Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) ryahanishije Rodrigo Bentancur, umukinnyi wo hagati wa Tottenham Hotspur, guhagarikwa gukina imikino 7 kubera amagambo y’ivangura yavuze ku mukinnyi mugenzi we, Son Heung-min, mu kiganiro kuri televiziyo cyabereye muri Uruguay muri Kamena uyu mwaka.
Bentancur yashinjwe kuvuga amagambo asuzugura yerekeye Son Heung-min ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wavuze Son nk'izina ry’umunya-Koreya. FA yavuze ko amagambo ye yari arimo ivangura, kandi arimo guha abandi isura mbi.
Nubwo Bentancur yisobanuraga avuga ko ibyo yavuze byari urwenya rugamije kwereka umunyamakuru ko gutangaza izina ry’umuntu muri ubwo buryo bidakwiriye, akanama ka FA kemeje ko ayo magambo yari mabi kandi akwiye guhanwa.
Mu bisobanuro byatanzwe, amagambo Rodrigo
Bentancur yavuze yatumye ahanwa, ntabwo yashyizwe ahagaragara mu buryo
bwimbitse, ariko icyagaragajwe ni uko yanyujijemo amagambo yerekeye isura
cyangwa imyirondoro y’Abanya-Koreya ubwo yari ari gusubiza umunyamakuru wavugaga
kuri mugenzi we Son Heung-min nka "umunya-Koreya".
Uretse guhagarikwa gukina imikino 7, Bentancur yanaciwe ihazabu ingana na £100,000 (asaga miliyoni 150 Frw) kandi ategekwa kujya mu masomo yo gusobanukirwa no kwigishwa imyitwarire.
Uyu mukinnyi ntabwo
azagaragara mu mikino ikomeye ya Premier League irimo iyo Tottenham izahura na
Manchester City, Liverpool, na Chelsea, kimwe n’umukino wa 1/4 cya League Cup
bazakina na Manchester United. Gusa nubwo bimeze bityo, azakomeza gukinira
Tottenham mu mikino ya Europa League.
Tottenham yashyikirije FA ubusobanuro buvuga
ko amagambo ya Bentancur atari agamije ivangura ahubwo yari urwenya rworoheje.
Bentancur we yavuze ko asaba imbabazi ku kuntu amagambo ye yasohotse nabi,
ariko ngo ntiyari agamije kubabaza mugenzi we Son Heung-min cyangwa abandi bose
b’abanya-Koreya.
FA yavuze ko nubwo Bentancur atigeze agira amakosa nk’ayo mu myaka yashize, amagambo ye yafashwe nk’atuma habaho gutesha agaciro k’undi muntu hashingiwe ku bwenegihugu bwe.
FA yashimye ukwicuza kwe
ariko ivuga ko amagambo y’ubusobanuro yatanzwe yagiye ashingira ku kugabanya
uburemere bw’ikosa ryakozwe, bigatuma igihano kigumana uburemere.
Bentancur ni umwe mu bakinnyi b’imena muri
Tottenham, akaba amaze gukina imikino 15 muri Premier League uyu mwaka, aho
yatsinze igitego cya mbere mu mukino batsinzwemo na Ipswich tariki 11
Ugushyingo.
Icyakora, uyu mukinnyi azakomeza gukinira
Tottenham mu mikino ya Europa League, aho ikipe ye ikomeje gushaka umwanya
mwiza ku mugabane w’u Burayi.
Rodrigo Bentancour yahanishijwe kumara imikino irindwi adakina kubera amagambo atari meza yavuze kuri mugenzi we Son wo muri Koreya
TANGA IGITECYEREZO