Rutahizamu w’ikipe y’igihugu "Amavubi", Nshuti Innocent yasoje imikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa cya 2025 kizabera muri Morooc ari we watsinze ibitego byinshi mu itsinda D ryari ririmo na rutahizamu ukomeye ku Isi.
Imikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa cya 2025 kizabera muri Morooc, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa Gatatu n’amanota umunani, rubura itike yo kujya mu gikombe cya Africa. Ikipe ya Nigeria na Benin ni zo zizajya mu gikombe cya Africa, mu gihe u Rwanda na Libya byamaze gusezererwa.
Nubwo u Rwanda na Libya byasezerewe, mu itsinda D ibi bihugu byombi byari birimo, ryari ririmo abakinnyi bakomeye ku Isi nka Victor Osmhen ukomoka muri Nigeria, ariko igitangaje kurusha ibindi ni uko umunyarwanda Nshuti Innocent ari we wasoje afite ibitego byinshi muri iri tsinda.
Mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi mu itsinda D mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa cya 2025 mu itsinda D, umunyarwanda Nshuti Innocent ni we ufite ibitego byinshi aho yatsinze ibitego 3, umunya Nigeria Victor Osimhen yatsinze ibitego 2;
Umunya Nigeria Ademola Lookman nawe atsinda ibitego 2, umunya Benin Steve Mounie yatsinze ibitego bibiri na Andreas Hountondji nawe ukomoka muri Benin atsinda ibitego 2
Victor Osimhen ukomoka muri Nigeria warushijwe ibitego na Nshuti Innocent wo mu Rwanda, yaje mu bakinnyi 10 beza ubwo hatangwaga Ballon d’Or ya 2023, aho yaje ku mwanya wa munani. Uko abakinnyi bakurikiranye ku rutonde rwa Ballon d’Or ya 2023:
Uwa mbere yabaye Lionel Messi, akurikirwa na Erling Haaland, uwa gatatu aba Kylian Mbappé, uwa kane aba Kevin
De Bruyne, uwa gatanu aba Rodri, uwa gatandatu aba Vinicius Jr, uwa karindwi aba Julián Álvarez, uwa munani aba Victor Osimhen, uwa cyenda aba Bernardo Silva, naho wa cumi (10) aba Luka Modric.
Nshuti Innocent yasoje imikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa arusha Victor Osmhen ibigego.
Nshuti Innocent yatsinze ibitego byinshi mu Itsinda D, atsinda Libya, Benin na Nigeria.
TANGA IGITECYEREZO