Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, raporo y'ibikorwa by'umwaka ushize, igaragaza aho ubukungu bw'u Rwanda buhagaze ndetse na politike y'ifaranga.
Umunsi ku wundi, ubukungu
bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka nyuma y’ibihe bitoroshye bwanyuzemo kubera
icyorezo cya Covid-19.
Ibi ni ibikubiye muri
raporo igaragaza ibikorwa bya BNR, byo kuva ku itariki ya 01 Nyakanga 2023
kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2024. Iyi raporo isesengura
ibyagezweho na Banki Nkuru y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24,
ikagaragaza umuhate wayo wo kubahiriza inshingano zo kubungabunga agaciro
k’ifaranga no kubaka urwego rw’imari rutajegajega.
Iyi raporo kandi yagaragaje iby’ingenzi byaranze ubukungu mpuzamahanga n’ubw’igihugu, ikagaragaza imbogamizi igihugu cyahuye na zo, ishimira intambwe z’ingenzi zagezweho ndetse igaragaza ibikwiye kwitegwa mu bihe biri imbere.
Hagaragajwe ko Umwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24 watangiye mu gihe cy’ibibazo bikomeye by’ubukungu ku rwego rw’Isi no mu Rwanda. Izamuka ry’ibiciro ryari hejuru, ibipimo by’inyungu na byo byari byarazamuwe n’agaciro k’idorali ry’Amerika na ko kari hejuru.
Ibyo byose, hasobanuwe ko byashyize igitutu ku igabanuka ry’agaciro k’amafaranga
y’ibindi bihugu, harimo n’ifaranga ry’u Rwanda. Ibibazo bya politiki
mpuzamahanga byarushijeho gukomera, ndetse n’ubushyamirane bwo mu burasirazuba
bwo hagati bukomeza kwiyongera. Ibyo byose byakomeje kuba imbogamizi ku
iterambere ry’ubukungu.
Banki Nkuru y’Igihugu
yagaragaje ko yakomeje ingamba zayo zihamye zo kugabanya izamuka ry’ibiciro
nk’igisubizo ku ihindagurika ry’ibiciro ryagaragaye kuva mu mwaka ushize
w’ingengo y’imari. Mu mwaka wa 2023, Banki ishingiye kuri politiki yayo
y’ifaranga, yakajije ingamba bityo izamura igipimo cy’urwunguko cya Banki Nkuru
y’u Rwanda (CBR) kiva kuri 7% muri Gicurasi kigera kuri 7,5% muri Kanama.
Mu mezi atandatu ya mbere
y’umwaka wa 2024, igipimo cy’izamuka ry’ibiciro cyagumye ku gipimo kiri hasi ya
5%. Muri Gicurasi 2024, Banki Nkuru y’u Rwanda ishingiye ku bukungu bwari
buhagaze neza ndetse n’ibyari biteganyijwe, yavuguruye politiki yayo, bityo
igabanya igipimo cy’urwunguko (CBR) kigera kuri 7%.
Ibyemezo byo gukaza
ingamba za politiki y’ifaranga byagiye bifatwa kuva muri Gashyantare 2022, ku
bufatanye n’izindi politiki za Leta; igabanuka ry’ igitutu cy’ihindagurika
ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga; no guteza imbere umusaruro uturuka k’ubuhinzi
bw’imbere mu gihugu, byatumye igipimo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko kimanuka
kikava kuri 11,9% muri Nyakanga 2023 kigera kuri 5,0% muri
Kamena 2024.
Iyi raporo yagaragaje ko
hatewe intambwe ishimishije ku bijyanye n’intego yo guteza imbere uburyo bwo
kwishyurana mu Rwanda n’ubukungu burimo uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe
ikoranabuhanga, ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu bikaba byariyongereye
cyane bikagera ku kigero cya 210,9%.
Guverineri Rwangombwa
yavuze ko muri rusange ubukungu bw’Isi bugikomeje guhangana no kwigobotora
ibibazo byasizwe n’icyorezo cya Covid-19, intambara ziri hirya no hino ku Isi,
imihindagurikire y’ibihe n’ibindi.
Ati “Icyo twishimira ni
uko ubukungu bw’igihugu cyacu kuva Covid-19 yarangira, bwakomeje gutera imbere,
umwaka ushize bwateye imbere ku gipimo cya 9,3%.”
Yakomeje agira ati: “Ubukungu
bw’u Rwanda bwakomeje kugaragaza ubudahangarwa, aho umusaruro mbumbe w’igihugu
wiyongereye cyane ukagera ku kigero cya 9,3% mu mwaka w’ingengo y’imari wa
2023/24. Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubukungu bwacu, Banki Nkuru y’u
Rwanda izakomeza kugira imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa mu guhangana
n’imbogamizi zishobora kuvuka zikaba zabangamira ubukungu n’iterambere
rirambye.”
Ku bijyanye n’isoko
ry’ivunjisha, hagaragajwe ko habayeho igabanuka ry’agaciro k’ifaranga ry’u
Rwanda biturutse ahanini ku ikazwa ry’ingamba za politiki y’ifaranga muri Leta
Zunze
Ubumwe za Amerika n’ikinyuranyo hagati y’ubwiyongere bw’amafaranga ashorwa mu
gutumiza ibicuruzwa mu mahanga n’igabanuka ry’amafaranga yinjira aturutse ku
bicuruzwa byoherezwa mu mahanga.
Ariko kandi, igipimo
cy’igabanuka ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda cyari ku muvuduko muto
ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari ushize, aho agaciro k’ifaranga ry’u
Rwanda kagabanutse ku kigero cya 3,73% mu mpera za Kamena 2024, bivuye ku 8,76%
byagaraye muri Kamena 2023.
Mu byerekeranye
n’iterambere ry’ikoranabuhanga, Banki Nkuru y’u Rwanda yagize iterambere
rigaragara mu bikorwa byayo by’ikoranabuhanga, ishyira imbaraga mu
bikorwaremezo ndetse n’ibijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga.
Raporo ya Banki Nyafurika
itsura Amajyambere (BAD) yagiye hanze mu mwaka ushize igaragaza ko ubukungu
bw’u Rwanda butanga icyizere cyo gukomeza kuzamuka ku muvuduko udasanzwe muri Afurika
y’Iburasirazuba (EAC), ugereranyije n’ibindi bihugu.
Muri raporo ya World
Economic League Table (WELT 2020) igaruka ku miterere y’ubukungu bw’ibihugu
bitandukanye ndetse n’uko birutanwa, u Rwanda rwari rwagaragajwe nka kimwe mu
bihugu bizitwara neza mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, ku
buryo nyuma yacyo, ubukungu bwarwo buzakomeza kuzamuka ku muvuduko uri hejuru.
Mu mwaka wa 2020 ubwo
icyorezo cya Covid-19 cyari cyarayogoje Isi, ubukungu bwasubiye inyuma ku
kigero cya 3,4% munsi ya zeru. Ni ukuvuga ngo ni habi hashoboka bwageze
ugereranyije n’indi myaka yari ishize.
Bikiba, Guverinoma
yashyizeho ingamba zo kubuzahura zatanze umusaruro ufatika mu gihe gito kuko mu
myaka itatu gusa, ni ukuvuga kuva mu 2021 kugera mu 2023, ikigero cyabwo ari
uko bwazamutse bukagera kuri 8%.
Muri izo ngamba, harimo
nk’Ikigega Nzahurabukungu, cyashyizwemo amafaranga yifashishijwe mu gushyigikira
inzego zari zarahungabanyijwe na Covid-19 cyane zirimo ubukerarugendo.
Mu 2021, ubukungu
bwazamutse ku kigero cya 10,9% buvuye munsi ya zeru bwari buriho mu 2020.
Bigeze mu 2022, bwazamutse ku kigero cya 8,2%. Umwaka wa 2023 nawo bwakomeje
kuzamuka, ndetse imibare y’agateganyo igaragaza ko mu bihembwe bitatu bya mbere
bya 2023, ubukungu buzazamuka hejuru y’igipimo cya 7%.
TANGA IGITECYEREZO