi: Umwana w’imfura niwe ugira ubwenge bwinshi kurusha abamukurikira

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:18/11/2024 16:15
0


Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyitwa Proceedings of the National Academy of Science (PNAS) bugakorerwa ku bana barenga 5,000, bwanzuye ko hari amahirwe menshi y’uko umwana w’imfura ariwe ugira ubwenge bwinshi kurusha barumuna be.



Akenshi, umwana w’imfura akunze gufata inshingano nyinshi kurusha barumuna be bigendanye n’uko nta wundi muntu ukunze kuba ahari akaba ari na bimwe mu bituma baba abanyabwenge kurusha barumuna babo.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Proceedings of the National Academy of Science (PNAS) bwakorewe ku bana barenga 5,000 mu myaka myinshi yatambutse, buvuga ko umwana w’imfura akunze kugira ubwenge bwinshi kurusha barumuna be aho aba abarusha ku kigero cya 1.5 IQ.

Ubu bushakashatsi buvuga kandi ko iki kigero cy’ubwenge kigenda cyiyongera uko abana bagenda bakurikirana kandi ku kigero cya 1.5.

Zimwe mu mpamvu zishyigikira ubu bushakashatsi, ni uko umwana w’imfura agira ubwenge bwinshi kubera ko ababyeyi be bamwitaho bagakora buri kimwe cyose.

Umwana w’imfura niwe wigishwa cyane kurusha abamukurikira, Gufata inshingano kandi bakiri bato, Kurushanwa kw’abana bavukana, …

Nyamara nubwo ubu bushakashatsi bwagiye ahagaragara, ntabwo ari ihame y’uko buri mwana w’imfura aba agomba kuba umunyabwenge kurusha barumuna be ariko umubare munini ugaragaza  ko ari abanyabwenge cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND